Digiqole ad

Ko bemera ibihombo n’amakosa, hazakurikira iki?

 Ko bemera ibihombo n’amakosa, hazakurikira iki?

Kuri uyu wa mbere nabonye Minisitiri w’umuco yemereye Abadepite iby’igihombo cya za miliyoni Magana 900 (nubwo we ngo yemera 600) Leta yahombeye muri stade Huye.

Mu cyumweru gishize James Musoni nawe yemeye ko Leta yahombye miliyari ebyiri mu mishinga bashoyemo babaze nabi.

Mbere y’icyunamo abadepite bahase ibibazo Dr Binagwaho mu buzima aho miliyari imwe na miliyoni 900 yatikiriye mu kugura inzitiramubu za fake.

Ibi ni ibyo twamenye tubisomye mu binyamakuru, igisubizo ntabonye muri byose ni none hazakurikiraho iki?

Ntabwo nanditse ngo nsabe aba ba nyakubahwa babafunge bayaryozwe, ntanubwo nshatse gusobanura ko amakosa ari ayabo kuko hari abaje basanga iyo mishinga iri mu bikorwa. Nubwo hari n’ababigizemo uruhare, gusa icyo nibandaho ni ukubaza ngo ibi amaherezo ni ayahe?

Aya mafaranga ni imisoro yacu, iyo urengeje itariki 15 y’ukwezi utaradeclara uba uzi neza ibihano bikurindiriye, ariko iyo Leta ihombye za miliyari na miliyari nkabona ntawurabibazwa numva bimbabaje.

Nta kabuza ko umwaka utaha abadepite bazaba babaza ba Minisitiri ibibazo nk’ibi by’uko bakoresheje ingengo y’imari ya 2014-2015, nabo bakabasubiza ko amakosa koko yabayeho. Amakosa JUSTE, nkaho ari umwana wakubise undi kuko nibyo mbonamo ikosa, naho biriya ni ibyaha BIREMEREYE.

Abantu bagafata za miliyari bagacukura ikirunga ngo baragishakamo amazi ari ukubahatisha gusa, batazi ngo barayabona kuri Km zingahe bagera muri 5 bayabura bakarekera aho miliyari zigatikira ubundi bikitwa amakosa tu!!!?? Ako kanya ntihagire ubibazwa?

Stade igakorerwa inyigo inshuro ebyiri ikubakwa igakerererwaho hafi imyaka ibiri ku gihe cyagenwe, igahombya Leta hafi miliyari ibintu bigakomeza bikagenda nkaho nta cyabaye? Nako ngo ahari gucukurwa metero cube 5 000 basanze ari 50 000 da!!! Numiwe.

Abantu bakagura inzitiramubu zitarinda imibu abantu z’agaciro ka miliyari hafi ebyiri, yaba MINISANTE, yaba RSB uwari we wese ntihagire ukurikiranwa nkaho izo nzitiramubu zaguriwe gufata amafi yo mu bidendezi kweli?

Ubu se usibye ibi byagiye ku karubanda, ibindi tutazi nabyo byinshi bihombya Leta nako birya imisoro yacu, ibyo tutamenye ko nabyo bishobora kuba biruta ibi, amaherezo ni ayahe?   

Mu mwiherero w’abayobozi uheruka, Perezida Kagame yijanije anihanangiriza abayobozi bakora amafuti. Birazwi cyane ko nubwo ba Minisitiri aribo bajya ku karubanda ariko hari abatekinisiye iruhande rwabo bica ibintu ku nyungu zabo bwite cyangwa se buswa bwabo mubyo bakora.

Ibyo byose rero ntibikwiye ko ari twe rubanda tubihomberamo. NDASABA IBI;

*Ko Perezida Kagame ahagurukira ibi bibazo ku buryo bwihariye
*Ko ahagaragaye bene ibi bibazo hakwiye no kujya herekanwa urutonde rw’amazina y’abakwiye kubibazwa, noneho bikamenyekana niba ari ubuswa bagahabwa amahugurwa cyangwa ari ubusambo bagafungwa.
* Ko abanyarwanda bahagurukira kumva ko ibibazo nk’ibi bibareba cyane kuko ibinyerezwa n’ibyangizwa ari imisoro yabo uko inganga kose. Bakamenya kubibaza no kugira inyota yo kumenya uko byarangiye.

