Digiqole ad

Kizito n'abareganwa nawe beretswe abanyamakuru

Mu kiganiro cyateguwe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 15 Mata ku Kacyiru, umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda Kizito Mihigo n’abandi bantu batatu barimo umunyamakuru Cassien Ntamuhanga bagaragarijwe itangazamakuru, abaregwa baremera bimwe mu ibyaha bikomeye baregwa.

Kizito Mihigo imbere y'abanyamakuru ahagana saa tanu z'aya manywa
Kizito Mihigo imbere y’abanyamakuru ahagana saa tanu z’aya manywa

Iki kiganiro cyabanje kuyoborwa na ACP Theos Badege ushinzwe ubugenzacyaha muri Police, yatangiye asobanura imikoranire ya Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Cassien Ntamuhanga n’abo mu ishyaka rya Rwanda National Congress (RNC) rikorera muri Africa y’Epfo bivugwa ko rikorana bya hafi n’umutwe wa FDLR uba muri Congo Kinshasa.

Uko ari bane bakurikiranyweho ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu kuko ngo bari bamaze kwinjizwa mu mutwe usanzwe ukora ibikorwa by’iterabwoba, Guhungabanya umudendezo w’igihugu, guteza imvururu n’imidugararo mu baturage no gushaka kwica bamwe mu bayobozi b’igihugu, nk’uko byasobanuwe na ACP Theos Badege.

Uko ari bane bafashwe mu bihe bitandukanye, ACP Badege yameje ko Police imaranye umuhanzi Kizito igihe kigera ku cyumweru ikora iperereza, naho abandi bagiye bafatwa ku munsi w’ejo harimo na Cassien Ntamuhanga.

Ntamuhanga wari umuyobozi wa Radio “Ubuntu Butangaje” ngo yafashwe agerageza guhunga, nyuma y’uko Police yariho imushakisha kuko umuryango we wari wavuze ko yaburiwe irengero, Police imaze kumenya ko ibyo Kizito (wari mu maboko ya Police) aregwa bifite aho bihuriye na Ntamuhanga, yaje gufatwa nawe kuri uyu wa kabiri nk’uko byatangajwe muri iyi nama. 

Ibyavuzwe mu kiganiro ku baregwa:
Kizito Mihigo

Byatangajwe muri iyi nama ko amaze amezi abiri atangiye gukorana n’abo muri RNC, nubwo nta bimenyetso bigaragazwa na Police aho, ACP Badege yavuze ko byinshi bizagaragazwa mu nkiko.

Kizito ngo yari ashinzwe ubukangurambaga mu rubyiruko mu ntambara yo gukora ibikorwa by’iterabwoba iri gutegurwa na RNC.
Jean Paul

Arashinjwa gutegura gutera grenade kuri City Tower mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane, ACP Badege yavuze ko umugambi we waburijwemo.

Uyu mugabo ngo yari yemerewe na RNC kuzahabwa miliyoni eshatu z’amanyarwanda, akaba  yari yahawe avance ya 300 000Rwf.

Jean Paul ngo mu nama yakoraga harimo izo yakoranaga n’abantu bo muri RNC bakorana bya hafi na FDLR, byinshi ngo bizavugwa nagera mu bushinjacyaha nk’uko ACP Badege yabivuze.

Muri iki kiganiro hagaragajwe Grenades zafatanywe Jean Paul ngo wateguraga kuzitera mu mujyi wa Kigali cyane cyane kuri Kigali City Tower.

Cassien Ntamuhanga

Uyu munyamakuru yari amaze iminsi yarabiriwe irengero, ACP Badege yavuze ko byari bigoranye kumufata kuko yari yapanze gutoroka.

Mu kumushakira umuryango we wari wamubuze nibwo ngo bamenye ko ibyo Kizito yafatiwe bifitanye isano n’ibyo Cassien akekwaho.

Ntamuhanga ngo yari ashinzwe guhuza ibyo bikorwa byose baregwa gutegura. Ngo ni nawe watanze 200 000Rwf ayaha Agnes Niyibizi, wari ushinzwe guhuza amafaranga agashyikirizwa abakora ibyo bikorwa nka Jean Paul Dukuzumuremyi.

