Koudou yerekanye ko gutandukana kwe na The Brothers ntacyo yahombye
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane ubwo yari mu istinda rya Muzika The Brothers, kur’uyu wa gatandatu yamuritse ku mugaragaro albumu ye ya mbere yise My Land, iki gitaramo cyabereye kuri Hotel Umubano, aho abantu bakitabiriye ari benshi.
Kuba Koudou yarabonye abafana benshi mu kumurika alubumu ye, byeretse imbaga y’abantu ko kuba yaratandukanye n’itsinda The Brothers nta gihombo yagize nkuko benshi babyibazagaho, bavuga ko kuba umuhanzi yitandukanya na bagenzi be ashobora gutakaza abafana be.
Abantu bitabiriye iki gitaramo cya Koudou, nkuko byari biteganijwe cyagombaga gutangira I saa kumi n’ebyiri n’igice, ariko Koudou yaje kugaragara kuri stage I saa moya ari naho yatangije igitaramo yiragiza Imana mu ndirimbo yanyuze benshi cyane.
Abahanzi nka Jody, Babou, Jules Sentore, Mani Martin, King James n’abandi bari baje gushyigikira mugenzi wabo mu kumurika albumu ye ya mbere aho bashimishije imbaga yariteraniye aho, ari nako mu gitaramo rwagati hanyuragamo urwenya rw’Umushyushyabirori MC Arthur washimishije abantu karahava.
Indirimbo za Koudou usanga zivuga cyane ku mibereho y’ibihugu cyane cyane u Rwanda hari imwe mu ndirimbo yakunzwe cyane na benshi yitwa “war businness”, ikaba ivuga uburyo Intambara nyinshi ziba ku isi ziba zigamije business, ibi bikaba bisobanurwa neza muri iyi ndirimbo ya Koudou.
Koudou waririmbiye abakunzi be mu muziki wa Live yerekanye ko ari umwe mu bahanzi b’u Rwanda bazi kuririmba umuziki wa Live kuko ubwe ku giti cye yicurangiraga gitari benshi baratangara kuko bari bazi ko atamenya gukirigita gitari bakaba barabiboneye aho bikabashimisha cyane.
Ku rubyiniro umuhanzi King James acurangiwe na Producer Pastor P. yerekanye , yerekanye ko ijwi rye ry’umwimerere arigarukanye nyuma yo kuva mu bitaramo mu bubiligi, aha nawe akaba yararirimbye umuziki wa Live.
Umuhanzi Mani Martin yagaragaye ku rubyiniro aririmba kandi ahyushya benshi cyane ku buryo byabateye amatsiko yo kuzitabira igitaramo ari gutegura kizabera muri Serena Hotel mu minsi iri imbere.
Igitaramo cyo kumurika albumu ya Koudou, cyahaye isomo abandi bahanzi ryo gukora ibitaramo bakurikije igihe cyateganijwe, Aha benshi bakaba barishimiye uburyo Concert yatangiye hakiri kare ikarangira kare, ibi benshi bakaba barishimiye na none uburyo buri muhanzi ku rubyiniro yakoreshaga igihe cye neza, akavaho hajyaho undi nta mwanya munini unyuzemo hagati.
Kur’ubu Umuhanzi Koudou yatangarije umuseke ko ari gutegura uburyo yazenhuruka igihugu muri za kaminuza amurikira abakunzi be alubumu ye My Land dore ko benshi biganjemo abanyeshuri ba za kaminuza biteguranye amatsiko kumubona aririmba wenyine.
Photos/P/Muzogeye
Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW