Digiqole ad

Koresha telefone yawe ufashe incike

Muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rukora imirimo yerekeranye n’ikoranabuhanga rwatangije uburyo bwo gufasha abakecuru n’abasaza bayirokotse  basigaye ari incike.

Fasha incike
Fasha incike

Abo bakecuru n’abasaza b’incike bagera kuri 859, abenshi muri bo bakaba barengeje imyaka 70. Ubu basigaye bonyine, babayeho mu bwigunge n’akababaro bitagira ingano, bakaba batabarizwa na AVEGA-Agahozo.

Nyumva yo kumva iyo mpuruza, urubyiruko rukora imirimo yerekeranye n’ikoranabuhanga (Young ICT Entrepreneurs) rwatekereje kubafasha hakoreshejwe uburyo butandukanye.

Aphrodice Mutangana watangije icyo gitekerezo avuga ko bakoze application izajya ifasha buri wese aho ari kugira uruhare muri icyo gikorwa.

Ati “Hari uburyo butatu wafashamo. Ubwa mbere ni ugukanda *654# ukiyandikisha, ubundi ugahitamo umubare w’amafaranga azajya akurwa kuri telefone yawe buri munsi muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka.”

Uburyo bwa kabiri ni ugukoresha MTN Mobile Money ukohereza umubare w’amafaranga ushatse kuri 0788520122, cyangwa ukoresheje Tigo Cash ugakanda *200*1*20568#. Ku bifuza kubinyuza muri banki bayashyira kuri konti 00059064158944 yitiriwe AVEGA/INCIKE INITIATIVE iri muri Banki ya Kigali.”

Icyo gikorwa cyatangijwe tariki 10 Mata na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, washimye icyo gitekerezo cy’abo basore n’inkumi, anaba uwa mbere mu gutanga inkunga muri icyo kigega. Kugeza ubu amafaranga amaze gukusanywa akabakaba miliyoni n’igice.

Umuyamabanga Nshingwabikorwa wa AVEGA-Agahozo, Madamu Odette Kayirere, yatangaje ko bishimiye icyo gitekerezo bakaba bariyemeje kugishyigikira. Yongeyeho ko hamwe n’abandi babyeyi bari mu buyobozi bwa AVEGA, bemeye ko 30 % by’amafaranga azakusanywa azashyirwa muri gahunda zo gufasha bamwe mu bana b’imfubyi bagasubizwa mu mashuri y’imyuga (TVET). Ati “Nk’ababyeyi hari gahunda tujya tugira zo gufasha abo bana bacu”.

Igikorwa kizasozwa tariki 4 Nyakanga, aho 70% by’amafaranga azaba yarakusanyijwe azahabwa AVEGA-Agahozo, akazakoreshwe mu kwita ku mirire myiza y’abo babyeyi bakuze, naho 30 % ahabwe AERG. Izo nzego zombi akaba ari nazo zizaba zishinzwe gucunga uburyo akusanywa n’uko azakoreshwa.

Icyo gikorwa cyatewe inkunga na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, RURA, kLab, MTN, Tigo, Airtel, RICTA, ICT Chamber, Microsoft, Hostlink, Opera na Tele 10 Group. Ku bifuza andi makuru, basura urubuga www.incike.rw.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • njye ndasaba abo bishinzwe ko iyigahunda itaba iyigihe cyokwibuka gusa ko ahubwo yahoraho kuko inkunga ntikwiye gutangwa mugihe cyokwibuka gusa . turabyishimiye kandi turabyitabira ndetse tunakandurire inshuti zacu kuyitabira. nonese niba nshobora gukoresha ikarita ya 1000 ndiho ntereta inkumi cyangwa umukunzi nabuzwa niki kwemera ko bankata amafranga igiceri cyijana ngo age gukora igikorwa cyubugiraneza nkakiriya. ahubwo uwakoze iyo application nateganye nuburyo nabari hanze yigihugu babasha kuyikoresha batanga nabo inkunga yabo kuko mfite aba friend bari hanze kandi bari tayari gutanga uwo musanzu mukubaka u rwagasabo.

Comments are closed.

en_USEnglish