Kanyandekwe A.
Umusomyi wa Umuseke

25 Comments

  • HE nizera yuko yifuza itera mbere ryu Rwanda nkanizera yuko ibi byaha abimenya, mu bubasha afite kubiryoza ababikora byamworohera.

    Dutegereje reaction ye kwiki kibazo kandi yabona aribyo guterera iyo nabwo nta kundi tuzabyakira azaba yabonye ko nikwiye kandi biri mu nyungu zu Rwanda.

  • MURI BANK IYO UMUNTU AHOMBYE HARI IBYEMEZO BIMUFATIRWA REKA TWE KWIHUTA CYANE NAHANDI BIRAHARI TWE KURAMBIRWA KUKO NTIBYARANGIRIRA KUVUGA GUSA USOBANURA KANDI KOKO BAJYE BATUBWIRA ABAGIZE AYO MAKOSA YOSE GUHERA KUWO HEJURU KUGERA HASI BYABERA BYIZA ABANTU CG URUGERO KUBO TURI KURERA

  • hazakurikiraho iki? uririrwa ubaza? hazakurikira kongera imisoro, n’ubukene mubana babanyarwanda. pfff

    • Urabaza ibiki se kandi ubizi. Miniistiri w’Ubutabera azahora list y’abaturage nyakujya ngo bahombye miriyoni eshanu. Ubundi imisoro yangerwe kandi utinze kuyiriha ibye bigurishwe. Abamenyereye kurya bigaramiye. Ntibizoroha.

  • Icya mbere twabanza kureba ni irengero ryayo mafaranga;

    1. Ese aya mafaranga yaba yarabuze/yaranyerejwe (Embezzlement of fund)
    2. Ese aya mafaranga yaba yarakorejwe nabi. (Misappropriation of fund)
    3. Ese ibyo amafaranga yashowemo byaba byarangijwe n’ibiza

    Muri izi mpamvu eshatu niho twareba aho ikibazo kiri hanyuma tugatanga umwanzuro, nko kuri Minister Musoni yaragize ati hakozwe inyigo ya gas methane ariko twaracukuye birangira tutayigezeho, aha wakwibaza ninde wakoze iyi nyigo? ese yakoresheje bipimo ki ngo yemeze ko ibyo avuga ari ukuri? ese abamuhaye isoko ntibasuzumye neza ngo barebe niba umushinga ari ukuri?

    Aha rero kuri iki kibazo uwakoze inyigo, uwemeje inyigo, uwatanze isoko bose bagomba gukurikiranwa hakarebwa ikibazo nyirizina cyaturutse he? maze uwo bigaragara ko ariwe wateje iki gihombo agakurikiranwa. kuvuga gusa igihombo ntibihagihje ahubwo uwagiteje narebwe abiryoze.

    Kuri Minister Uwacu ati Stade byagenze uku birangira uku, ibi nabyo ntibisobanutse, none ninde wari ushinzwe uwo mushinga? bamuhamagare asobanure niba hari n’igiceri yariye acyishyuzwe niba kandi hari amakosa yandi runaka ayahanirwe byere kurangira gutyo ngo ndemera ko habaye imikorere mibi hanyuma….. iyo mikorere mibi yagizwemo uruhare nande? abafatanyacyaha be ni bande? uruhare rwa buri umwe rungana iki?

    Erega amafaranga aravuna, reba Leta ihombye 22 Billions birangire gutyo gusa? ese 22 Billions kugirango Leta izibone iba yatanze ibingana iki??? byonyine Aagaciro kagiye kugera kuri 22 Billions abantu bose bikozemo ntako batagize, ngaho ibaze bavuze ngo amafaranga y’Agaciro yabuze maze ababishinzwe bati habaye amakosa turasaba imbabazi!!!

    Hafatwe ingamba zikaze apana kunuganugwa bwacya ngo weguye k’ubushake cg ngo barahagukuye bakwimuriye ahandi.

  • Hehehe hehehe … Turishimye Cyane Abanyarwanda Tuzi Uko Tumeze Kandi Sawa… Tuzabikora…

  • Ibi birenze kwemera mugihugu gikenye nku rwanda? Sha ari mubyateye imbere mwakwegura cyangwa mukegura tu. HE nadutabare nukuri aturebere uko yagenza kino kibazo nahubundi karabaye

  • Nimuhumure hazakurikiraho gucunga umutungo wa leta neza,ibyo guhanwa byo ntibishoboka kuko abari abayobozi icyo gihe cy’igihombo bose bahinduriwe imyanya,so…

  • Jye ndumva mwakwihangana mukabyemera kandi erega ariya si amafranga wavuga ko yapfa kubura gutyo..kuko umushinga wose ugita steps ntabwo rero bishoboka ko 22 Billion umbwira ngo zose zahiriye rimwe mumushinga umwe ahubwo ni ibintu byasesengurwa n’abanyabwenge kundusha. Ariko Abanyarwanda bakwiye byibuze guhumuka bakajya babaza amakuru…yenda hari icyo byafasha.