Uyu mukobwa Niyibizi Agnes nawe wagaragajwe, kimwe n’aba baregwabo bose imbere y’abanyamakuru bemeye ibyo baregwa.

Ku byerekeranya n’iriya ndirimbo, Police ibibajije Kizito ngo yabwiye Umugenzacyaha ko atatumwe n’uwariwe wese ngo ayikore. Ahubwo yisanze yaratangiye gutwarwa n’amatwara ya RNC.

Ibi bikorwa byose ubugenzacyaha bwa Police bwatangaje ko bwamenye ko ngo byari bigamije guhorera urupfu rwa Patrick Karegeya.

ACP Damas Gatare, Umuvugizi wa Polisi na ACP Theos Badege ukuriye ubugenzacyaha muri Polisi y'u Rwanda
ACP Damas Gatare, Umuvugizi wa Polisi na ACP Theos Badege ukuriye ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda
 Nyuma y’ikiganiro

Nyuma y’iki kiganiro n’abanyamakuru, Police yazanye abaregwa imbere y’abanyamakuru. Buri wese uregwa ntabwo yarengeje iminota ibiri imbere y’abanyamakuru, abazwa ibibazo bicye.

Kizito yabajijwe n’abanyamakuru niba ibyo aregwa abyemera, mu isura yijimye ariko anyuzamo akamwenyura yagize

Mu magambo ye yagize ati “ Ndizerako tuzagira umwanya wo kubiganira…Icyo nababwira ko ni uko nari nziranye n’umuntu umwe witwa  Gerard Niyomugabo, muranamuzi nagiye mutumira mu biganiro byanjyebyo  kuri televiziyo.

Hanyuma aza gutuma menyana n’undi muntu, umuntu rero wakoranaga n’iyo mitwe, biza gutuma tuganira ibiganiro bibi, ibiganiro bisebanya, bisebya Leta, ibiganiro bikora ibyaha bababwiye.

Ibyo biganiro rero nibyo nakoreyemo ibyaha byose, ibiganiro byo kuri Skype na WhatsApp, nta rundi ruhare urebye nigeze ngira.

Ndizera ko iki kibazo ndimo kizaha amasomo abanyarwanda bose. Isomo rya mbere ni uko abanyarwanda bose bagomba gukora attention, cyane cyane abafite ibibazo mu buzima bwabo kugirango abantu bamwe na bamwe bataboneraho kubajyana mu bikorwa byabo.

Abanyarwanda bagomba kwiga urukundo, abantu bakiga gukundana.”

Mu gihe bari bagishaka kumubaza byinshi yavuze ko ngo ibindi bazabimemenya mu minsi iri imbere. Police ihita imujyana.

Jean Paul Dukuzumuremyi agejejwe imbere y’abayamakuru, yavuze ko ibi bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda yabyinjiyemo abishishikarijwe n’uwitwa Callixte Sankara (izina rye rindi si Sankara) ngo uri muri RNC akamwizeza ko azagororerwa.

Aha kuri Police byatangajwe ko ibyo baregwa bibahamye bashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 15 na 25.

Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Mata kandi ni nabwo abaregwa bari bugezwe imbere y’ubushinjacyaha.

Abanyamakuru benshi bari baje kumva iby'iyi nkuru
Abanyamakuru benshi bari baje kumva iby’iyi nkuru
Kizito ubwo yari aje imbere yabo
Kizito ubwo yari aje imbere yabo
Umuhanzi Kizito ntabwo yigeze ahakana ibyo aregwa
Umuhanzi Kizito ntabwo  yasabye ko ikibazo arimo cyabera abandi urugero
Cassien Ntamuhanga azanwa ngo aganire n'abanyamakuru
Cassien Ntamuhanga azanwa ngo aganire n’abanyamakuru
Adashaka kugira icyo avuga abajijwe niba yemera ibyo aregwa yagize ati "Yes ni birebire"
Adashaka kugira icyo avuga abajijwe niba yemera ibyo aregwa yagize ati “Yes ni birebire”
Dukuzumuremyi Jean Paul wahoze mu ngabo z'u Rwanda yariho ategura ibitero bya grenades, nawe yemera ibyo aregwa
Dukuzumuremyi Jean Paul wahoze mu ngabo z’u Rwanda yariho ategura ibitero bya grenades, yemera ko yari mu mugambi wo gutera ibisasu
Grenades yafatanywe
Grenades  zerekanywe ko yafatanywe
Agnes azanywe ku banyamakuru
Agnes azanywe ku banyamakuru
Nawe ntahakana ibyo aregwa
Agnes utatangajwe ibyo asanzwe akora mu buzima, nawe ntahakana ibyo aregwa
Daddy Sadiki Rubangura
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Yababaaaaa, mbega urubanzaaa wee, are weeee,….mbega urubanza rwihuse weeeee, mbega mbega..Imana izabibabaze!

