Digiqole ad

Ku myaka 36 yimanitse arapfa

Umugabo w’imyaka 36 arakekwaho kwimanika ku gisenge cy’inzu ye maze akiyahura, ni murenge wa Nasho Akarere ka Kirehe.

Umurambo wa Binyagu Ndaribonye ukaba warabonywe n’abaturanyi be. Nubwo ntawuramenya icyamuteye kwiyambura ubuzima, bavuga ko icyabimufashijemo ari inzoga.

Adelite Hakizamungu Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uriya murenge yatangarije Newtimes ko nyakwigendera ngo asanzwe azwiho kunywa inzoga nyinshi cyane.

Hakizamungu yemeza ko muri uyu murenge kwiyahura bidakunze kuhaba, akaba ngo ariyo mpamvu bagiye gukurikirana impamvu yo kwiyahura kwa Binyagu.

Umuturanyi witwa Damascene akaba yaratangaje ko ababaye cyane kumva urupfu rwa mugenzi we, nyuma y’iminsi micye cyane basangiye agatama.

UM– USEKE.COM

 

0 Comment

  • yabitewe nimbaraga za satani uko yanywaga nyinshi niko zamwongozaga mumenye ko inzoga ari umukobanyi banyarwanda dusengere igihugu cyane imfu zitandukanye ziratumaze utiyahuye aricwa n’uwo bashakanye turaganahe ko ko Mana tubabarire udutabare

  • RIP

  • njyewe ndabona impamvu zamuteye kwiyahura ni uko mubuzima habaho kwiyanga ukumva ntacyo ukimaze kwisi ukumva uriyanze cyanecyane ko ubuzima burushaho gukomera muriyisi ya Rurema,naho ubundi ni ugusenga bikomeye cyanee!!

  • biratangaje cyane kdi biranababaje

Comments are closed.

en_USEnglish