Ku myaka 11, aba mu muhanda, ahakora isuku ngo hagire umugirira impuhwe
Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Murama, muri Centre ya Gitwe hari umwana w’imyaka 11 gusa uba mu muhanda, yitwa Niyogushima Aloys, uyu mwana agenda asukura inkengero z’umuhanda ngo arebe ko hari uwabimushimira akabona icyo arya nawe.
Ku gicamunsi, umunyamakuru w’Umuseke ukorera mu Karere ka Ruhango yasanze uyu mwana mu muferege w’umuhanda Gitwe-Buhanda afite igitiyo, amubaza ibyo ariho akora cyane ko usibye n’imyaka ye uwo munsi nta muganda rusange wari wateguwe.
Aloys yasubije ko ari gukora isuku mu muhanda asibura umuferege kuko imvura yarimaze kuwusiba hamaze kujyamo umucanga mwinshi ugatuma amazi adatambuka.
Bamwe mu bantu bakorera muri Centre ya Gitwe baganiriye n’Umuseke bawutangarije ko uyu mwana kenshi aza gukora mu muhanda maze babona uburyo yavunitse bakamuha udufaranga duke two kurya kuko ngo ababyeyi be banze kumwitaho.
Niyogushima Aloys n’akababaro, avuga ko yaje mu muhanda afite imyaka 10, mbere yigaga mu ishuri ribanza rya Rusororo (i Gitwe) ariko nyuma yaho umubyeyi we (Nyina) ashakiye undi mugabo aza kuva mu rugo.
Impamvu yatumye ava mu rugo uyu mwana avuga ko kenshi umugabo wa nyina yamutotezaga cyane, akamukubita ndetse ngo ntibamugaburire umwana aza kubura amahoro ava mu rugo ajya mu muhanda.
Niyogushima Aloys avuga ko nyuma yo gutotezwa hari bamwe mu baturanyi babibonaga maze ntibite ku kababaro ke ngo kuko bavuga ko akomoka ku babyeyi b’abatemberezi (Ababyeyi batari kavukire mu gace ka Murama).
Aloys arara ku mabaraza y’amazu y’ubucuruzi muri centre ya Gitwe, avuga ko iyo yagize amahirwe hakagira umuha amafaranga 200 aguramo agafunguro akararira akiryamira aho ku bikarito ku ibaraza.
Yifuza kuva ku muhanda
Ku myaka 11 ntabwo ashimishijwe no kuba ku muhanda akiri muto. Ati “Birambabaza nanjye, abantu barara ku mabaraza ni abagabo njyewe ntakundi nabigenza.”
Uyu mwana avuga ko inzozi ze ari ukubona avuye mu muhanda agasubira mu ishuri. Akababazwa no kubona abantu bagenda bagaruka mu muhanda aho yirirwa ariko nta w’umwitayeho. Bikamutera kumva abantu bose bajya kumera nk’abakamubereye ababyeyi.
Twagiye gushaka ababyeyi be aho batuye, ariko ntitwabahasanga kuko ngo babyuka kare bajya gupagasa, bagataha bwije. Abaturanyi ariko bavuga ko ngo uyu mwana ngo yananiye ababyeyi be, nubwo batabasha gusobanura neza uburyo umwana w’imyaka 11 yabananiye.
Umwana nk’uyu mu muhanda, aba ageramiwe n’ibiyobyabwenge, indwara, kwishora mu bujura, kwanga ishuri burundu n’ibindi bibi aba ari gufatira ku gasozi kuko nta kirengera.
Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
ububiko.umusekehost.com/Ruhango
0 Comment
Please, akarere ka Ruhango kareba uko gafasha uyu mwana ave hariya hantu. Abakomoka Ruhango bifite bashyire mu bikorwa gahunda ya ndi umunyarwanda bafasha kariya kana kuko karababaje.
Uwanditse iyi nkuru mr. Ntihinyuzwa ni uwo gushimwa.
Muntu watangaje iyi nkuru IMANA iguhe umugisha.Ndi umunyarwanda si ntuye hafi ya RUHANGO,arikose bayobozi ba RUHANGO muri he?Mutabare.Nimunanirwa mutwitabaze.
mana y’ijuru nisi ,ibi birababaje cyane nukuri bantu musoma iki kinyamakuru abakigira umutima wa kimuntu dufashe uriya mwana arikonanone numva inzego z’ibanze aho atuye bakagombye kureba impamvu uyumwana atiga kandi afite nyina ,bitari ibyo izonzego za reta zibanze ntacyo zaba zimaze mugihe umwana ungana kuriya abayeho bene kariya kageni birababaje cyane ariko abagiraneza nabo ubishoboye yatabara
sha ahantu ndi ndi kure we, ariko imana izampe guhura nabandi nkawe.. nanjye izanshoboze kwimara agahinda ngirira ababayeho nabi. gusa imana izaguhe igikundiro kongereka kuko ndakikubonamo… uziga kandi uzagezwa kure ni impano ikurimo itandukanye nibyo urimo…
UM– USEKE mwampaye Email yumuntu umuri hafi cg NMR
njye ntabwo ndi murwanda ariko namuhuza nabantu
nfite aho bikanyorohera kugira icyo namwunganira. habonetse uburyo mwabingezaho mwambwira kuri adresse yanjye ni
[email protected]
Ibi si aho biri gusa, hari nundi mwana uba ku Kamonyi witwa Patrick ungana nuyu neza. we ntacyo akora, arabunga, akarara mu bisambu, imvura ikamucikiraho. shobora kuba amaze nkamezi 3 adakoza amazi kumubiri.