    • ko uri injiji ugakabya ni he usomye ko ari urubanza rwabaye?bavuze ko police yabahaye kuvugana n abanyamakuru urubanza ntiruraba.

  • Kizito numbo yabyemeye biragaragara ko bamuhatiye kubyemera. Guhohotera umuntu abeshyerwa kukora ibikorwa atakora. Mu by’ukuri azize indirimbo y’ubwiyunge leta itifuza.

    • Nawe rero uge uvuga ibyo uzi, baravuga guhungabanya umutekano no gutera ibisasu nawe ngo idirimbo kweri ibyo se bihuriye he?

  • Shitani ni mbikoko yaragushutse kizito we ariko nizeyeko bakubabariye utabisubira kuko biraboneka ko atariwo mutima wawe babacire inkoni izamba ntimuzasubire . 

  • yewe ni ugesengera u Rwanda aho bigeze aha turakomerewe

  • umusazayavuzeko ntawagambanira igihugu ngobimugwe amahoro,umuntuyijandika mubibi abireba mbega kizito  ntacyo saba imbabazi igihugucyawe kandi nabandi ubavuge police ibafate.

  • Arko se koko bishoboka bite kuvuga ngo imigambi mibisha wikanze yakugiyemo (ikoze muburyo bw’umwuka wa satanse nibura) birashoboka koko cg nawe nubundi warimunzira zigana muribyo bitekerezo?

  • ARIKO   NONEHO BIBAYE URWENYA!! HAHaha  igitugu cg amafaranga  nibyo byemeje abo bantu   mujye mubeshya .. abana!11    it’s all about dictatorship of the kagame regime

    • uru rupaca koko, erega abanga u Rwanda batishimira amhoro,umutekano iterambere dufite ntibashobora kubona ikiza ku Rwanda, iteka muzahora muvuga ko ari igitugu,hah ,ntacyo nikiba igitugu kikaduha amahoro , ugiye kuba nk abazungu bavuga bati demiocracy turayizanye,bayizana ikaba ari ugusenya ,kumena amaraso y inzirakarengane,etc. rero nawe ubyite igitugu cg ikindi ,ukuri ni uko tugikunze kandi kiduhaye amahoro, hah uti babyemeye kubera igitugu, kare kose se ko kizito yakoraga wumvise bamushakisha? bamushaka ho iki? ko ntamahoro n umutekano yahungabanyaga, ariko ubu arafashwe kuko ari mubawuhungabanya, so rero ubyite uko ushaka, ni uko nta wawe wari wapfira mu ma grenade bajya batera nibwo wenda wabyumva ,icyo gihe ndahamyako wabyita ubutabera abayiguteye baramutse bafashwe. na mugesera wavuzengo babacushe nyabarongo asigaye avuga ko ijambo barihinduye, na genocide yakorewe abatutsi hari uwavuzeko atigeze abona umurambo n umwe,nyamara ari mubayiteguye, na we rero na jinja uwo ibyo muvuga nimwivugire, ariko namwe umunsi mwbigiyemo muzafatwa tuzababona kandi muzabibazwa, so intwaro yo guhakana abantu bihaye ntizabuza igihano kubaho nibibahama,kuko ari ibyo ntwajya ahanwa  ngo ni uko yahakanye ibyo yakoze. wabyemera utabyemera nibiguhama urahanwa,kandi ukuri nunzeko uba ukuzi mu mutima wawe , ariko burya n imbuto z ibyo wakoze birakugaruka . abanzi b u Rwanda nta jambo bafite n imbere y Uwiteka, niyo mpamvu zajya aburizamo imigambi yabo. u Rwanda mu maboko yawe Mana. 

