Digiqole ad

Knowless aritabira igitaramo cyiswe Swagg Party muri Uganda

Butera Jeanne d’Arc uzwi cyane nka Knowless nyuma yo kurangiza irushanwa rya PGGSS III ari ku mwanya wa III, ubu yatumiwe mu gitaramo i Kampala cyiswe Swagg Party.

IMG-20130812-WA0009

Nk’uko yabitangarije Umuseke, Ishimwe Clement umujyanama ‘Manager’ ndetse akaba n’umuyobozi wa studio yitwa ‘Kina Music’ Knowless akoreramo yagize ati “Nyuma y’aho irushanwa yari amazemo iminsi risorejewe ubu twatangiye ibikorwa byacu dusanzwe dukora birimo ibitaramo ndetse n’indi mishinga.

Ariyo mpamvu ubu kuri uyu wa gatandatu azerekeza muri Uganda mu gitaramo twise ‘Swagg Party”.

Clement abajijwe niba uburyo abahanzi akorana nabo muri Kina Music bitwaye mu irushanwa rya PGGSS3 byaramushimishije yagize ati “Yeah ntakuntu bitanshimisha kandi narimfitemo abahanzi bagera kuri batatu mu irushanwa babiri bakaza no kugera mu kiciro cya nyuma.

Byampaye imbaraga ku buryo ubutaha nifuza ko hazajyamo nka 5”.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Kanama 2013 nibwo Knowless azakorera igitaramo mu gihugu cya Uganda ahitwa ‘Rouge’, gusa mbere y’icyo gitaramo hazabanza gukorwa urugendo ruzakorerwa mu bwato mu kiyaga kitaratangazwa.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • okay courage kuri knowless, komereza aho, niyo haba hari bacyeya bagufana, nanjye ngomba kuba ndimo. IMANA IZAKURINDE, kd uzahanyurane umucyo.

  • pffffffff, uyu se arajya hehe kweli ko atazi kuririmba!

  • Courage mama, kuririmba jye numva ubizi rwose kandi utera imbere abantu nka ba Zoro bajye baguha gukomera aho kuguca intege.

  • Courage mwana Knowless,tukuri inyuma,ariko ujye uturirimbira n’indirimbo zihimbaza Imana.Be blessed.

  • Knowless courage. Umwanya wa 3 wabonye muri PGGSS wakweretse ko tugukunda. gusa kora effort ubutaha uzabe uwa 1. Aho kabisa tuzishima. Kosora aho ubona hari ikibazo. Courage.

  • Knowless rwose uri mwiza pe gusa nta jwi wigirira njye nk umuntu ugukunda nakugira inama yo kujya mu ishuri rya muzika ukareba ko byose bitaba byiza

  • BIG UP Knowless

  • Uri mwiza turagukunda, ariko umenye ko ku gira inama atari bibi, iyaba ijwi ryawe ryasaga nkawe, sha no muri America wagerayo, rwose gerarageza urebeko wako sora ijwi ryawe, kandi birashoboka, kuko iyo ukunda ikintu ugeraho ukakigeraho courage.

  • genda ko mwana Knowless.genda mu maso n’ebiffuna.nze nkumattira nyoo nyoo nyoo!
    tukasanyusse!
    kare gyangu mwana!

  • Sha najye ndunga mu rya didi Knowles ntubibifate nko kukuveba ahubwo nukukunganira , ikibazo s,ijwi ahubwo njye numvise iyo uririmba nto game musical ukulikiza mbese , ushatse uburyo wiga iby, amanota y,umuzika wazagera kure da. nah,ubundi good lucky muri UGI .

  • butera courage haribenshi batageze hariya kuba warahageze nuko haricyo washaga abandi gusa ubutaha ntuzigore ushaka abaririmbyi benshi urashoboye ngaho genda amahoro uzagaruke andi tukurinyuma mukobwa mwiza!

  • Knowless courage ndagukunda bishoboka kbs indirimbo zawe ziranshimisha bishoboka kandi imana izakurinde mubyo ukorabyose ntugacike intege tukurinyuma

  • Courage Kabebe, kdi uzagire urugendo ruhire, uzahanyurane umucyo.wish ya the best. mbona nanjye aho bipfira ari ” Voice” try to change if u can thx!

  • Butera ufite alto nziza ariko uzage ugerageza gushaka game iri hejuru gato kugirango utagya muri dieze kandi umwuka uhumeke mugihe urikurimba,amagi mabisi ku bwinshi,indimu niibiryo bidafite amavuta courage mamaaa.

Comments are closed.

en_USEnglish