Digiqole ad

Knowless arerekeza Iburayi mu bitaramo bya Muzika

Umuhanzikazi Butera uzwi ku izina rya Knowless, kuwa kane tariki 29 cyangwa kuwa gatanu tariki 30 azerekeza ku mugabane w’Uburayi mu bitaramo bya muzika.

Umuhanzikazi Butera Knowless
Umuhanzikazi Butera Knowless

Knowless yatangarije UM– USEKE.COM ko azajya muri Belgique, Hollande na Suède mu bitaramo byo gufasha impfubyi no gutangiza ibirori bya Miss East Africa bizabera mu Ububiligi.

Uyu muhanzikazi akaba azahahurira n’abandi bahanzikazi bo muri aka karere nka Cindy na Jacky bo muri Uganda.

Uruzinduko rwa Knowless ku mugabane w’Uburayi ruzamara iminsi 10 maze agaruke mu Rwanda.

Ku mugabane w’uburayi, uyu muhanzikazi akazahahurira na manager we muri muzika Abdou Kitoko uba mu Ububiligi.

Imihango yo gufungura MISS EAST AFRICA BELGIUM 2012, Knowless azaririmbamo izaba kuwa gatandatu tariki 31 Werurwe i Bruxelles. Iyi mihango ikaba yarateguwe na Exotic Night.

Abandi bahanzi nka Cindy, Jacky bo muri Uganda, RAY BLAZE wo muri Nigeria, LIL P from UK, Arrows n Spearz bo muri Kenya.

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ndi umufana wa knowless cyane ndanezerewe kuba aserukiye Urwanda nkumwari mwiza mubahanzikazi muribyo bihugu bivuga uruzungu ikindi Imana izabane nawe.

  • knowless aririmba neza azandusure natwe muri CANADA.

  • knowless we ndagukunda uririmbanezakabisa uranyicape!!!!!! imana izakurinde murugendo uzakora beyi

  • Genda mwana wacu turagushyigikiye, Imana izakurinde amajya namaza kandi uzagwize abafana.

    Knowless wow

  • EHHHHHH,sha narimukumbuye naze ndihaniburayi
    nzajyayo kbs.
    UYU MUKOBWA AFITE IGIKUNDIRO CYUMWIMERERE.

  • Knowless mukunda by’umwihariko sinzi uko nabivuga, Allah aazabane nawe kugeza ugarutse. Ndagukunda gusa, uri mwiza uririmba neza ufite ijwi ryiza mbese sinabona uko ngutaka, iyaguhanze yarakunogereje, nifuza kuzaririmbana nawe nibura akaririmbo uzongera guhimba kuko nanjye nkunda kuririmba kandi ngira n’ijwi ryiza, gusa nuko ntagira ubimfashamo. courage et bon voyage,Que le bon Dieu te protegera là ou tu iras. je t’aime tant.

    • U must be mature enough and not say whatever u want . u’r message shows that you are a young one.

  • ubu se knowless agiye ntituzamubura muri pggss 2?

  • Nanjye ndamukunda sana,ariko sinzi niba muri Primus atazatakaza umwanya we

  • batatubwira ngo twihangire umurimo ?! Natwe ngo bizengarame!!sibwo umu nya Ruhango ruhango umuziki ubateye i burayi.Eee harya uyumuhanzi nsi uwumunsi wa 7igitaramo samedi ko!?

  • ahaaaaaaaaaa

  • knowless byo nta msg nzima atanga bajye bamuha paroles nzima zivuga ibintu bizima

Comments are closed.

en_USEnglish