Koreya y’epfo yarashe muri Koreya ya ruguru iyisubiza
Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Kabiri ingabo za Koreya y’epfo zarashe muri Koreya ya ruguru amasasu yo kuyiha gasopo nyuma y’uko hari ikintu yaturikije kikambuka agace katemewe gukorerwamo ibikorwa bya gisirikare kagabanya ibihugu byombi kigana muri Koreya y’epfo.
CNN yanditse ko Koreya y’epfo yabikoze mu rwego rwo guha gasopo umuturanyi wayo bivugwa ko ku Cyumweru gishize yageragaje igisasu cya kirimbuzi cya kabiri mu gihe kitarenze Icyumweru.
Umwaka ushize nabwo Koreya y’epfo yarashishije imbunda iremereye bita machine gun indege yari iturutse muri Koreya ya ruguru.
Ibi bihugu byahoze bifatanye bihora birebana ay’ingwe guhera 1954 ubwo hasinywaga amasezerano y’amahoro yagombaga gushyiraho agace katarangwamo ibikorwa bya gisirikare kagabanya ibihugu byombi.
Kugeza ubu Koreya ya ruguru ivugwaho gutunga indege z’intambara 1,300 ikaba kandi ifite za drones bataramenya umubare.
Muri 2014 hari drones ebyiri za Koreya ya ruguru zagaragaye muri Koreya y’epfo, imwe bayisanze mu kirwa cya Baengnyeong indi bayisanga mu mujyi wa Paju uri hafi y’umupaka ugabanya ibihugu byombi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Uwiteka aturinde intambara ya 3 y’isi.
Comments are closed.