Digiqole ad

Komezusenge yavumbuye gusuka ‘dread locks’ akoresheje crochet

Dread locks cyangwa se amadrede ni insokozo isigaye ishyirwaho mu misatsi y’abanyarwandakazi benshi, nyamara siko byahoze. Mu myaka nk’itanu ishize ama dreads yari afite isura y’uko ari iy’ abantu badafite imico myiza, cyangwa se abanyamahanga. Hari n’ababonaga ari insokozo itagaragaza umucyo.

Josette Komezusenge umaze kuba inzobere mu gukora imisatsi
Josette Komezusenge umaze kuba inzobere mu gukora imisatsi

Urubuga agasaro.com rwasuye Josette Komezusenge ukora dreadlocks, ni umunyarwandakazi wabaye mu Bubirigi akaba yarahimbye uburyo bwo gusokoza amadrede byoroshye akoresheje crochet, kuzihambura, kuzigira ndende wongeyeho plante(extention) ariko by’umwihariko yahinduye ishusho y’amadrede mu myumvire y’abanyarwandakazi. Josette rero avuga ibyiza byazo nk’insokozo y’abanyafrika ;

–           Ni insokozo idasaba gushyiramo ama produits yangiza imisatsi n’uruhu.

–           Ni insokozo karande y’abanyafrika, iyo uyishyizeho uba uhesha agaciro umuco w’abanyafrika.

–           Ni insokozo ushobora kogamo uko ubishatse bitandukanye n’izindi nyinshi zisaba gutegereza igihe uzajya muri salon.

–           Ni insokozo iberanye n’abadamu bagira umwanya muto wo kwita ku misatsi kubera inshingano nyinshi.

–           Ni insokozo itagusaba guhambura ngo wongere usuke ibindi nkuko bigenda ku bindi bisuko iyo bishaje.

–           Ni insokozo yabera buri wese ku myaka afite guhera ku mwana kugeza ku mubyeyi ukuze.

Nubwo ama dreads zhozeho, Josette yavuguruye imikorere yazo (techniques), ibyo bikaba ari ibihimbano bye utasanga ahandi ku isi ku buryo mu bihugu byinshi bamuhamagara ngo ajye kubigisha uko bikorwa.

Ni ibintu yagezeho nyuma y’igihe kirekire kingana n’imyaka 22 akora mu bijyanye n’ama produit y’ubwiza ndetse n’imisatsi.

Amaze imyaka irindwi akorera mu Rwanda nk’uko yabitangarije agasaro.com, ari n’aho yatangiye gukoresha izo techniques ze. Amaze gushinga ama salon de coiffure ane (4) mu Rwanda yitwa Maza Salon.

Inkuru ya agasaro.com

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish