Digiqole ad

Ku myaka 3 gusa yashatswe na Man U nyamara yifanira City

Iki kibondo kitwa Charlie Jackson cyabonywe n’abashinzwe gushaka abakinnyi ba Manchester United  kubera ubuhanga kiri kugaragaza, ku myaka itatu gusa.

Charlie Jackson nta gihindutse imbere aha bamwitege mu mupira
Charlie Jackson nta gihindutse imbere aha bamwitege mu mupira

Mu gihe abana bikigero cye baba bakirwana no kugenda neza, Charlie we yabyize anatera ruhago, byatumye abatoza ba Manchester bamutera imboni.

Si ukuyitera gusa ariko ahubwo ngo aranabishoboye kuko awucongana ubuhanga butangaje ku kigero cye, igitangaje ariko ngo akunda cyane ikipe ya Manchester city, mukeba ukomeye w’abamushaka.

Se umubyara yavuze ko umuhungu we abakinnyi akunda cyane ari Joe Hart na Mario Balotelli, ndetse we na se, ni imikino mike ya Manchester City basiba kuko bafite amaticket y’imikino ya City y’uyu mwaka wa shampionat yose.

Abo bashaka abakinnyi “Scouts” ba United bakaba baramuzanye amaze kugeza ku myaka 5 kuko ariho ishuri ryabo rya ruhago rihera, uyu mwana ariko ngo nakura ngo yifuza cyane kuzajya muri Man City.

nubwo ari mu twana twa Manchester Unied ubu, nakura yifuza kuzakinira city
nubwo ari mu twana twa Manchester Unied ubu, nakura yifuza kuzakinira city

Uyu mwana kandi ngo ni ‘Urukererezabagenzi’ benshi ngo bahururira kureba aho aconga umupira, aha akaba ari naho aba’Scouts’ ba Manchester bamuboneye bitambukira bakabona rubanda rwashitse rureba iki gitangaza cy’umwana nkuko tubikesha thesun.

Charlie na se Andy,38, batuye ahitwa Denton mu rusisiro rw’umujyi wa Manchetser, hasigaye kumenya rero ari City na United izamwegukana nakura dore ko se yifuza ko atazava iwabo.

Manchester United imwegukanye si ubwambere yaba ibikoze kuko mu mwaka ushize yavanye umwana w’imyaka ine gusa I Brisbane muri Australia nyuma yo kubona amashusho y’uburyo aconga ruhago, ifata icyemezo cyo kumugurana n’umuryango we, barimuka.

Igiti bo ntibakigorora kikiri gito gusa, baranakigura ngo bazigororere!

UM– USEKE.COM

7 Comments

  • Barakigurira ngo bazakigororere kabisa. Muratangaje basore Big Up

  • Ni byiza kandi birashimishije kumva uwo mwana man.u yamujyana kuko ndinumufana wayo

  • Nibyiza cyane kuba man.U yamwegukuna,kuko twaba dufite abana bejo hazaza,bo gusimbura ba Rooney Nani Chichalito n’abandi.

  • mn mwayotse uyu mwana yavukanye atatu yisumbuye wangu ndabona ari dange!

  • uyu mwana ararenze!!! ni ronaldo w’ahazaza

  • uyu mwana nibareba nabi ferguson azamumaramo talent kuko ntazi gutoza abana we nabatoza bagenzi be.

  • agiye muri gunners yavamo willshare.

Comments are closed.

en_USEnglish