Abashinzwe abana sinzi aho baba, nubuyobozi bumucaho
Uyu ni umwe mu magana y’abana bafite ubu buzima. izi ni ingaruka z’ababyeyi babyara abana badashoboye kurera wabakoza planning familial bagasimbuka. Ibi kandi birimo kwambika ubusa inzego z’ibanze none se uyu mwana ntibamuzi koko?? noe se we si umunyarwanda, niyitabweho na buri wese ubishoboye kuko namara kwandura SIDA ni abana babo azanduza à son tour, namara kujya mu biyobyabwenge ni bo (abo ba boss) azabuza umutekano. uretse ko n’abana bananirana da!! Arakoze journlist
YOOOOO, MBEGA IKIBONDO!
I DO PRAY FOR YOU BOY.
DORE IBI NIBYO TUZABAZWA KURI WA MUNSI…..
Journaliste wanditse inkuru nziza ariko umwana nkuyu wiyemeza kubungabunga ibikorwaremezo ngo abeho, afite inyota yo kwibeshyaho, abayobozi bamwegereye bamufashe kubona umuryango umurera cg bamurangire ibigo byita kubana nkabo. Ba malayika mulinzi muri he?
Kwanza, ni inde wamuhaye isuka n’igitiyo? Uwo ni we uri kumukoresha ubucakara, agomba gukurikiranwa agahanwa.
Uyu mwana ntabwo navuga ko yananiye iwabo ahubwo bo baramunaniye. Kubona we ubwe atanga umurimo agahitamo kugira icyo akora ngo abeho aho kuba yiba bigaragara ko adafute icyerekezo kimwe n’abana bo mu muhanda ahubwo we yabuze umwakira. Ntiyakoherezwa mu bigo by’abo bana hubwo uyu akeneye umuryango ubundi agasubura mu ishuri. Uwo kumuhanda se ujya muri ibi byo gusukura umuhanda mwamukura hehe ko ahubwo yawanduza akabatesha umutwe? Imana imurebe imwoherereze ushoboye kumwitaho. Hagati aho ariko akarere kamufashe gafite mu nshingano imibereho myiza y’abaturage. Murakoze!
Ariko Mana yanjye, umuseke ndashaka kuzawihera igikombe cy’ubuvugizi mu Itangazamakuru! murakora pe kandi ndabashimira nubwo ndi iyo bigwa ariko muri aba mbere kuri jye!, uziko iyo maze iminota 40 ntasoma inkuru zanyu mba numva narwaye peee!!!!! Uwo mwana akeneye ubufasha pe. Uwiteka ahire urwatubyaye hamwe n’uwo mwana disi.
Mana yanjye, olalaalalala, uyu mwana akeye ubufasha bwumwihariko , gusa aha nibaza ubuyobozi bwbanza niba basi uyu mwaba buba bumuzi? hakagizwe igikorwa mumaguru mashya, ndashimira cyane umuseke.com kubwiyinkuru, kuko ubu nibura kuba byamenyekanye abafite ubushobozi bashobora kugira icyo bakora.
abana nkaba bana bakeneye ubufasha sinibaza icyo inzego zo hasi ziba zikora iyo zitabona ko umwana nkuyu akorerwe ubuvugizi ngo arebe ko yabaho neza nkuri mugihugu kirimo maajyambere yihuta kandi haba hari benshi bakeneye abana bo gufasha, umuseke uakoze cyane kubwiyinkuru ubu buvugizi nibwo buba bukenewe
NAJYE MBASABE NDARANGISHA UMWANA WUMUHUNGU WITWA ERICK NDACYAYISENGA NYINA YAMUSHAKANYE MURI MUSAMBIRA BATURUTSE IBUGESERA KANDI ASHOBORA KUBA ATIGA AFITE IMYAKA 8 UWAMUBONA CYANGWA UWABA AMUZI YAKWANDIKA UBUTUMWA KURIYI ADRESSE rose [email protected] HARI NIBIHEMBO KUWAMUBONA
Ngaho Leta ishaka gufunga ibigo by’imfubyi nirebere aho nyamara hariya hari abayobozi abandi bicaye i Kigali koko umusonga w’undi ntukubuza gusinzira murashaka se ko natwe abana bo muri SOS tumera gutya nubwo nge nkuzeho ariko dufite barumuna na bashiki bacu bakirimo bakeneye ubufasha abandi bagiye bataha bakamera gutya ndabasabye umuseke mutubabarire mukore ubuvugizi ku bigo by’imfubyi bari gushaka gufunga nizo ngero mujye muzibereka kandi zirahari nyinshi ngewe ubwange ubabwira ibi nabaha address y’abana bavuye muri SOS ubu babayeho nabi mukazabaganiriza birababaje rwose ko abantu bamwe bikunda bigeze hariya nyamara bajye barebera no kubandi bahoze ari abayobozi ubu benshi bari gukora za TIG(imirimo nsimburagifungo) kuko bamwe batumvaga rero ko isi yahinduka ubu abana babo nibo bari kubyishyura, wabona uyu ubutaha ariwe uzaba afata ibyemezo nawe ku mbyaro zabo Imana yaradufashije Leta ntacyo yadutangagaho kinshi ariko ubu ngo byose bihagarare ni Akumiro gusa
Murakoze murakarama
Comments are closed.