Digiqole ad

Ku myaka 17 gusa yafatiwe muba ‘dealer’ b’urumogi

Karekezi Nouredine w’imyaka 17 gusa yafatanywe n’abandi bagabo batatu bafite mu nzu ibiro 37 by’urumogi. Mu nzu bafatiwemo Police yasanze bamaze gusongera kuri iyo mari yabo bari bagiye gukwirakwiza ku isoko.

Karekezi (wambaye agashati kera) amakuru agera k'Umuseke.rw ni uko hashize igihe kinini yarataye ishuri
Karekezi (wambaye agashati kera) amakuru agera k’Umuseke.rw ni uko hashize igihe kinini yarataye ishuri

Emmanuel Urimubeshi w’imyaka 30, Simugomwa JMV w’imyaka 31 na Muvunyi Felicien w’imyaka 27 police, nyuma yo guhabwa amakuru, yabaguyeho mu nzu icumbitsemo Muvunyi iri mu kagari ka Musha mu murenge wa Rwamagana mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu.

Uko ari bane Police yasanze bariho batumagura ariko ngo ibyo biro 37 babihishe mu gisenge cy’inzu bumvise ko hari abashaka kwinjira. Police yemeza ko bakibafata babanje kwemera ko bariho barunywa gusa.

Muvunyi Felicien yabwiye Umuseke.rw ko asanzwe arunywa ariko atarucuruza ahubwo ari umushoferi w’umutanzania warumuhaye abuze uko arunyuza kuri Police ya Rwamagana.

Ati “ nari ngiye kuvoma maze uwo mushoferi ambwira ko yabuze aho arukwepeshereza abapolisi ararumpa ndarumujyanira. ariko kurunywa byo sinabihakana nsanzwe ndunywa.”

Aba bagenzi be bo bose nabo bemeza ko bari baje kwa Muvunyi kwinywera batari muri gahunda zo kurukwirakwiza. Bakavuga ko bagize ibyago by’uko Police yabaguye gitumo bari kurunywa.

Kuri station ya Police nyuma y'uko Police ibaguyeho banywa urumogi banahishe 37 mu gisenge cy'inzu
Kuri station ya Police nyuma y’uko Police ibaguyeho banywa urumogi banahishe 37 mu gisenge cy’inzu

CIP Richard Rubagumya ushinzwe Police mu karere ka Rwamagana yabwiye Umuseke.rw yavuze ko aba bakekwaho kuba bari bagiye gukwirakwiza uru rumogi bafatanywe, agashimira abaturage anabasaba ubufatanye mu gukomeza guhanahana amakuru.

Ati “ nta kiza cy’ibiyobyabwenge, nubwo aba babicuruza bibwira ko bibinjiriza amafaranga ariko birabica ndetse bikanica umuryango nyarwanda cyane cyane urubyiruko. Niyo mpamvu dusaba abaturage gutanga amakuru y’aho biri, yaba ababinywa, ababicuruza cyangwa amayira yabyo kuko ingaruka zabyo zigera kuri bose.” 

Aba bafayanywe uru rumogi hakurikijwe amategeko bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu(5) n’itatu(3). 

Ibiro 37 by’urumogi  bishobora gufungwamo udupfunyika twinshi cyane tw’urumogi ari natwo tujyanwa ku isoko ahatandukanye kamwe gahagaze amafaranga hagati ya 100 na 300.

Mu gitondo kuri uyu wa gatandatu kuri Police
Mu gitondo kuri uyu wa gatandatu kuri Police

Uru rumogi runyobwa kandi rugacuruzwa cyane mu rubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye naza Kaminuza ndetse no mu nsoresore zikora indi mirimo ahatandukanye.

Urumogi nicyo kiyobyabwenge kiganje mu rubyiruko.

Daddy SADIKI RUBANGURA/ Rwamagana
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nyakubawha perezida, n’umukuru wa police mbanje kubashimira imikorere myiza mukorera abaturage, mubakiza ibiyobya bwengye kandi mufatanyije n’abaturage banyu, Ariko harinama ntanga kandi y’ingirakamaro ikunze gukoreshwa mu bihugu bindi byateye imbere.

