Digiqole ad

Ku myaka16 asanga umugabo we w’imyaka 51 ari ihogoza

Umwana w’umukobwa w’imyaka 16 yashatse umugabo ufite imyaka 51 ngo asangana ubwiza budasanzwe n’ubwo  umuntu abona ashobora kuba afite imyaka irenzeho urebye uko angana.

Doug n'umugore we Courtney w'imyaka 16

Inkuru dukesha urubuga rwa internet zigonet ivuga ko ubukwe bwa Courtney Stodden n’umugabo ukina amafirimi  Doug Hutchison bwatangaje abantu benshi biturutse ku kuba aba bantu badakwiranye.

Uyu mugabo Doug Hutchison arusha imyaka 4 gusa nyirabukwe. Ikindi uku kubana kwa kwabo kwabateje ibibazo aho ababyeyi ba Courtney batotejwe kugeza hafi yo gupfa naho manager ndetse n’umukozi wa Doug bahise bamucikaho ndetse ngo na nyina umubyara ntakimuvugisha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, aba bageni bataze ubuhamya ku rukundo rwabo; Courtney yatangaje ko ajya kumenyana n’umkunzi we byaturutse ku nzozi yari yifitemo zo kuzaba umuhanzi ndetse n’umukinnyi w’amafirimi.

Nyuma yaje kwiyandikisha mu ishuri ryigisha ibyo gukina amakinamico (comedie) ari naho yahuriye na Doug bagahita bakundana.

Ku ruhnde rwe  Doug yatangaje ko atari azi ko umukunzi we ari muto bigana kuriya ngo yabonaga agomba kuba afite imyaka irenze 16 ndetse ko yatunguwe no kubimenya, ariko akabimenya ntacyo agihinduye kuko yari yakuze aka kanyogwe.

Ikindi ni uko ngo n’ubwo bahuye n’ibigeragezo imiryango na bamwe mu nshuti zabo zikabacikaho ngo ntibizababuza kwibanira kugeza igihe bazatandukanywa n’urupfu.

Solange Umurerwa
Umuseke.com

7 Comments

  • Mbega amahano, sha ikikigabo uwakigeza murwagasabo kikareba bashuga dadi uko tubarwanya, ubuse koko kariya kanyampinga bazabana igihe kinganiki ko kiriya cya shuga dadi gishaje, nzaba mbarirwa da.

  • ARIKO SE USHAJE WE NTABWO YISAZURA?REKA NAMWE NTIMUGAKABYE.GUSA NAWE YAKABIJE UMWANA W’IMYAKA 16 KWELI?NTABWO ARIBYO RWOSE.NIBURA IYO ASHAKA UWA 22.AHAAAA,AGAHUGU UMUCO AKANDI UWUNDI

  • kwisazura bibaho

  • AHAAA!

  • uyu musaza azi ubwenge kabisa, yiyibukije ibintu yaherukaga kera afite imyaka 16.

  • umwana yishakiraga umugabo, erega ngo si mu Rwanda gusa babuze

  • mayewe ndahoze mvuze byaba intambara

Comments are closed.

en_USEnglish