    Murakoze

  • Wanditse neza, Atari uko inyo uvuze byose mbyemera ahubwo kuko ubajije ikibazo Cyiza!
    Ku gucukura ikirunga, mbona byari bikwiye kuko Ni ngombwa KO u Rwanda rushakisha ingufu zindi cyane KO rushaka kubaka inganda zikeneye nyine ingufu (energy). Ikibazo Wenda cyaba: Ni gute dukorerwa report tukayemera nka bibiliya nkaho nta Bantu bashinzwe/bashoboye kureba Irene ryayo? Niba ntabo byaba Ari akumiro.
    Kuri Minisante, Ni kimwe. Ni gute u Rwanda rutagira laboratwari ipima imiti ikaba yanapima inzitiramubu? Ni iki kitubwira KO paracetamol yo iba irimo umuti was nyawo? Twese hamwe Ni ukwisubiraho, tugakora twikorera. Kwangiza imisoro Bibi. PS: abakozi muri kuri Facebook/whatsapp Mu masaha y’akazi namwe Ni kimwe.

  • Icyambere tugomba kubanza kumenya icyateye aya makosa ahora ateza Leta (twibuke ko Leta ari twe) igihombo. Hanyuma hagafatwa ingamba ituma bitazongera.

    Icyakabiri hagomba gukurikiranwa ababigize mo uruhare bose haba abateguye isoko, abarigenzuye n’abagiye bishyura.

  • Aliko HE yaragowe ye! Tubure gukora neza ngo tuzajya dutegereje ko ibibazo byaduturutseho byose aliwe uzabicyemura! Igihe kirageze ko twisubiraho tukamufasha kubaka igihugu cyacu.

    Ibitecyerezo byanyu byose ndabishima aliko ba minisitiri bamwe nabamwe nabo bajye bashishoza mu mitangire y’akazi no mu miyoborere y’abakozi kubulyo bamenya abakozi babacurika bakabacurura.
    Ikindi nuko nemeranya nuwavuze ku ba tekenisiye! Aho niho ruzingiye. Abenshi baba bagambiriye kwangiza ibintu kunyungu zabo bwite bakabeshya ba minisitiri,abandi baba bibereye mu gusenya gusa, abandi ni ba ntibindeba (nibishaka bipfe cyangwa bikire) Abacyeneye amahugurwa sibo benshi cyane kandi bakwigishwa bakongera umusaruro wibyo bakora
    Inama njya nuko twajya tuvuga make tugakora byinshi kandi neza.
    Mbifirije amahoro.

  • Nta muntu n’umwe ushobora gukora kuri Musoni na Fazili ibyo mubimenye.

  • IBIBAZO BYACU BYABAGA ARI IBYI MIRYANGO NONE MUTUJYANYE MURI POLITIQUE BITE UM– USEKE MUSIGAYE MUTUVANGIRA.

  • Imibare igaragazwa yo nimike yaba yabuze ariko turebe ikibazo muri corner zose. NKuko nabivuze yaaba Musoni cg Julienne bose ni bashya muri za Ministere bayobora ariko se abo basimbuye hari aho bagiye bashobora guhamagazwa bagatanga ibisobanuro ubwo muri MINESPOC habazwa Mitali kuko niwe stade huye yatangiye kubakwa ayobora MINESPOC bisobanuye ko yatanze isoko ryo kuyubaka rigahombya Leta 912,000,000 Rwf close to 1 billion naho Musoni we Minisiteri ye yanyuze abantu benshi harimo na Lwaakabamba aba bose bagakwiye gutumizwa hakarebwa ninde wariho hakorwa izo research.

