Digiqole ad

Knowless yaryoheje, Dr Chameleone arasondeka

Muri Serena Hotel kuri uyu wa 08 Werurwe, igitaramo cyo kumurika Album ya kabiri “Uwo ndiwe” y’umuhanzikazi Butera Knowless cyitabiriwe n’abantu benshi cyane kugeza aho amatike ahagarikiwe kugurishwa kuko ku bacyererewe salle yari yamaze kuzura. Benshi bishimiye imiririmbire ya Knowless n’abamubanjirije ariko bavuga ko Chameleone yabasondetse ugereranyije n’uko asanzwe.

Butera Knowless bwa mbere ubwo yazaga kuri 'scene'
Butera Knowless bwa mbere ubwo yazaga kuri ‘scene’

Ni igitaramo cyagenze neza, cyatangiye kidakererewe ndetse kirangira ahagana saa yine z’ijoro abajya kuruhuka barataha, abakomeza nabo bafata gahunda zabo hakiri kare.

Abahanzi nka Christopher, Aline Gahingayire, Masamba na Tom Close babanje ntabwo bashyuhije cyane abantu wabonaga batarafata agashyuhe, nubwo ariko banyuzagamo bakagaragaza ibyishimo kubera ubuhanga bw’aba bahanzi.

Knowless ubwe yaje, ndetse nawe abanza kubaza abafana bari aho impamvu badashyushye cyane, maze ashyiramo indirimbo ye “Ca va” y’injyana ya Zouk ngo abantu banyeganyege.

Aline Gahongayire aririmba indirimbo yatuye abagore n'abakobwa bari aho
Aline Gahongayire aririmba indirimbo yatuye abagore n’abakobwa bari aho

Kuri uyu munsi aba bahanzi bose bagarukaga ku butwari bw’Abagore, dore ko hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wabo, Knowless yari yakoze ku muhanzikazi uzwi cyane mu Rwanda mu bakuru basigaye Mariya Yohanna uyu niwe waje maze ibintu bitangira guhinduka.

Abanyarwanda bakunda cyane “Intsinzi”, itari iyo mu mupira gusa, ahubwo babigaragarije mu ndirimbo “Intsinzi” ya Mariya Yohanna, abantu bahagaze, bishimye kandi baririmbana nawe, nibyo bihe byiza cyane byaranze iki gitaramo mu ndirimbo “Intsinzi” Mariya Yohanna yafatanyaga na Knowless.

Knowless yakomeje yerekana amashusho y’indirimbo “Nkinkureka” yari yerekanywe ku nshuro ya mbere, abantu benshi batunguwe no kubona ko umusore wayikinnyemo nk’umusirikare ari umuhanzi Tom Close, naho uwakinnyemo nk’umuganga w’umubyaza akaba umunyamakuru Tijara Kabendera.

Knowless yakomeje igitaramo cye n’abantu bari bamaze kuryoherwa maze akora ‘performance’ y’indirimbo ze zitandukanye zivanze n’izamahanga nka ” Kwa zulu Natal” n’izindi byose yaririmbaga muri muzika ya Live abantu bakomeza kwishima noneho bahagurutse bose ubona ko bafite ubushake bwo kwishimana nawe kugeza asoje.

Salle yari yakubise yuzuye igihe umuhanzi wa kabiri gusa yaririmbaga
Salle yari yakubise yuzuye igihe umuhanzi wa kabiri gusa yaririmbaga

Umuhanzi wanje nyuma ya Knowless ni Dr Jose Chameleone, ku bamubonye izindi nshuro yaje mu Rwanda iyi nshuro ishobora kuba atahaye abafana be ibyo baba bamutegerejeho.

Abafana, bamutegereje iminota hafi 15 bumvishwa banerekwa indirimbo ze gusa ariko we ataza kuri ‘scene’ kugeza ubwo bamwe batangye kurambirwa.

Aho aziye yakoze muzika ya ‘Playback’ nyuma gato haza abacuranzi ba Guitar bacye bakora igisa na Semi-Live ariko yagenderaga kuri muzika y’ibyuma bya DJ Bisoso.

Usibye kuba ari umuhanzi ukomeye nicyo cyamugize nkuko benshi babitangazaga nyuma y’igitaramo, kuba afite indirimbo zizwi nyinshi kandi zakunzwe nicyo ngo cyapfuye gutuma Chameleone ahivana.

Nubwo abantu bari bahagurutse ari benshi ngo bafatanye nawe, siko bose bamwishimiye cyane nk’ibisanzwe, bisa n’aho abitabiriye iki gitaramo bamaze kumenya cyane gutandukanya uburyohe bwa muzika ya Live na Playback Dr Chameleone yakoraga.

Muri rusange igitaramo cya Butera Knowless cyo kumurika Album ye abantu bari bahari biragoye kuzongera kubahamagarira muzika ya playback ngo ibanogere kuko bumviye aho itandukaniro ry’ibyakozwe n’abahanzi bo mu Rwanda babanjirije Chameleone n’ibyo we yasorejeho.

Lion Imanzi na Tijara Kabendera bari bayoboye ibirori babikoze neza cyane
Lion Imanzi na Tijara Kabendera bari bayoboye ibirori babikoze neza cyane
Tom Close
Tom Close
Kugaragaza ubuhanga ntibiba byoroshye
Kugaragaza ubuhanga ntibiba byoroshye
Masamba Intore nawe yashyizemo akabaraga ngo abantu bashyuhe
Masamba Intore nawe yashyizemo akabaraga ngo abantu bashyuhe
Abantu wabonaga bishimye ariko batarashyuha
Abantu wabonaga bishimye ariko batarashyuha
Knowless yaje bwa mbere yambaye umwenda umubereye kandi muremure
Knowless yaje bwa mbere yambaye umwenda umubereye wa kinyafrica nk’uko yari yarabitangaje
Inyuma
Inyuma h’umwambaro yari yambaye
Akora mu muhogo aririmba
Akora mu muhogo aririmba
Aha yahamagaraga Mariya Yohanna ngo aze bafatanye, yamwise umubyeyi we cyangwa se nyirakuru
Aha yahamagaraga Mariya Yohanna ngo aze bafatanye, yamwise umubyeyi we cyangwa se nyirakuru
Nyuma yo kuririmba indirimbo imwe ati "Knowless akwiye intsinzi" abari aho barashika
Nyuma yo kuririmba indirimbo imwe ati “Knowless akwiye intsinzi” abari aho barashika
Ni umubyeyi mukuru ariko ugishoboye muzika
Ni umubyeyi mukuru ariko ugishoboye muzika
Bati " Nimukomeze urukundo ishema n'ubutwari intego yacu tuyisozeeee..."
Bati ” Nimukomeze urukundo ishema n’ubutwari intego yacu tuyisozeeee…”
Abantu bari bashyushye ku buryo bugaragara
Abantu bari bashyushye ku buryo bugaragara
Ginty wo kuri KFM yari mu baryohewe cyane
Ginty wo kuri KFM yari mu baryohewe cyane
Salle yose yabyinaga intsinzi
Salle yose yabyinaga intsinzi
Aha yasobanuriraga abari aho ku ndirimbo yakoze agatura abagore bafite abagabo baguye ku rugamba
Aha yasobanuriraga abari aho ku ndirimbo yakoze agatura abagore bafite abagabo baguye ku rugamba
Yashimiye cyane RDF kumufasha kubona ibikoresho byo gukora iyo ndirimbo, ati burya RDF ni abantu bari cool cyane
Yashimiye cyane RDF kumufasha kubona ibikoresho byo gukora iyo ndirimbo, ati burya RDF ni abantu bari cool cyane
Yahamagaye kandi producer Clement wakoze iyo ndirimbo aramushimira
Yahamagaye kandi producer Clement wakoze iyo ndirimbo aramushimira
Maze arongera aratangira na muzika
Maze arongera aratangira na muzika
Akanyuzamo nawe agaceza
Akanyuzamo nawe agaceza
We na Tino, Christopher na Tom Close muri Remix ya "Nzabampari" bashimishije abantu
We na Tino, Christopher na Tom Close muri Remix ya “Nzabampari” bashimishije abantu
Abafana mu byishimo
Abafana mu byishimo
Knowless na Aline basoje baje kwicara kwicara iruhande rwa Ministre Mitali
Knowless na Aline basoje baje kwicara kwicara iruhande rwa Ministre Mitali
Ministre Mitali ashimira Mariya Yohanna
Ministre Mitali ashimira Mariya Yohanna
Bategereje Chameleone
Bategereje Chameleone
Joseph M (Boubou) umuyobozi wa East African Promoters n'umufasha we bari mu bitabiriye ibirori
Joseph M (Boubou) umuyobozi wa East African Promoters n’umufasha we nabo bategereje Chameleone
Aho aziye
Aho aziye
Mu ndirimbo ze zitandukanye
Mu ndirimbo ze zitandukanye
Uyu mukinnyi w'amafilimi yo muri Tanzania yazanye na bagenzi be bacyererewe bahita bicara imbere
Uyu mukinnyi w’amafilimi yo muri Tanzania yazanye na bagenzi be bacyererewe bahita bicara imbere
Abamuzi cyane bamubwirwa n'ibyo bishushanyo
Abamuzi cyane bamubwirwa n’ibyo bishushanyo
Ni Irene Uwoya  uzwi cyane nka Oprah, ari mu Rwanda n'abandi bakinnyi ba film muri Tanzania aho baje mu birori bya Rwanda Movie Awards
Ni Irene Uwoya uzwi cyane nka Oprah, ari mu Rwanda n’abandi bakinnyi ba film muri Tanzania aho baje mu birori bya Rwanda Movie Awards
Ray na Oprah ni abakinnyi ba Film muri Tanzania
Ray na Oprah ni abakinnyi ba Film muri Tanzania
Chameleone yagezeho afata intebe aricara arakomeza araririmba
Chameleone yagezeho afata intebe aricara arakomeza araririmba
Ndikumana Hamad Kataut inyuma ya Oprah
Ndikumana Hamad Kataut inyuma ya Oprah
KN
Katauti na Knowless baganira

