Digiqole ad

Knowless, Jay Polly na Uncle Ostin i Musanze bashimisha abakiliya ba MTN

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2013 Jay Polly, Knowless na Uncle Ostin bagaragaye i Musanze  mu gitaramo cyateguwe na MTN Muri gahunda ya yo yo kwiyegereza abakiliya ba yo, babashimisha baabagezaho gahunda nshya babafitiye n’ikoranabuhanga rishya.

Knowless yasimbukanaga nabafana be
Knowless yasimbukanaga nabafana be

Iki gitaramo kibabacyariswe , ikaze mu isi nshya cyangwa se “Welcome to the new world”.

Iyi gahunda yo gushimisha abakunzi ba MTN babazanira abahanzi, MTN iyimazemo iminsi aho izenguruka hirya no hino mu gihugu itaramira abakiliya ba yo inabagezaho serivise  za yo nshya, aho bataramiye abakiliya ba MTN bo mu Karere ka  Nyagatare na Huye, kuri uyu wa gatandatu bakaba bataramiye  Musanze , kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2013, bari butaramire abakiliya ba MTN bo mu Karere ka Rubavu.

Uyu mugoroba  ukaba waranzwe n’ibyishimo bidasanzwe ku bitabiriye iki gitaramo, aho abahanzi Uncle Ostin, Knowless na Jay Polly bakurikiranye kuri ‘stage’  baririmbira abari aho bakaba banagaragaje ko bamaze kumenya servise  za MTN ubwo buri wese yigishaga abakiliya ba MTN zimwe muri izo serivise, ari nako babaha ibihembo, kandi abo bahanzi nti bari bonyine kuko baherekejwe na Orchestre Imanzi na yo yasusurukije abaraho.

Alain Numa ushinzwe kwamamaza n’Ubuterankunga muri MTN, yadutangarije ko iyi gahunda irimo kugenda neza nk’uko babyifuje. Ati: “Dufitiye abakiliya bacu byinshi byiza, anahamagarira abatarajya ku murongo wa MTN ko byorohejwe ko bawujyaho kandiko bahishiwe byinshi anasaba ko abanyarwanda bose gufatanya  na MTN kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 ari nako binjira mu Isi nshya ‘welcome to the new world’.

Iyi gahunda ikaba iteganyijwe gusorezwa i Kigali ubwo MTN izabazanira ‘Kings of Comedy’ mu minsi iri imbere.

Knowless ati: nzabampali"
Knowless ati: nzabampali”
Knowless akinjira
Knowless akinjira
Jay yinjira kuri stage
Jay yinjira kuri stage
Jay Polly n'abafana be
Jay Polly n’abafana be
Buri wese yabyinaga ibye
Buri wese yabyinaga ibye

Muzogere Plaisir
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nibibi cyane arko biriya ngo byababyinnyi ba mtn byo byanteye iseseme ntibakaze kuturogera abana babigisha imico mibi

  • sha mugemure kurogoya abahanzi bacu mubatesha agaciro kuko abo bana ntawe baba bakuruye ngo aze atabishaka sibyo.kandi umwana nuba ari kwibere rya nyina we.next time learn how to comment in a positive way.

  • utyo

  • Bravo Kabebe Jay Poly na Ostini sha murabana beza… iriya grupe icuranga igisope yebabaweeeee….mwaratwemeje, mtn mwarakoze kugakarita ka magatanu

  • ariko polly urarenze kabsa!be lucked in all what youo do!big up musaza!

  • ABA STAR BAZWI MUGIHUGU KWINJIRA ARI FREE HAKAZA IZO NSHUKE KOKO cg KWINJIRA BYARI BIBUJIJWE.

Comments are closed.

en_USEnglish