    HE yarakwiye kongera guhamgara Prof SILAS akamubaza ireme ry’uburezi icyo aricyo cg se REB igatanga ubusobanuro kuko ngewe icyo mbona na za MInisiteri ntizizera ireme ry’uburezi ibyo wabibaza Karugarama wanze guha isoko abantu bize mu Rwanda agatwika imisoro ayiha abanyamerika bo batunze ya Billion za madorali. Ubundi ukibaza impamvu Musoni atahaye abanyarwanda akazi ko gukora supervision yiyo mishinga cyane iya Gaz Methane na Biogas erega nibura aburiye mubanyagihugu byagira ishingiro ariko kuyatera inyoni ukayaha abasanzwe bayafite nta logic irimo.

    Intumwa za Rubanda courage gusa dukeneye ko muzajya mubakurikirana abo bantu bagakurikiranwa ibya Leta bikagaruzwa nge nibaza impamvu namwe sometimes mubaza nkaho namwe mubyumva bitambuka bitabareba urugero aho umudepite umwe yahagurutse akabaza Rutayisire akiyobora REB ngo ikibazo cy’abana 143 bari barashyizwe kurutonde rwabazahabwa bourse kimeze gute? Rutayisire arasubiza ko ari amakosa yakozwe bakabibeshyaho ko ariko bitazongera noneho Depite ati: Ariko yaba amakosa cg ataabayo mwabashyize kurutonde kuko hari amafaranga yo kubarihira, so mugomba kubarihira. Rutayisire amusubiza ko bagomba kwiirihira birangira ntamwanzuro ufashwe nkibaza icyo debate with no conclusion zimariye iki Abanyarwanda. Gusa ikiza nuko batangiye kubabaza bigatuma tumenya amakosa yabo bayobozi nkuko bo bayita mugihe ubundi yagakwiye kwita ibyaha ndetse bikomeeye.

    N.B: Icyakorwa inzego za Leta zose nizikubite agashyi zireke gukorera ku ijisho rya umubyeyi wacu Nyakubahwa Paul Kagame. Ahubwo zikore nkizikorera zireke kwica imisoro y’aabaturage peeh.

  • Nubwo aya makosa agaragaye mumenye ko abo bayobozi hari byinshi byiza bakoreye igihugu. Ntabwo umuti ari ukubafunga ahubwo bakwiriye kugirwa inama bagakora neza.

    Ntimukajye mwihutira gufata ibyemezo bikomeye ku bayobozi kandi barakoze byinshi byiza ntawe utabizi

    • Nibyo koko hari ibyiza bakoreye igihugu, ariko barabihembewe, ntabwo rero titres zabo zakagombye kubongerera ububasha bwo kurya n’akatagabuwe. Kuko uburenganzira bwabo bufite aho bugarukira, baburengeje, uwabubahaye(Leta) agomba kubakurikirana, byaba bisaba igifungo bagafungwa, byaba bisaba ibirenze igifungo nabyo bigakorwa kuko “Nta mwana n’ikinono” umusanzu wa buri wese n’ukwitangira igihugu ke nubwo byaba bigoye.

  • Ibi birerekana ko abayobozi bamwe bataragira imyumvire iha agaciro umutungo wa Leta. Kuko nzi neza ko ari ibikorwa byabo bwite ubu burangare cyangwa amakosa, tutatinya no kuvuga ko ari ubujura bitagera kuri uru rwego. Ibi bikwiye gutanga isomo ku bantu bashinzwe gushyira abakozi n’abayobozi mu myanya.
    1. Guha umuntu umwanya mu bikorwa bya Leta cyangwa akazi bikwiye gushingira ku buhanga, ubumenyi no kwitwararika byaranze ugiye kubihabwa mu nzira yanyuzemo zose nibura mu myaka 10 ibanziriza guhabwa inshingano. Iyo urangije Kaminuza uba ufite nibura imyaka 4 wayizemo n’imyaka 6 wizemo ayisumbuye. Aho hose uba ufite uko abakuyoboye n’abo mwabanye bakubona kandi ntibigoye kubimenya .
    Abamaze iminsi mu kazi cyangwa mu bundi buzima naho baba bafite uko bagaragaye. Nta kugira imyitwarire idasobanutse bigomba kubabarirwa kereka nyuma y’aho hongeye gusuzumwa indi myaka 10 ikurikira igihe ikosa rya nyuma ryamugaragariyeho. Abanyarwanda turi benshi, udakwije ibisabwa akajya kwishakira ibindi akora akareka ibya rubanda bigakorwa n’Intore zabigaragaje cyangwa agashyirwa mu kazi katamwemerera kugira ibyo yangiza. Naho ubundi usanga hari abahabwa imyanya hagendewe ku marangamutima, ku kwigaragaza neza, ku gucengera no kwicamakaza n’ibindi ntarondora kandi bishobora kudindiza iterambere ry’Igihugu. Ariko umuntu wagaragayeho amakosa yo gucunga nabi cyangwa kwitwara nabi nawe ubwe yemera agabirwa ate indi myanya muri Leta. Urugero ni aho nka Mayor ashobora kuvanwa ku kazi n’ibyangiritse mu nshingano ze, barangiza bakamuhemba akazi mu kigo gishinzwe guteza imbere imiyoborere myiza; akava muri Minisiteri agashyirwa mu yindi cyangwa agahabwa ibigo n’imishinga ayobora. Haba habuze abandi ngo ajye mu bikorera ko akenshi aba yibitseho akayabo?Yashaka gukomorerwa akagaragaza imyitwarire myiza muri ya myaka 10 ikurikira amakosa yamubayeho?

