Digiqole ad

Komisiyo ifasha Inteko mu kuvugurura itegeko nshinga iracyafite akazi

 Komisiyo ifasha Inteko mu kuvugurura itegeko nshinga iracyafite akazi

Perezida wa Komisiyo ishinzwe gufasha Inteko kuvugurura Itegeko Nshinga, Dr Iyamuremye Augustin asobanura ibiri mu ngingo ya 172

Nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ugushyingo, Sena y’u Rwanda yatoraga umushinga w’Itegeko Nshinga rivuguruye ndetse ikawemeza, abenshi bibazaga ko Komisiyo idasanzwe iyobowe na Dr Iyamuremye Augustin yaba isoje akazi kayo ariko ngo siko bimeze.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe gufasha Inteko kuvugurura Itegeko Nshinga, Dr Iyamuremye Augustin
Perezida wa Komisiyo ishinzwe gufasha Inteko kuvugurura Itegeko Nshinga, Dr Iyamuremye Augustin

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye igikorwa cy’Abasenateri cyo kwemeza uyu mushinga w’itegeko, Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko Komisiyo y’abantu 7 bafashije Inteko mu ivugururwa ry’itegeko nshinga igifite akazi.

Yagize ati “Bivugwa ko Komisiyo yahawe amezi ane ariko kuba yarangiza akazi mbere nta kibazo, gusa nakwibutsa ko akazi ka Komisiyo katararangira, kazarangira ari uko umushinga uvuye mu nteko nshingamategeko, kuko hari akazi ko kunononsora ibijyanye n’indimi, igiye bikiri mu Nteko icyo Komisiyo itakora ni uguhindura ibyemejwe n’Inteko.”

Dr Iyamuremye Augustin ukuriye iyi Komisiyo, avuga ko barahirira mu Rukiko rw’Ikirenga biyemeje gukora akazi mu gihe cy’amezi ane kandi ngo ntabwo bazasaba ikindi gihe cy’inyongera akurikije aho ibintu bigeze.

Ati “Niba tumaze n’amezi abiri, ndumva twarakoze amezi ane kuko twakoraga amanywa n’ijoro. Akazi kacu icyatumye kihuta ni abo twakoreraga, Abadepite n’Abasenateri kuko na bo ayo majoro barayararaga batugira inama, badufasha mu byo tugiye gukora.”

Iyamuremye avuga ko imbogamizi bahuye na zo muri aka kazi, ari ubwitange bakoreshaga kuko nta muntu wari kubona impamvu atanga zo gukererwa, kuko ngo uwari ufite umwana muto yamusigiye abamurera, abafite imirimo ikomeye barayigomwa kubera umuhate.

Uyu muyobozi wa Komisiyo wanabaye Senateri, avuga ko nyuma y’aho umushinga w’itegeko wemerejwe na Sena, ku wa kabiri ngo akazi kabo kahise gakomeza.

Yavuze ko mu byo bagiye gukora ari uguhuza ibyanditse mu Kinyarwanda no mu zindi ndimi amategeko asohokamo mu Rwanda, arizo Igifaransa n’Icyongereza, ndetse bakanakosora andi makoza y’ururimi ashobora kuba akiri mu mushinga watowe.

Nyuma ngo Komisiyo izakora raporo nk’uko ibisabwa n’itegeko ryayishyizeho, ati “Ntabwo inshingano, gusa byari ukunoza itegeko nshinga, kwari no gusuzuma ibitekerezo by’abaturage tukabikoramo raporo, kandi tukayishyikiriza Inteko, ako kazi ntikarangiye ariko turumva ya mezi itegeko ryaduhaye tutazayarenza.”

Perezida wa Sena Bernard Makuza, avuga ko kuba Komisiyo yaba irangije akazi mbere y’igihe cyagenwe, ari umuhigo izaba yesa kuko ngo bimenyerewe ko Abanyarwanda ku cyo biyemeje bakigeraho.

Ati “Abanyarwanda mu nzego zitandukanye, baba ari abacuruzi, abarimu, inzego z’ibanze, no ku rwego rw’igihugu, icyo biyemeje bakorana ubwitange, nibwo bwakoze, n’ubushake, n’ubuhanga bwatwunganiye, nta mpamvu yari ihari yo kudakora akazi kanoze, kandi mu gihe cyihuse.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • akazi kabo nigakomeze mu mucyo, mu muco ndetse no mubunararibonye bafite bazagasoze neza turabizeye

Comments are closed.

en_USEnglish