Ku muhanda Rubavu – Karongi hashize umwaka hari abatarishyurwa ibyangijwe
Rubavu – Ibikorwa byo kubaka umuhanda mushya ugezweho uhuza Rubavu na Karongi uturutse ku Nyundo byaratangiye, abaturage ba hano muri rusange bishimiye cyane iki gikorwa cy’iterambere, mu murenge wa Nyundo na Nyamyumba aho uyu muhanda unyura ariko hari aho byabaye ngombwa ko bangiza ibikorwa by’abaturage, barabarurirwa barishyurwa, gusa hari abagera ku 183 batarishyurwa ubu hashize umwaka.
Ni abaturage bo mu kagari ka Terimbere mu murenge wa Nyundo n’abo mu tugari twa Kinigi na Burushya mu murenge wa Nyamyumba, abatarishyuwe bavuga ko bamaze hafi umwaka mu gihirahiro mu gihe ngo bujuje ibisabwa byose.
Uwitwa Mbarushimana Emmanuel wo mu kagari ka Terimbere uyu muhanda mushya uri kubakwa wamwangirije ibyo yari ahinze ndetse n’inzu.
Ati “Twagize amahirwe Perezida wa Republika atwemerera umuhanda uvuye Rubavu ugiye Karongi, 2015 mu kwezi kwa 11 baraza badutemera ibiti, amazu bayandikaho badusinyisha tariki 4 ukwezi kwa kane 2016.
Abandi barabishyura mu kwezi kwa karindwi {2016} ariko twe bahora baza kudusinyisha, n’ibyo badusinyishije mbere bakagaruka ngo ni byinshi bakabigabanya kandi ari bo babikoze mbere. N’ubu turacyategereje twagiye mu nzego z’Akarere, duhamagara RTDA ahantu hose barabizi.”
Abaturage bavuga ko basabwe ibyangombwa by’ubutaka barabijyana ni nayo mpamvu n’ubu ntaho ngo bajya kurega ngo bavuge ngo ubutaka ni ubwabo. Bahora bababwira ngo ibyabo bigeze muri MINECOFIN, bagategereza bagaheba, bagasubirayo bakababwira ngo biri muri BNR nabwo ngo bagategereza bagaheba. Ngo bajya kwishyuza buri cyumweru.
Undi ufite ikibazo nk’icye wo mu kagari ka Kinigi mu murenge wa Nyamyumba ati “Reba hariya hapfo hose, bagenzi banjye bose barishyuwe, abaturanyi bose twabaruriwe rimwe barishyuwe njyewe bakavuga ngo konti yanjye ntikora kandi konti yanjye irakora. Nagiye kwa Visi Mayor mwereka ko konti yanjye ikora ahamagara i Kigali, na bo baravuga bati ‘twamaze kubona ko konti y’uwo musaza iri gukora’, hari mu kwezi kwa gatanu {2016}.
Ubwo bati ‘amafaranga turayohereza, nakomeje gutegereza nkahora nzira njya kubaza, bigeze aho njya i Kigali kuri RTDA nshaka uwitwa Thadeo na Imena barambwira bati ‘fungura konti muri BK arahita ajyaho’, bampa amezi abiri ayo na yo yarashize ntibayampa.
Nagumye aho ndategereza bizege mu kwa 11, rimwe ari kuwa mbere barambwira ngo kuwa kane nzajye kureba kuri Konti, njya kureba amafaranga ndayabura kugeza kuri iyi saha sindayabona. Kandi urabona njyewe inzu yanjye ni nomero 82, ariko nka nomero 87 na 78 ziri impande zanjye bazihaye agaciro zirishyurwa ariko nkanjye urimo hagati kandi ureba ukuntu nangirijwe, njyewe ntacyo bamvugaho.”
Gerard Nshimiyimana wo mu Akagari ka Burushya, Umudugudu wa Wintwari Umurenge wa Nyamyumba ati “Twaraje twese turabarurirwa n’ibikorwa twakoraga birahagarara, amazu bayaha za nomero, babara ibyo bagombaga kubara ariko bigeze igihe cyo kwishyurwa habaho gucagura.
Nkanjye bishyuye inzu yari ifatanye n’iyanjye, iyanjye ntiyishyurwa, imirimo yo kubaka umuhanda itangiye imodoka zubaka zarabanje zisenya urukuta rwanjye, ngiye mu buyobozi bambwira ko ntagira ikibazo kuko bizishyurwa kandi byamaze kubarwa.
Bamaze kumpa icyo cyizere numva nta kibazo. Bagiye kwishyura haza amafaranga y’abo twegeranye njyewe sinayabonya, mbajije bambwira ko hari icyiciro kizakurikiraho, turakomeza turategereza kugeza ubwo batangiye gukora couche yo gushyuiraho macadam, nsubira mu buyobozi bambwira kwa kundi ko byabazwe nta kibazo nakagombye kugira.
Byagezeho inzu irasaduka nandikira abayobozi bose njya no muri Kompanyi yakoraga umuhanda ndabandikira, hose bansinyiye ko babyakiriye. Ariko kugeza n’ubu nta wansubije ndi hano ndi mu gihirahiro.”
Uyu Nshimiyimana avuga ko Akarere kohereje Komisiyo ya mbere iza kugenzura ibibazo by’abatarishyuwe hakanza n’iya kabiri zose ntizimugereho.
Ati “Aha duhagaze nonaha niho twari duhagaze n’ubushize n’abo bantu bagize komisiyo, bambwiye ko ikibazo cyanjye kitarimo. Nyuma ya Komisiyo yagarutse ku nshuro ya kabiri ireba amazu atatu, bazibarira ibiciro, njyewe mbabjije bambwira ko batamfite ku rutonde kugeza n’ubu ni uko ikibazo gihagaze.”
Muri aba baturage batarishyurwa imitungo yabo yangiritse mu ikorwa ry’umuhanda harimo bamwe banze gusinyira imitungo babaruriwe kuko ngo babahenze bagaha imitungo yabo agaciro kari hasi y’ibyari bigize imitungo yangiritse.
Janvier Murenzi Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko abaturage benshi bamaze kwishyurwa, ko hari abandi bake batarishyurwa.
Ati “Abasigaye kwishyurwa ni uko bari bafite ibibazo mu birebana n’ibyangombwa byabo bituzuye neza noneho n’ama-numero de compte usanga bamwe bataratanze neza. Ariko usanga nka 95% baramaze kwishyurwa.
Arakomeza agira ati “Bose barabaruwe, abasigaye ni abo usanga amafaranga yarasubiye inyuma kubera za konti cyangwa ibibazo by’ibyangombwa byabo. N’abatarishyurwa turi kubikurikirana nk’ubuyobozi ngo bishyurwe, abari barasabwe ibyo kuzuza barabyujuje twizeye ko bazishyurwa vuba.”
Alain K. KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu