Digiqole ad

Ku by’ubumwe n’ubwiyunge, abaturage ntibarashira Leta amakenga!

Mu cyegeranyo Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda iherutse gushyira ahagaragara mu mwiherero w’abanyamakuru n’abahanzi wabereye i Gashora mu Karere ka Bugesera muri gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, kigaragaza ko umubare munini w’abaturage ucyishisha Leta dore ko 40% by’ababajijwe bemeza ko Jenoside yakongera kuba Leta iramutse irangaye cyangwa iyishyigikiye.

Dr. Habyarimana Jean Baptist n'abandi bayobozi bakuriye ibivugwa n'abaturage babajijwe

Dr. Habyarimana Jean Baptist n’abandi bayobozi bakuriye ibivugwa n’abaturage babajijwe

Icyegeranyo kigizwe n’ubuhamya bwatanzwe muri filimi mpamo (documentaire) yakozwe ku bufatanye hagati y’ikigo “URDP-Justice and Reconciliation” na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Mu gutegura icyegeranyo, abaturage bagiye babazwa ibibazo hashingiwe ku nkingi esheshatu zihawe n’abakoraga ubushakashatsi.

Mu nkingi esheshatu zubakiyeho ubushakashatsi harimo uruhare rw’Abanyarwanda mu buyobozi, ikibazo cy’amoko, imibanire, umutekano, n’ubutabera.

Abaturage babajijwe 35% bemeza ko umuturage nta ruhare agira mu gushyiraho gahunda zimukorerwa, 30% by’abaturage bemeza ko nta ruhare bafite ku butaka naho 27% basanga amahirwe ku mutungo w’igihugu atangana kuri bose.

Ijanisha rya 25% by’ababajijwe bemeza ko abantu babana bishishanya, naho 30% babayeho birebera mu ndorerwamo y’amoko.

Igiteye inkeke kandi cyemezwa na benshi mu baturage babajijwe n’uko bemeza ko inkiko gacaca zageze ku nshingano zazo ku gipimo cya 85%, ariko abagera kuri 40% bakavuga ko Jenoside yakongera kuba Leta ibaye iyishyigikiye.

Ku bijyanye n’uko abaturage babona amashyaka, 30% by’ababajijwe ntibashira amakenga amashyaka.

Ubusesenguzi bw’icyegeranyo

Abaturage batunga agatoki Leta mu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994. Iyi Leta ikaba ari nayo koko yateguye ikanashishikariza abanyarwanda kwicana.

Abandi batungwa agatoki ni abanyabwenge n’abavuga rikijyana (abacuruzi bakomeye, abanyamakuru, abahanzi n’abandi bagira uruhare mu kuyobora ibitekerezo by’abaturage).

Imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge nk’uko byagaragajwe n’abaturage, bavuga ko hari bamwe mu babyeyi bakigisha abana kwanga aba n’aba bitewe n’abo bakeka ko aribo.

Ku bw’amahirwe ariko hari bamwe babona ko Jenoside itazasubira uko byagenda kose.

Umwe mu baturage mu babajijwe yagize ati “Mbona itakongera kuba (Jenoside). Ingaruka za Jenoside ntawe utarazisogongeyeho, kuko ntawe itakozeho.”

Ku rundi ruhande ariko abaturage batunga agatoki ‘abazungu b’abakoloni’ mu kwenyegeza umuriro mu mahano yabaye no kuyashyigikira.

Ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa jenoside nk’uko byemejwe na benshi, ubukene buza ku isonga mu kuba intwaro (catalyseur) kuko abakoraga amahano bari barigishijwe ko nyuma yo kwica Abatutsi bazasigarana imitungo yabo.

Dr. Habyarimana Jean Baptiste, umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge avuga ko mu gukora icyegeranyo batari biteguye kubona amakuru meza gusa.

Yagize ati “Ntawe byatungura kubona amakuru nk’aya. Tujya gukora icyegeranyo ntitwari twiteguye kubona amakuru meza gusa kuko Jenoside yateguwe igihe kirekire.”

Dr. Habayirimana ashima ibimaze kugerwaho mu bumwe n’ubwiyunge ati “U Rwanda aho rugeze ubu byatewe no gushyira hamwe kw’abarutuye.”

Muri uyu mwiherero waberaga i Gashora mu Bugesera, Ministre w’Ingabo Gen James Kabarebe, ku ruhande rwa Leta, yavuze ko bidashoboka ko mu Rwanda hakongera kubaho Jenoside kuko yaba abaturage, yaba na Leta bose bafite isomo ku byabaye mu Rwanda ko rero Jenoside izaguma gusa mu mateka y’u Rwanda ariko itazongera ukundi mu Rwanda.

Minisitiri Nsengimana Philbert, Bamporiki Edouard, Jean de Dieu Mucyo uyobora CNLG na Dr. Habyarimana aJean Baptist

Minisitiri Nsengimana Philbert, Bamporiki Edouard, Jean de Dieu Mucyo uyobora CNLG na Dr. Habyarimana aJean Baptist

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish