Digiqole ad

Korea y’Epfo yakuyeho itegeko rihana ubusambanyi

Nubwo bwose ingeso y’ubusambanyi ngo izakomeza gufatwa nk’ikintu kidakwiye ariko ngo amategeko ntabwo azakomeza wkivanga mu buzima bwite bw’abantu nk’uko byatangajwe n’Urukiko ku mpamvu zo guca itegeko rihana ubusambanyi ryari ririho kuva mu 1953, rikaba ryari rimaze imyaka 25 ryigwaho ngo ribe ryavaho.

Muri Korea ubusambanyi nk'ubu ntibuzongera guhanirwa n'amategeko
Muri Korea ubusambanyi nk’ubu ntibuzongera guhanwa n’amategeko

Mu bushakashatsi bwakozwe na Korean Women’s Development Institute (KWDI) ibyabuvuyemo bigatangazwa tariki 15 Gashyantare uyu mwaka, basanze abantu bane ku 10 bashakanye bemera ko bagiye baca ku ruhande bakisambanira n’abandi. 6,5% by’abanyakoreya bose bemera ko baciye inyuma abo bashakanye. Ubu bushakashatsi bwanzura ko 20% by’abaturage ba Korea bose bakabaye bafunze hakurikijwe ririya tegeko ryariho.

Ubu bushakashatsi bukaba bwarafashije Urukiko rurengera Itegeko Nshinga kuvanaho iri tegeko ngo ritakijyanye n’imibereho ya Sosiyete iri ubu muri Korea y’Epfo.

Iri tegeko muri iki gihugu ngo ryatezaga impaka cyane. Mu 2008 umugore ukina cinema witwa Ok So-Ri yarezwe ubusambanyi ndetse akatirwa gufungwa amezi umunani. Byaje gutuma asaba imbabazi mu ruhame ku byo yakoze, ibintu benshi bavuze ko ari ukwinjira mu buzima bwite bwa muntu bikabije nk’uko bitangazwa na LeFigaro.

Mu myaka itandatu ishize muri Korea y’Epfo abantu 5 500 bakurikiranyweho ubusambanyi, 900 bose nibo bakurikiranywe mu nkiko mu 2014. Iki cyaha akenshi cyakurikiranwaga haherewe ku kirego cy’uregwa, akenshi kikarangira habayeho ubwumvikane ku kwishyura amafaranga hagati y’urega n’uregwa.

Mbere y’uko iri tegeko rivanwaho ariko, hari abacamanza batanze imiburo ko niba rivanyweho Leta igomba kwitegura guha indishyi z’akababari abanyakoreya 100 000 bakatiwe kubera ubusambanyi.

Abandi bacamanza ariko bo banenze ivanwaho ry’iri tegeko kuko ngo ryarengeraga indagagaciro z’umuryango w’abanyakoreya.

Ibi ariko ntibyabujije Urukiko rurengera Itegeko Nshinga muri iki gihugu kuvanaho iri tegeko ngo ribangamira ubuzima bwite bwa rubanda. Abantu benshi muri iki gihugu bakaba bahoraga banenga iri tegeko ko ngo ririmo uburyarya muri sosiyete ibarirwamo abakora uburaya nk’akazi bagera ku 500 000.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ibi bintu biragayitse kuko ndumva batazi Imana kuko ririya tegeko riri mu mategeko 10 y’Imana.

Comments are closed.

en_USEnglish