Digiqole ad

Afite imyaka itandatu Masamba nibwo bwa mbere yagiye kuri “Scene”

Yitwa Masamba Intore ni uwa Sentore, akaba ari umuhanzi ubimazemo igihe kinini kane, wabivukiyemo yagiye kuri scene afite imyaka 6, ahimba indirimbo indirmbo ye ya mbere afite imyaka 13, kandi ngo na Se (Sentore) yari umuhanzi na Sekuru yari umuhanzi witwaga Munzenze abenshi bakaba bamuzi i Nyaruguru.

Intore Masamba kuri 'scene' mu mpera z'umwaka ushize
Intore Masamba kuri ‘scene’ mu mpera z’umwaka ushize

Masamba ni umubyeyi ufite abana bane, abakobwa babiri n’abahungu babiri. Masamba yavukiye i Bujumbura mu Ngagara, mu mwaka wa 1968, avuka mu muryango w’abana 9 Masamba akaba ari uwaka 4, umwe niwe witabye Imana abandi bose baracyahari. Yize amashuri ye mu Ngagara muri ecole protestante, ayisumbuye ayiga i Bujumbu na Bacc 1 i Bujumbura yiga Psycologie et science de l’education, akomeza nubuhanzi bwe aho yarari mu buhungiro, kugeza ubwo yaje kujya ku rugamba rwo kubohoza i gihugu.

Ubuhanzi:

Masamba avuga ko yatangiye ubuhanzi akiri muto kuko Se yari umuhanzi ukomeye cyane waririmbaga i Bwami kwa Rudahigwa, Masamba afite imyaka itanu yatangiye kubyina, yigiyeho imbere mu mwaka icyenda atangira guhamiriza, ageze imyaka 11 nibwo yatangiye ubuhanzi bwo kuririmba, aho yaririmbaga mu basaveri anaherekeza amakorali kuririmba akabivanga nibyo Se yamwigishije, ku mwaka 14 nibwo yahimbye indirimbo ye ya mbere umubyeyi we aramukosora. Ubu afite indirimbo zikabakaba 165.

Masamba yibuka ko afite imyaka 6 hari ahantu Se bamutumiye aramuherekeza ngo arabyina cyane abantu barishima. Aho mu Ngagara kandi ngo  Masamba yari umutoza w’itorero ryari rihari aho abanyarwanda bari barahungiye i Burundi.

Indirimbo yambere yahimbye yitwaga “Ndi uwawe” ikaba igiye gusohoka kuri alubumu ye azasohora vuba, ariko ngo mu ndirimbo nyinshi yahimbye izakunzwe cyane harimo “Wirira”, “Ari hehe”, “Urugo ruhire”, na “Ibimbabaza”.

Kubijyanye n’injyana (Style) avuga ko injyana yatojwe kandi yize neza ni injyana ya Gakondo y’umwimerere, indirimbo z’i Rwanda hose uhereye iburasirazuba, amagepfo n’utundi duce twose tw’u Rwanda.

Mu busore bwe yakundaga Reggae, Zulu hits na West Afro Music ya ba Youssou n’dour, Ismael Lo na Sefi Keyita, mu bwana bwe yakundaga gusubiramo indirimbo zaba Bob Marley n’abandi baririrmba murizo njyana.

Mu  gucuranga ngo Masamba azi gucuranga Inanga ni nacyo gicurangisho cya Muzika akunda cyane, azi kandi kuvuza ingoma za Kinyarwanda no gucuranga gitari ariko bitari cyane. Masamba kandi ngo ashobora kuririmba mu rurimi rw’igifaranga, icyongereza, hamwe n’igiswahili, Ikinyarwana akagikundira ko aricyo kimufasha gusobanura neza inganzo ye mundi z’amahanga.

Masamba ngo amaze kujya mu ma Festival arenga 80 mu bihugu bitandukanye; mu Bwongereza Festival yitwa Umadi, Festival ya Matafu muri Isiraheli, Festival ya Myoroke muri Esipanye, mu Bufaranga, mu Budage, mu Bubiligi mubihugu bya Carayibe muri Martinique Festival ya Afro Jazz, Festipam muri Congo Brazza n’ahandi henshi.