Photos/P Muzogeye

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • UM– USEKE icyo mbakundira! Umurava no kubiduha neza abatari bahari, muri abagabo cyane

  • Bravo Umuseke.com et Plaisir, u made my night

  • yayaya katawuti yaranyaye

  • Naona hapa Ray, JB, IRENE UWOYA, MZEE MAJUTO ,na KATAUT , hongera kundi la Bongo Movie , karibuni kwetu nchini Rwanda, nawatakia kila la kheri

  • noneho Knowless yambaye neza(ntiyambaye ubusa), igisigaye ni ugushaka amazina ye akarekana n’iri ry’umukozi wa illuminati.

    Ubndi se kwambara atya abona bitamubereye?

  • KOMEZA UTERE IMBERE

  • KOMEZA UTERE IMBERE, NSHIMISHWA N’UKO URI MU BATINYUYE ABANYARWANDA KAZI BAKIRI BATO…. KWIYIZERA.. KUMVA KO BASHOBOYE…

  • Chameleone ko mbona atameze neza afite kibazo ki?byababyizamudusesenguriye

  • Ntushobora kumva uko ngukunda Knowless weeee!!! wambaye neza gusa ureke ba Q.Ch

  • knowless yari yambaye neza cyane.kandi yaririmbye neza cyane.akomerezaho.

    • kabisa nakomereze hariya yiheshe agaciro!!

  • ntubona noneho ko knowless aho abereye umukunzi wa producer clement asigaye yambara neza!asigaye anaririmba neza,komereza aho ntuzasubire inyuma.

  • Knowless yari yambaye neza cyane,hariya niho abanyarwandakazi baba bagomba gutandukanira n’abandi,nakomereze aho,naho Katauti we wagirango ntahantu aziranye na Oprah.

