Konti “Iyubakire” na “Shobora” ibanga rya COGEBANQUE mu kukuzamura
COGEBANQUE imaze kwegera abanyarwanda aho bari hose, abari muri EXPO 2013 barayihasanga, abamaze kugera kuri Stand yabo bari gutangarira no guhita bafungura konti nshya za “Iyubakire” na “Shobora” zigamije kubateza imbere biciye mu kwizigamira.
Izi konti muri EXPO 2013 ziri gufungurirwa ku buntu, izi konti usibye kukungukira ziranaguha uburenganzira kuri serivisi nziza za Cogebanque zisanzwe nko kwaka inguzanyo ikanagufasha guha ingufu business yawe cyangwa ikindi ushaka kugeraho.
Izi konti zombi za Cogebanque ni izo kuzigamaho nibura ibihumbi 15 ku kwezi maze nyuma y’imyaka ine ukayakiraho inguzanyo yo ‘KWIYUBAKIRA’ inzu, naho kuri konti ya « GUSHOBORA » usabwa kuzigama ibihumbi nibura 10 buri kwezi maze nyuma y’imyaka itatu wizigamira Cogebanque ikakuguriza ngo ugere ku nzozi zawe zo gukora umushinga runaka ukomeye.
COGEBANQUE aho iri muri EXPO yagendanye icyuma gitanga amafaranga hakoreshejwe ATM, ntuzagendane amafaranga menshi uje kwihahira muri EXPO kuko wayafata kuri ATM ya COGEBANQUE, waba utanayifite kandi ushobora kuyakira aha muri EXPO ukayihabwa nyuma y’igihe gito.
Niba utageze ku mashimi ya COGEBANQUE atandukanye i Kigali n’ahandi mu Rwanda, ukagera muri EXPO i Gikondo, urayihasanga, bakwakire neza baguhe serivisi wifuza zose wabonera no ku mashami ya COGEBANQUE yandi mu gihugu.
COGEBANQUE hano muri EXPO iragufasha inakwigishe gukoresha ikoranabuhanga iherutse kuzana rya e-Tax, aho ushobora kwishyura imisoro ukoresheje internet utavuye uwawe, ndetse na Web Banking igufasha gukurikirana konti yawe uko ihagaze utarinze kugera ku mashami ya COGEBANQUE.
Hano muri EXPO 2013 COGEBANQUE iragusobanurira kuri Mobile Banking ishobora kugufasha kwigurira umuriro wibereye iwawe, ndetse nayo yagufasha kumenya amakuru ya konti yawe, unabashe kumenya ibiciro by’ivunjisha, byose wifashije telefone yawe na serivisi ya COGEBANQUE.
Kuri iyi stand ya COGEBANQUE muri EXPO baratangaza ko mu minsi micye amashami ya Gisozi mu mujyi wa Kigali ndetse n’ishami rya Nyagatare ziza gufungurwa vuba, aya akaza asanga andi 17 asanzwe ahatandukanye mu gihugu.
Ikicaro gikuru cya COGEBANQUE uzagisanga mu igorofa ya mbere iya gatatu n’iya kane mu nyubako ya CENTENARY HO– USE rwagati mu mujyi wa Kigali
Naho muri EXPO 2013 urayihasanga naho baguhe ikaze baguhe serivisi nziza baguhe n’ibisobanuro byose wakenera.
UM– USEKE.RW
0 Comment
kubiikuza muri expo nihatari
ndashimira CGBQE amashami yabo aracyari make ugereranyije n’andi ma banki bari muri competitition hamwe na marketing iracyari hasi bageragaze kandi barabitangiye ndibuka nkubushije muri tour du rwanda cgbnqe yahacanye umucyo courage!
None se niba cogeb irimo guteza imbere abanyarwanda kandi ikaba ibafasha,tukaba twifuza kuba abanyamuryango kuki itagura amacredi(avance sur Salary)zo muyandi mabank?Mutubwire.
oya, ubiheruka kera, COGEBANK iragura ama credit ku yandi ma bank (rachat). uzajyeyo bazagufasha, nta ribi kuko nange barabinkoreye (rachat)
cyokoze bakoresha abantu bakeye kabisa cyane cyane muri credit,ubanza bahembwa neza.
dukeneye COGEBANQUE IKARONGI,ababishinzwe bagerageze. nkubu ndi umuclient wabo ariko kubona cash birangora kuko nta shami dufite.
natwe dukeneye COGEBANK i Remera/Giporoso
abatuze za kabeza, kanombe, rubirizi bafite ikibazo kuko COGEBANK iba Gisementi gusa. murakoze
umuntu se abashije kwizigamira 30.000Frw buri kwezi hanyuma imyaka aho kuba 4 ikaba 2 haricyo? munsubize
Fina Ibintu wavuze sibyo ko cogeb… igura amacredit kuko baraduhakaniye rwose,ahubwo wowe ubiheruka kera,mperutse kujyayo bantera utwatsi kandi nari mbakundishijwe n’Abakozi dukorana sha mvayo nimyiza imoso ni uko ndumirwa,mbabarira umbwire uko wabigenje,igihe gishize kingana iki se?
Comments are closed.