    Ubundi kugira ngo mukorane n’abatuge neza, Hari ikintu mugomba kugenera umuturage…uba werekanye uwo muntu ugerageza guhumanya society, icyo gihe iyo yerekanye ibyo bintu at least mu mugenera nk’amafaranga ibihumbi nka 30 nangwa 50 biterwa namwe.

    Ubu ni uburyo bwiza bwo gushishikariza abaturage n’abakiri bato Kwirinda no kugira umwete wo gutungira agatoki police abafite..ibintu bigyana abaturagye mwicuraburindi, ndababwiza ukuri ari umwana ari umucecuru, umusaza, buri wese azi ko azagya ahabwa iryo shimwe nibo bazirindira umutekano muburyo bworosye.

    Ikindi Kandi abo bafashwe haramagarama y’amafaranga bagomba gucibwa bamaze gufungurwa….aya mafaranga yisyura yayandi mwakoresheshe muha wamuturage kandi n’igihugu nacyo kikunguka, atayatanga mukazongera mukamufata mukamusubiza muri gereza….

    Ariko musyireho ubwo buryo bwokuzagya mushimira abaturage mufite ikyo mubageneye kuko iyo ni security nziza muzaba mukoresheje maze murebe ngo Urwanda Ruraba Singapore Mufatanyije nabo mukuriye, muhagarariye…Ngiyo inama yangye abaturage bakeneye ishimwo..Kandi ibi bizorohera napolice..Gukora akazi neza!!!!

  • Ibyo byo uvuga nibyo ariko kandi se bayamugenera bate..Keretse babikoze Rwigishwa kuko uwo muturage abaye umwe ashobora kubigiraho ingaruka baramutse basyize hanze bamushimira…ndunva ibyo wavuze bikwiye ariko kandi kubwumutekano wuwo muntu ntibyashoboka ntinkokumutanga ejo ugasanga agiriwe nabi nabo yatanze rero keretse babikoze mubundi buryo naho ubwo kumwerekana ntibikwiye…ngo baramushimira wapi rwose Kagaruka wasanga abaturage bahatakaje ubuzima, ikiza nugukora bikorera bakagya batunga agatoki ntakindi….ahasigaye umutekano ugakomeza!!!!

  • police ko mbona bafashe AK47,ubwo koko muba mufite amakuru yuzuye iyo mugiye gufata abantu nkabariya?mbese mwebwe ibintu byose mubikemuza ako kabando?ngewe ndumva mwakagomye kugira ubundi buryo mwitwarammo kubyerekeranye nintwara nkizo,niba koko igihugu cyacu gifite umutekano nkuko tubyumva,naho ubundi imyitwarire yanyu yerekana ikindi kintu.ntambunda mubantu mugihu gihumeka umutekano

    • “Double g” uragira ngo se Police ntijye yitwaza AK47? Ijye yitwaza iki? Umuhoro se ?? Imihini se? Bitwaza ibikoresho byemewe na Leta. Naho ugiye gufata umuntu unywa ako kumugongo w’ingona nta mbunda yakurya. Naho police ntiyakwitwaza ntampongano ntibibaho

      • Ikibazo sukwitwaza imbunda ahubwo ikibazo nubwoko bwimbunda bitwaza, izo bazita assault weapons, mbese zintambara. Ubundi bakagombye kwitwaza pistolet cg revorver nizo zidateza ubwoba.

  • POLE MWANA!!

  • GANJA. itabi ryo ku mugongo w’ingona.

  • Njye mbona ahubwo bakwiye kwongera imbaraga mukurwanya ubushomeri bagwiza akazi kuko kenshi ubushomeri bujyana nubwiyongere bwabanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge.ikindi ni ukurwanya ruswa mu nzego z’ubuyobozi na Police.

  • na Habyara yararucuruzaga ari President wa repubulika!!! rugomba kuba rwinjiza akayabo

  • Matabaro we, burya ururimi ntacyo rupfana n’umuntu koko.Ndumva Habyara mwari muziranye cyane sinzi impamvu utanavuze ko mwarusangiraga.

  • nanga imbwa ntacyo intwaye ngakund’umugabo ntacy’ ampaye agamfakaburiwe n;impongo.

Comments are closed.

en_USEnglish