Mu bihembo yegukanye harimo ibyo yatwaye mu Bubiligi niyo yahawe inaha mu Rwanda ku bw’indirimbo “Nyeganyega” hamwe n’amashimwe menshi yagiye abona. Aherutse kandi mubu Suwisi muri centre culturelle ya Zurich, muri Afurika yepfo aho yakoranye na Soetto Gospel Choir indirimbo “Abiwacu muraho”.

Uyu muhanzi yagaragaye akina anaririmba muri Theatre yamenyekanye cyane ku mugabane w’ubirayi yitwa “Rwanda 1994” ivuga amateka y’u Rwanda kuri Jeneside yakorewe Abatutsi. Masamba ngo niwe wihimbira indirimbo ze (Lyrics) n’injyana yazo (melody) nta nzu yihariye ya muzika akoreramo nubwo ari muri gahunda yo gutangiza iye yise  “Gakondo Lebel”.

Indirimbo Masamba afite zikabakaba 165 hakaba nizo Se (Athanase Sentore) yasize nazo mu minsi iri imbere azajyana mu studio akazikora.

Indirimbo eshatu Masamba avuga ko akunda cyane kurusha izindi ni; “Wirira”, “Urugo ruhire” na “Dushengurukanye isheja”. Masamba niwe wahimbye indirimbo “Ihorere Rwanda” yakoreshejwe mu Kwibuka twiyuka ku nshuro ya 15.

Mu bahanzi akunda muri aka karere avuga ko akunda Kidumu cyane banakoranye indirimbo, akunda kandi Jose Chameleone wo muri Uganda, naho ku isi akunda Youssou n’dour, Ismael lo, Silifi Keyita na Bob Marley.

Imbogamizi abona mu muziki nyarwanda harimo abatunganya muzika ‘Producers’, kuba hari ama studio atari ku rwego rwiza, kuba hari n’abahanzi bandika amagambo adafite ubutumwa bwiza.

Masamba avuga ko akunda kurya ibiryo gakondo (Ibihaza, ibishyimbo, amadegede, imyumbati,amateke), kwambara akunda kwambara ibinyafurika (Ibitenge, amabubu) cyangwa ama Jeans ngo ntago akudna amakote, naho siporo ngo akunda ni ukugenda n’amaguru.

Uyu muhanzi ngo iyo ari mu rugo akunda gutembera, akanakunda kureba amakuru yose avugwa ku isi avugwa. Ngo akunda kandi no gucuranga akanaryama kare nibura ntarenze saa tatu z’ijoro atararyama.  Avuga ko nta kintu cyamubabaje mu buzima uretse urupfu rwa Se naho icyamushimishije ni igihe Perezida w’u Rwanda yabasuye kuri Hotel des Mille Collines muri Gakondo concert.

Photo/ Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Patrick Kanyamibwa
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Bye nkunda Masamba kandi twaranabyirukanye my ngagara i Bujumbura. Ariko nanga ko abeshya cyane. Ntabwo Masamba yigeze akandagiza ikirenge cye muri university i Burundi. Masamba yarangije umwaka wa munani (8ème année) ya secondaire ahita yiga ecole Technique De commerce et administration (ETCA) ryabarizwaga mu kamenge i Bujumbura. Igituma Masamba atavuga ko yize kuri icyo kigo nuko ryari ishuri rigayitse kandi RYA cyenyeji. Natuze yikorere ubwo buhanzi bwe naho ibyamashuri byo nabirekere abafite imitwe mizima

    • “Rubanda bavuga ay’abandi ayabo bakayicarako” Si Dr Claude wabiririmbye ra?
      Wowe wize he?
      Massamba njye nikundira Amararo

    • Isi turimo muri iki gihe iha agaciro umuntu utanga umusaruro.Urata amashuri menshi yize ariko ntiyinjize amafaranga nta mwanya afite muri iyi si ya none.Niyo avuze baramusubiza ngo kora ndebe iruta vuga numve.

  • ese ko hari amakuru numvaga ko masamba yatandukanye n,umugore nibyo cg ?nkamwe muba mwashatse amakuru muzambarize inkuru y.impamo thnx

Comments are closed.

en_USEnglish