  • we se ko yakigambaniye, ubona abaye iki? Gusa mwibaze impamvu z’ibi byose. ngo mufite amahoro? yahe yo kajya! ariko ku isi niba hari abatechniciens mu guhimba, abanyarwanda barimo. Izo grenades se kuzigooglinga biragoye? kuzikura mu kigo cya gisilikare se zigafotorerwa imbere ya kizito byo biragoye? ariko kkizito yakwandavurira 3000000? yewe ubwiyunge buri kure nk’ukwezi

    • Jinja we, wongere usome neza. Ntabwo 3 000 000 zari izo guha Kizito. Zari izo guha uriya musore wari gutera grenade. Ikindi ziriya grenades zafatanywe uriya musore not Kizito. Ushobora kuba ukiri umwana sinzi, ariko uzagenda usobanukirwa. None se ziriya grenade ko ari abanyamakuru bazifotoreye ku kacyiru… nako reka ndeke kwimarira amabuye, gusa uzagenda umenya ukuri, ureke amarangamutima.

      • sha watubwira ukuri niba ukuzi , abandi byabayobeyeeeeeeeee

  • Iri kinamico “ITEKINIKA” rirasa neza neza na rya rindi ryo gufunga abitwaga “IBYITSO BY’INKOTANYI” mu Rwanda mbere ya 94.Amateka ntacyo yatwigishije!?!?!? Abarengana Imana ibarinde.

  • Uriya wakoze sensibilisation yibera s Africa yitwa NSABIMANA Callixte sankala. ngo ni revolutionnaire da! ninde wamukandamije se?

  • Sha kizito urahemutse, urahemutse, urahemutse 1000000fois birenze urugero. Hejuru yamaraso yabenewanyu koko bashize, urarenze uteye agahinda igihugu, twebwe abarescapés, urubyiruko, abacatholiques, abakristu na nyoko wakubyaye akagira Imana akarokoka aliwowe atezeho kuzamuhoza….nukuntu urubyiruko twakuiyumvagamo koko, uraduhemukiye kweri, nibutsukuntu ejobundi mumatora yabadeputes twavugaga ngwabaliwowe uduserukira na bamporiki (umuhutu numututsi), ngondetse bibayengombwa bazakugire minister wacu numuco!!!!! Nukuri uhemutse kurusha benshi bagambaniye igihugu. Aliko koko mwagiye mubabarira President wa republika imbaraga numurava yirirwakoresha atwigisha, aharanira kotuva ibuzimu tujyibuntu, doramaze nokuba umusaza kubera twebwe nkaho ali urubyarorwe avunikira. Ntanubwo mumubabarira byibuze mubonye ukuntu yabazamuye? Nkawubu wabaye ikirangirire, wavugaga rikijyana… rubanda mwibagiravuba pe. Nonese buliya nkababantu bose wirirwaga uryakuigisha ubumwe nubwiyunge koko, ubuzababuiriki???? Nkazamfungwa wirirwaga wigisha mumagereza uzenguruka koko, ubunoneho ntizihitazisubirira mumacakubiri ningengabitereklerezo ya genocide wenda zalizisanganwe, zigirango namacenga cyangwa ikinamico yabatutsi kuberako ubigaritse koko hejuru yutumiliyoni dutatu koko, umuntu wumusilimu nkawe wagenzamahanga witwako wanize ujijuse, sha utatiriye igihango utazapfa kuivanaho ishano wagushije ujyiteje, nubukristo bwawe koko. Sha gendusange izomfungwa wigishije, mazebakwiyereke. Ahubwo niliya foundation yawe nayo nibayifunge kuko nayo nikinamico

    • ngo Umuhutu n`Umututsi???? ( gahunda ya ndi umunyaRda ntabwo wayigishijwe?)

  • ehe ese biriya byo kuza baseka ni ibiki???ibi ni amayobera Nyagasani wenyine niwe uzabisobanura!!!

