Korale Inkuru Nziza igiye kumurika Album bise ‘Byose birarangiye ‘
Ku wa gatandatu tariki ya 1/06/2013 kuva saa munani z’amanywa ku rusengero rw’abadivantiste b’umunsi wa karindwi i Remera, Korale Inkuru Nziza izamurika Album y’amajwi ya gatanu hamwe niya mashusho ya kabiri bise ‘Byose birarangiye’.
Nk’uko twabitangarijwe n’umutoza w’iyi Korale Ishimwe Jackson, ngo iki gitaramo barakiteguye neza kandi baza bari kumwe n’andi makorali harimo Korale Abakurikiyesu Family, Korale El Shadai hamwe na Korale Tujyisioni kandi kwinjira bikazaba ari ubuntu.
Iyi Album iriho indirimbo 10 yaba ku majwi no ku mashusho ikaba yarakozwe mu gihe kingana n’amezi icyenda, nyuma yo kuyimurika no kuyishyira hanze ikazajya ku isoko ariko bakanakomeza gahunda yo kuyimenyekanisha mu Rwanda hose bagenda bakora ibitaramo bitandukanye.
Korale Inkuru Nziza yavutse mu mwaka w’ 1999 mu itorero rya Abadiventisti b’Umunsi wa Kalindwi rya Bibare, ifite umugambi wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwo gutebutsa kugaruka kwa Yesu mu ndirimbo, itangirana abaririmbyi umunani.
Uyu munsi ikaba igizwe n’ abaririmbyi 36. Yakoze byinshi nyuma yo gutangira umurimo w’Imana ivuga ubutumwa ahantu henshi hatandukanye.
Bashoboye kugera ku gikorwa gikomeye ari cyo gusohora indirimbo kuri Cassette audio ya mbere yitwa “Mana Urakomeye” mumwaka wa 2003, mu mwaka wa 2004 bashoboye kugera ku bikorwa bitandukanye nko kugura ibyuma bya muzika bibafasha kugira ngo umurimo urusheho kujya mbere.
Mu mwaka wa 2005 bashoboye gushyira ahagaragara Cassette Audio ya kabiri yitwa Mukiza w’isi, mu mwaka wa 2009 bakoze Audio ya gatatu yitwa “Umunsi w’urubanza”, mu mwaka wa 2009 kandi bakoze igikorwa gikomeye cyo gushira ahagaragara DVD Album ya mbere na yo yitwa “Umunsi w’urubanza” ikubiyemo indirimbo ziri kuri Cassette Audio ya Gatatu.
Iyi DVD ya Album mbere yarakunzwe cyane mu gihugu no hanze ya cyo bituma benshi bagarukira umukiza Yesu Kristo. Mu mwaka wa 2012 bashoboye gushyira ahagaragara Audio album ya Kane yitwa “Tegereza igusubizo”.
Kanyamibwa Patrick
UM– USEKE.RW
0 Comment
Nibyiza cyane mukomereze aho turikumwe kndi turabakunda tuzaba duhari
Nubwo ntazaboneka ariko nziko iyi DVD ari nziza. Ku mutima ndabatekereza kandi Imana nibishaka tuzongera dufatanye umurimo. Imana ikomeze kubana namwe.
Ohhhhhhh!!!!!mbega byiza iyi choral ndayikuuunda!!cyane nukuri ndishimye kandi nzaba mpari nukuri!!Imana idushoboze kuzaza turi benshi kugirango duhimbaze Uwiteka!!!
Amen.
Courage INKURU NZIZA CHOIR kandi mukomeze umurimo w’umwami azabagororera nanjye ndabakunda pe! kandi Iyo mw’ijuru izabane namwe.
ibi ni byiza nukuri! Imana nidufasha tuzifatanya namwe kdi mukomeze umulimo dore agakiza kacu karatwegereye ariko imvugo ibe ingiro shitani yibasiye abaririmbyi cyane mukomere bene Data turi hafi gucungurwa ntimuzakorere ubusa.
i like this good choir may God bless you
Nazari, jackson , vestine
Wow nibyiza i will be there!!!! we lv inkurunziza choir so murch!!!!!
Comments are closed.