Digiqole ad

Ku myaka 13 yatsindiye 100 000Frw muri Airtel Dundaa!

Alexandre RWEMA umuhungu w’imyaka 13 yashyikirijwe kuri uyu wa 14 Gicurasi amafaranga ibihumbi ijana yatsindiye mu irushanwa ryateguwe na Airtel Rwanda ryiswe DUNDAAA.

Alexandre ahabwa 100 000 yatsindiye
Alexandre ahabwa 100 000 yatsindiye

Uyu muhungu watsindiye aya mafaranga uyu munsi niwe kugeza ubu wegukanye igihembo kinini muri iyi promotion igikomeje.

Alexandre yabwiye Umuseke.rw ko yakurikije gusa amabwiriza y’irushanwa yo kohereza ubutumwa bwinshi kugirango ubone amanota menshi maze utsindire ibihembo.

Ati “ Ntabwo niteguraga ko natsindira ibihumbi bingana gutya, numvaga ko natsindira nk’ibindi bihembo bavugaga gusa

Uyu musore wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye aya mafaranga ngo azayifashisha ku ishuri bitagoye ababyeyi be muri iki gihembwe.

Usibye uyu mwana hari n’abandi batsindiye  ibihembo bitandikanye nabo bahawe  uyu munsi ubwo hari ku cyumweru cya gatatu cy’iyi promotion ya Airtel Rwanda. Hari abantu batandatu bashyikirijwe ibihumbi 50 by’amanyarwanda.

None hahembwe abantu 36 bahawe ibihembo birimo imipira yo kwambara y’ubufatanye bwa Arsenal FC na Airtel , imipira yo gukina ruhago, amacupa manini ajywamo amazi ibi bihembo biciriritse bikaba bitangwa buri munsi.

Muri iyi promotion buri cyumweru , abantu 10 batsindira 10 000Frw bakayahabwa kuwa mbere mu kiswe “ Monday Express”, umwe atsindira 25 000Frw

Aquilina Jumbe umukozi muri Airtel ushinzwe iby’amasoko yavuze ko ibyo barimo ari ukugirango abafatabuguzi babo babafashe no mu buzima bwabo butari ubwo kuri telephone na Internet gusa babaha ku giciro gito.

 

Ati " Ntabwo nari nzi ko natsindira ibihumbi 100
Ati ” Ntabwo nari nzi ko natsindira ibihumbi 100

IRUSHANWA DUNDAAA RYA FOOTBALL RIMEZE RITE?

  1. Winjira gute muri iri rushanwa rya football?

 

Igisubizo : wohereza ijambo “ Foot” kuri 155 cyangwa ugahamagara 155 
  1. Wishyura  anagahe  iyo uri muri iri rushanwa?

 

Igisubizo : wishyura 75rwf kuris ms wohereje 155 naho iyo uhamagaye kuri 155 wishyura 75rwf ku munota. 
3.uhabwa amanita angahe iyo usubije ikibazo bitari neza?  Igisubizo: amanita 10 
        4.uhabwa amanita angahe  iyo usubije ikibazo bitari neza?  Igisubizo: 5 
5.buri munsi hatsinda abantu bangahe? Igisubizo: 4 
6.Ni ibihe bihembo  abantu  batsindira buri munsi?  Igisubizo: umupira wo gukina, umupira wa Arsenal wo kwambara, icupa ry’amazi rya siporo, na 50.000rwf kasha. 
7.haboneka abatsinda bangahe buri cyumweru?

 

Igisubizo: 12 
8. Ni ibihe bihembo umuntu  yatsindira buri cyumweru?  Igisubizo: 10,000rwf cyangwa 25,000 rwf cyangwa 100,000rwf
9.Ni ibihe ibihembo watsindira buri kwezi?  Igisubizo: ushobora gutsidira 500,000rwf buri kwezi. 
 10. Ni ikihe  gihembo nyamukuru kizatangwa ku mpera z’iri rushanwa?

 

Igisubizo:  uzaba afite  amanita menshi  kurusha  abandi  niwe  uzegukana  itike yo kujya  kureba  umupira wa Arsenal n’indi  kipe , kuri Stade ya Arsenal  yitwa  Eirates Stadium mu bwongereza. Iyitike , na hotel, n’indege, byose bizaba byishyuwe na Airtel. 

 

Uyu yatsindiye amafaranga ibihumbi 50 y' u rwanda yazanye n'umwana we gufata igihembo
Uyu yatsindiye amafaranga ibihumbi 50 y’ u rwanda yazanye n’umwana we gufata igihembo
Yatsindiye umupira wa Arsenal na Airtel
Yatsindiye umupira wa Arsenal na Airtel
Uyu musore we yatsindiye umupira wo gukina
Uyu musore we yatsindiye umupira wo gukina
Uyu mugabo ni umwe mu batsindiye 10 000Frw
Uyu mugabo ni umwe mu batsindiye 10 000Frw
Aquilina Jumbe umukozi muri Airtel
Aquilina Jumbe umukozi muri Airtel Rwanda

 

Daddy SDIKI RUBANGURA
UM– USEKE. RW

en_USEnglish