  • NYAMARA MUREKE GUKINA BIRABABAJE , AHASIGAYE DUKENEYE UBUSHISHOZI BWA NYAKUBAHWA PRESIDENT WA REPUBLIQUE KUKO BIGEZE HABI UTAGUSHAKA AGUSHYIRAHO ASHAKA IBI BINTU BYATEYE ABANYARWANDA BENCI URUJIJO NU MUTIMA MUBI PRESIDENT NATABARE EJO MUTAZASANGA ABANYARWANDA BOSE BARI MURI GEREZA , KIZITO IMANA UKORERA UMURIMO HUMURA NTIZA GUTERERANA KANDI HUMURA NO MUBANYARWANDA HARI ABASHISHOZA. ARIKO BIRABABAJE

  • Mihigo Imana igukomeze muri ibyo bihe bibi kandi bije iki gihe wagobye gufatwa mu mugongo, usa Nudahumeka ibyo birego uhubwo ukorera Imana n’abantu( abanyarwanda) mu Bufaransa, Belgique… isi yose inkuru n’incamugongo!!!! Abantu mu mahanga twabisomaga mu binyamakuru byino nabyemeye mbibonye!!!!! Mukandika ngo Kizito!!!!! HE! Yoooo, abanyarwanda dufite  imanza…!!!Mbega ikinamico!  Mbega u Rwanda! yababababa… Imana isa nidutegerejeho ikintu itarabona ngo utugarukire idohorere abanyarwanda mbega ishavu, amarira, déception (kwiheba), irungu, ubukene, urwicyekwe no mubavandimwe, n’inshuti agahinda…. gusa mu banyarwanda. Nta mfura nta nyagamugayo, intwari… nizihari zirajya mu kabati!!!!!!!

    • Ariko iyo hari abiha kuvugira Kizito, babona ari ntungane ki bitakora ibyo yiyemerera! Mujye mubanza mubaze iyo ufite inda nini niko bigenda, baca umugani mu kinyarwanda ngo inda irimo urwango uyiha amata ikaruka amaraso! Nawe Igihugu cyaramukamiye ariko inyiturano ni ugushaka kongera kumarisha abanyarwanda! Ibyo aregwa nibimuhama azabihanirwe!!!! Mureke amatiku n’amarangamutima mubanze mubaze imyitwarire ye kuva Jenoside yarangira!!!!!

    • Ayo ni amarangamutima ya kigore. None se uri mu mutima we ngo tuvuge ko wari uzi imigambi ye?

  • biteye agahinda, niba koko Kizito ibyo avugwaho ari ukuri akemera agatanya na FDRL azi neza icyo yamukoreye ni icyo ntavuze

  • biteye agahinda, niba koko Kizito ibyo avugwaho ari ukuri akemera agatanya na FDRL azi neza icyo yamukoreye ni icyo ntavuze ………………..

  • Jye nabuze imbaraga zo kuba nagira icyo mvuga. Ubundi najyaga nkunda gushyanuka nkaba uwambere muri comments ariko uyu munsi byanyobeye. Uwo nabyumvanye mbere nahise mwamaganira kure, none niyumviye ba nyirubwite. Burya koko l’homme est un être changeant. Ariko si n’ubwambere bitubaho mu RWANDA kuko na Déo MUSHAYIDI ntawaruzi ko yatekereza kuriya. Gusa KIZITO aho bitereye agahinda ni uko we yari muri uru RWANDA abona neza aho tuva naho tugana, azi neza ko PREZIDA WACU ahora ahangayikishijwe n’icy’azana amahoro n’amajyambere mu banyarwanda hanyuma akaba arimo guhemukirwa n’abana yirereye. Ndakeka nawe uyu mugambi wanyu wa mubabaje cyane uretse ko we nkumunyapolitiki byose abazi ko bishoboka.Dutegereje uburyo muzasobanurira abanyarwanda mu rukiko kuburyo burambuye amafuti yanyu mwarimo mukina kubuzima bw’abanyarwanda. Cyane wowe KIZITO urahemutse cyane, kubera ko wari umwe mubari muri gahunda nyinshi za LETA , kandi umenye ko urugendo rwawe rurangiriye aha. A DIEU 

    • Ntabwo uri Imana ye. Nta kintu kibaho Imana itakizi mureke kumutera amabuye kuko hari igihe yigeze guhumuriza imitima yanyu.!!! Banyarwanda kuki mukunda kwirundaho umuvumo?

