Digiqole ad

Ku isoko ry'amadarubindi hagezweho amatoya cyane yitwa 'Tiny Sunglasses'

 Ku isoko ry'amadarubindi hagezweho amatoya cyane yitwa 'Tiny Sunglasses'

Ushobora kuba ukunda kurimba amadarubindi ‘lunettes’ utitaye ku bwoko bwayo cyangwa uko agura ku isoko. Biranashoboka ko urimba amadarubindi ugendeye ku agezweho muri iyo minsi.

Umuhanzikazi Rihanna akunda kurimba aya madarubindi

Nimba ukunda kujyana n’ibigezweho utangire gushaka amarinete mato bita ‘teeny tiny’ yigeze kuba agezweho ahagana mu 1990 n’ubu yagarutse ku isoko.
Ku bakunda kurimba amadarubindi bari basanzwe bambara azwi nka ‘ray ban ‘, manini kandi ahishe amaso yose, ariko ubu hagezweho amato cyane bambarira munsi ya maso.
Aya madarubindi ya ‘teeny tiny’ akozwe mu buryo uyambaye ayambarira by’umurimbo gusa kuko yambarirwa munsi ya maso.
Ikinyamakuru Vogue cyandika ku myambarire kivuga ko aya madarubindi mu bituma aba meza ari uburyo akozwemo ndetse n’amabara yayo ubusanzwe ngo yambarwa n’igitsina gore cyane.
Kuva muri Gicurasi 2017 aya madarubindi nibwo yatangiye kwambarwa cyane n’ibyamamare ku isi harimo uwitwa Bella Hadid na we umaze kumenyekana cyane mu bijyanye no kumurika imideri.
Si uyu gusa wagaragaye yambaye aya madarubindi y’ubu bwoko, n’abahanzikazi bazwi muri America no ku isi, Beyonce  ndetse na Rihanna yewe n’ibindi byamamare bakomeje kurimba aya madarubindi.
Ubu muri uyu mwaka wa 2018 yamaze kwigarurira cyane isoko ry’imyambarire.
Ni amadarubindi ubusanzwe yambarwa ku myenda izwi nka ‘street style’ yambarwa gusa umuntu ashaka kurimba agiye nko gutembera ahantu hatamusaba kwambara imyenda yo mu biro ariko hari n’abayarimba bitabiriye ibirori runaka.
Aya madarubindi aharawe cyane n’abakobwa


Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish