Digiqole ad

Ku myaka 11, umukobwa yapfuye nyuma yo kurwanira umuhungu na mugenzi we

Abaganga na Police y’ahitwa Long Beach, California muri USA, bari gushakisha impamvu nyakuri y’urupfu rw’umwana w’umukobwa wapfuye nyuma yo kurwana na mugenzi we bapfa umuhungu.

Nyakwigendera Joanna Ramos imbarutso y'urupfu rwe ni intambara yo kurwanira umukunzi
Nyakwigendera Joanna Ramos imbarutso y'urupfu rwe ni intambara yo kurwanira umukunzi

Joannna Ramos,11,  wiga mu mashuri abanza, yitabye Imana kuwa gatanu nimugoroba mu bitaro nyuma yo gutaka umutwe ku buryo bukomeye.

Umwana biganaga, Stephanie Soltero, yatangaje ko nyuma y’amasomo yo kuwa gatanu Joanna na mugenzi we barwaniye umuhungu bakunda bombi.

Utu dukobwa tubiri ngo twari twumvikanye ko tuari burwane hari n’abarorerezi barindwi, ibi ngo byari nyuma y’igihe bapfa umuhungu bigana. Nyuma yo kurwana nta gikoresho bakoresheje, uyu mwana ngo yatangiye kubabara umutwe.

Muri uwo mugoroba,iwabo bamujyanye kwa muganga yataye ubwenge, apfa amasaha make bakigerageza gusanasana.

Kugeza ubu ntibiramenyekana neza niba aka gakobwa hari ikindi kibazo kari gafite, cyabaye imbarutso yo kurwara umutwe udasanzwe wamuhitanye.

Ibitaro byaho uyu mwana yapfiriye ntibiravuga icyavuye mu bizami bya nyuma y’urupfu (autopsy) ngo bamenye impamvu y’urupfu rw’uyu mwana warwaniraga gukundana n’umuhungu.

Ishuri rya Willard Elementary School nyakwigendera yigagaho ryatanze ikiruhuko kuri uyu wa mbere ngo abana babanze batuze nyuma urupfu rutunguranye rwa mugenzi wabo.

Indwara y’urukundo iri no mu bana nkuko hari uwabirirmbye!

Source: Associated Press

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • yoo birababaje

  • so iwabo nibihangane gusa gukunda nibyiza kandi nina bibi

  • yegoko karabaye.ubu se utu twana twari turi mu biki?ibaze umwana wa primaire koko ngo ararwanira umuhungu?ubwo se aba agirango amumarire iki koko?ndumiwe.gusa iwabo nibihangane bibaho.abakundana murabe maso hato mutazahasiga ubuzima da.

  • na gahinda gusa!!!!ni gihe cyari cyageze…

  • imana ikomeze kubaka umuryango wuwo mwana

  • YOOOOO maskini IMANA Imana imuhe iruhuko ridashira kandi iwabo nukwihangana gusa ntiwabuza umwana gukunda ahubwo nukubimufashamo ukamwingisha mbere yuko ahura nibibazo nkibyo yahuye nabyo.

  • BYARAKOMEYE PE

Comments are closed.

en_USEnglish