  • OYOOOOOO, KANUMBA DISI
    YARITAHIYE
    UBU NAWE ABA AHARI
    R.I.P

    • Imbwa we sha nanjye nibyo natekereje.rip kanumba baby

  • Ariko buriya Katawuti ntiyajogotse?ko ndeba nta courage yari afite??

  • Umuseke nkunda inkuru mwanditse, ndazemera, kare mushyiraho ifoto gusa mukandika ko ihagije nari nayobewe ibyabafashe. Knowless bravo ariko nibyo shaka irindi zina ureke aya mafuti ngo ni Knowless. Cameleon we turamwemera ariko buriya arashaje, mumureke, kera mu gihe cyanjye yarabicaga bigacika.

  • Nanjye nzabampri nk’INYAMIBWA.

  • ahobworero knoless urumu ntu wumugabo
    komerezaho tukuri nyuma ubareke abavuga bavuge ukomeze wambare nkumunya rwandakazi wiha agaciro thx

  • Knowless ndagukunda n’Imana irabizi,ureke abavuga ngo ntureba noneho. niki se yakoze mwabonaga atashobora? uko uri kose ndagukunda.

  • Bravo Butera wariwambaye neza <ubwiza bwawe nibwo nkibubona natwe amari muri U.S.A reka tuzagutumire ndabona wariwakozer ibintu byiza

  • KNOWLESS, urimo uraca akenge. IMYAMBARIRE YAWE NDAGENDA NYISHIMA, NIBA UTARAGEZE AHO UGASHYIRAMO TWA DUKABUTURA N’UTUJIPO TWAWE TUGUFI CYANE.erege burya n’imyenda itari migufi cyane irakubera, ahari ntiwari ubizi. UBUTAHA NA NGE NZAZA. NONE RERO KOMEREZA AHO.

  • Bravo Butera uri urugero mubahanzikazi biwacu komerezaho mugutanga impanuro n’urugero mumyambarire

  • Ngewe nshimishijwe no kumva ko igitaramo cya knowless cyagenze neza,kandi nshimiye abanyarwanda muri rusange kuba bakomeje kwitabira ibitaramo byabahanzi nyarwanda,kuko nabyo mbona bikenewe cyane muguteza umuziki nyarwanda imbere,nukuri bajye bitabira ibitaramo bateze umuziki nyarwanda imbere.

  • BRAVO KURI KNOWLESS YABIKOZE NEZA CYANE MBEGA YATANZE IKOSORA MBONERAHO NO KUMWEREKA KO INSHUTI NZIZA MUGERANA KURI MBYINSHI ARIKO INSHUTI MBI IRAKOREKA IKAGUTESHA IBARA NAGIRANGO NGUSHIMIRE CLEMENT KO ARI UMUSORE MWIZA URI RESPONSABLE AHUBWO NIBA UTARAVUGA YES RWOSE WIHUTE UBIVUGE KUUKO NABONYE ARI UMUTYPE UZI IBYO AKORA MBIKUBWIRIYE HANO KURURURUBUGA KUKO NTAHANDI TWAHURIRA NGO TUGANIRE ARIKO NUBISHOBORA KANDI UKUMVA ARI NABYO WIHANGANE UKURIKIZE INAMA ZANJYE SASA I THINK THAT WITH YOUR GOD AND YOUR CLEMENT YOU WILL BE LUCKY GIRL IN THE WORLD.

  • Knowless yari yambaye neza femme africaine gusa byari kuba byiza kurushaho iyo yambara inkweto zenda gutukura mbese zisa nkakariya gatenge kuri iriya myenda y’abanyafrica

  • Aha knowless yerekanye ko kwambara ubusa atari kuba ikirangirire. Uwambaye agaragara neza, bityo n’ubutumwa atanga buhabwa agaciro na buri wese cyane abubaha umuco…tuzogutora

  • Butera yari yambaye neza cyane.Ndamwemera kabisa nakomereze aho.

  • Haaa,Knowless yadukorey ivya danger ndamwemera ashimish cane abafans biw

Comments are closed.

en_USEnglish