  • Ariko inteko niyo yakabanje ikagira umwanzuro ifata kuko iraduhagarariye kandi niyo iba yabatumije, ahubwo nk’abanyamakuru muzayitubarize icyo itereje ngo ifate imyanzuro .

  • Ba meyabo na bagitifu babamariye muburoko ngo kuko bakoze inyandiko z’impimbano kuri miliyoni 400, aba bo ahubwo babagororera indi myanya aho kubahana.

  • Birangoye kugira icyo mvuga kuko njya ntekereza ko mu gihugu hari abantu bakora amakosa ariko ntibabashe guhanwa wenda bitewe n’imbaraga bafite mu gihugu.

    Ese biremewe ko Ministre ahanwa kubera amakosa yakozwe muri Ministere ye? Bishobora kuba bitemewe. Niba byemewe abayobora izo ministere 2 mwavuze bo bemewe guhanwa muri iki gihugu? Bishobora kuba bitemewe.

    Cyakora abayobozi b’Utere bo biremewe ko bahanwa. Abakora isesengura mutubwire nina Ministers bemewe guhanwa kugira ngo twe abaturage bo hasi twicare tuzi ko hari abantu nubwo byagenda gute ntwabakoraho.

  • Dore ikibazo gikomeye:Iyo umaze kwerekana ko Minister runaka yahombye miliyari runaka muri Ministry ayobora,urumva aba azongera kugira ijambo imbere y’abo ashinzwe?Njye mbona ibi byagombye gushyirwa ku karubanda herekanwa n’ingamba zafashwe.Ibyo bishatse kuvuga ko hagombye kubanza kubahirizwa amabanga y’akazi.

  • Ibifi binini. hahahaaha

  • Mubyukuri ibi birababaje cyane. Kandi ikimbabaza kurusha ho nuko umuturage wo hasi aba yiriye akimara agasoreshwa byagahato ataranacuruza, ngo arasiganwa namatariki!!muzi mwese iyo itariki igeze uko bigenda. Nigeze kujya kuri RRA gusora kumunsi wanyuma: urebye ubwoba buba buhari, n’agasuzuguro kabasoresha kumunsi wanyuma!!!nyamara ibihombo bidafite ishingiro ngo::habayeho amakosa??!!!ibaze nawe ikosa rituma igihugu gihomba milliard amagana!! Ndibuka ku isabukuru ya HE. Uwo wivugishwa icyongereza gusa(BINAGWAHO) kuri twitter avuga ngo: nishimiye gukora kungo yawe nyakubahwe Paul Kagame/ ukagirango nukumushimira bisanzwe, jye mbona arukujijisha kugirango HE nasoma iyo post yumve ko akorana nabantu bazima bamwitayeho!! Nyamara baba bamusebya pe!!! Ntibakavuge ngo twasanze barabikoze, oya kuko niyo bahinduye Ministre, abanyamabanga be bakoranaga barasigara.
    Gusa ubwo twe abikorera reka twitegure kongezwa umusoro.
    Kuko banyakurya bariye.

  • Birababaje kubona umutungo w’anyarwanda wangizwa kariya kageni, ziriya miriyari ninyinshi, ibi byose nibyo bituma abakozi dusonza leta ikavuga ko nta mafaranga ifite yo kongeza umushahara miliyari 22…………………………, mugihe abanyarwanda dusabwa kwigira tukiha agaciro, ibi bintu byo gucunga nabi imishinga ya leta igendaho akayabo, birababaje, hakwiye kugira igikorwa bigahagarara.

Comments are closed.

en_USEnglish