Digiqole ad

Konshens yageze i Kigali

 Konshens yageze i Kigali

Konshens ageze ku kibuga cy’indege i Kigali

Garfield Delano Spense umuhanzi ukomoka muri Jamaica uzwi ku Isi ku izina rya Konshens yaraye ageze i Kigali ahagana saa yine z’ijoro kuri uyu wa gatatu, aje mu gitaramo cyo gusoza umwaka cyateguwe na East African Promoters.

Konshens ageze ku kibuga cy'indege i Kigali
Konshens ageze ku kibuga cy’indege i Kigali

Uyu muhanzi yamenyekanye cyane kubera muzika ikunzwe ya Dancehall, indirimbo ze nka “Do Sum’n, “Simple Song“, “Couple up” hamwe n’iyitwa “Gal A Bubble“yakunzwe cyane zituma aba icyamamare.

Bimwe mu byo yatangaje nubwo yihutishwaga ngo aje kuruhuka, yavuze ko anejejwe cyane no kuba ageze mu gihugu cy’u Rwanda bwa mbere. Kandi ko yifuza no kureba umubare w’abafana be uko ungana mu bitaramo aje kuhakorera.

Bitandukanye n’abandi bahanzi b’ibyamamare, yaje nta bantu benshi bamushagaye nta kipe nini ari kumwe na yo, ni umugabo ubona utuje cyane.

Kuri uyu wa kane tariki ya 31 Ukuboza 2015, Konshens araza gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyiswe Vibe Party kibera muri Century Park Lounge Chilax ku Irebero mu buryo bwo kubereka ko yahageze.

Ku itariki ya 01 Mutarama 2016 nibwo hateganyijwe igitaramo azaririmbamo kitwa East African Party kizabera kuri Stade Amahoro i Remera. Aha kandi abahanzi b’abanyarwanda nka King James, Allioni, Green P na Urban Boys nabo bakaba bazaririmbira abakunzi ba muzika yabo mu Rwanda.

Biteganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Konshens agirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Mu kwezi kwa munani 2015 Konshens ari kumwe na mugenzi we wo muri Jamaica Busy Signal bakoze igitaramo i Kampala, aho Konshens yishimiwe cyane, kuko bwari n’ubwa gatatu aza gutaramira muri Uganda.

Muri uyu mwaka Konshens w’imyaka 30,  yakoranye indirimbo n’umuhanzikazi Eva Simons wo mu Buholandi bayita “Policeman” ikaba imaze iminsi ikunzwe cyane mu Buholandi no muri Jamaica.

Arifotoza hamwe n'abaje kumwakira barimo Joseph Mushyoma "Boubou" (ibumoso) umuyobozi wa EAP waje kumwakira
Arifotoza hamwe n’abaje kumwakira barimo Joseph Mushyoma “Boubou” (ibumoso) umuyobozi wa EAP waje kumwakira
Yashyizwe mu modoka ajya gucumbikirwa muri Grand Legacy Hotel i Remera
Yashyizwe mu modoka ajya gucumbikirwa muri Grand Legacy Hotel
Yaje ahita acungirwa umutekano cyane
Yaje ahita acungirwa umutekano cyane
Aritegereza igihugu agezemo bwa mbere
Aritegereza igihugu agezemo bwa mbere
Yahise atangira kwifotora udufoto bita 'Selfie'
Yahise atangira kwifotora udufoto bita ‘Selfie’

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • uyu sinari muzi

Comments are closed.

en_USEnglish