  • Baca
    umugani mu Kinyarwanda ngo ” Umugabo mbwa aseka imbohe ” birababaje
    kubona kuri Radios , kuri TV , kuri Net ibikomeje kuhagaragara , ubona
    abantu bisekera , coments zisa no gufata ibintu minenegwe wa mugani w
    ikirundi ukagirango ntibibabaje cg ni bya bindi ngo agahwa kari k uwundi
    karahandurika , birababaje ku bantu bashaka guhungabanya umudendezo ,
    umutekano w igihugu , ariko kandi biranababaje
    kubona abana b abasore bakabaye bakorera u Rwanda bashinjwa ibirego nka
    biriya , bibajyane mu gihome , bakatirwe imyaka n imyaka , bazafungurwe
    ntacyo bazaba bakimariye ndetse n igihugu muri rusange . ese ariko
    nta bindi byaha Polisi yajya ishyira ahagaragara ndetse no kuri TV .
    abanyereza umutungo w abaturage , imisoro ya Leta bo bazashyirwa kuri TV
    ryari , cg ibyaha ntabwo bingana , hari ibito n ibinini , hari ukekwa
    ushyirwa ku karubanda n uwo bahishira , badashyira ku mugaragaro , kandi
    ngo umuntu ukekwa aba akiri umwere imbere y amategeko , cg amategeko
    ntakurikizwa kimwe ku banyarwanda bose . muzatubarize mwe banyamakuru
    mugera aho abaturage batagera , thx.

    • Ariko ninde waruzi ko umuntu nka Kayumba Nyamwasa yahindukira akifatanya n’abamennye amaraso mu Rwanda, igihugu yarwaniye kubohora!!!! Kizito se ni we muntu mwumva yarageze mu ijuru kuburyo atahemuka!!! Nyamara muzi gusa umuhanzi mu ijwi rirangurura ariko ntawuzi ibyatumye ageraho!!! Kumva aririmba ngo impfu zose ni kimwe!!! uwishwe azira génocide n’uwipfiriye mu gitanda ubwo yumva ari kimwe? uwamaze iminsi asamba bamutemye, imbwa zimurya abona bingana n’uwo barashe isasu akipfira adasambya!!!! il avait vraiment dévié ce gars!!! ahubwo yari ageze kure, ngo ubukristu nibwo bwunganiye ubunyarwanda? twarabubonye muri 94 abapadiri bashyira ubukristu bwabo kuru hande ngo habanze hapfe abatutsi!!! Ngo harya il faut ko humvikana ijwi ry”Imana kugirango umuryango ugana icyiza ukinguke? Nonese arashaka kuvuga yuko abahutu bari barumvise iryo jwi bakingurira abatutsi babica!!! ça suffit, iyo batangiye kubyoroshya cyane baba bageze muri négationisme!!! wenda ni aho yari ageze rero yisanga atanguye kuririrmba ibintu nk’ibyo!

      • wowe ubanze umenye ko uri Umunyarwanda kuko atari ibyo nawe ufite ivangura

  • Wowe ngo ni Jolie: Wigeze ubona hehe mu mategeko bazana umuntu ngo niyemere ibyaha ataraburana??? Niba urubanza rutaraba kirazira kuzana abanti muri Sinema irusha ikoranabuhanga 24hChrono..

  • Kuki ubutegetsi bwose bukunda kwijandika mu ihohoterwa ry’ikiremwamuntu?

  • aloys ibyo uvuze nukuri turabyumva kimwe ibyo kizito yemeye ntabwo yabikora ahubwo bigaragara ko yahatiwe kubyemera.niba ubutabera bwacu arkuriya bumeze umuntu wese uzatera imbere akamenyekana niko bizajya bimugera?twaba dufitwe.kdi se ko tuvuga ko ukiyumvamo amoko  ko atari njtore nakizto nawe ntiyari ntajorwa?bacamanza muzagire ubushishozi mururubanza.

    • Mubyikuri koko urupfu ni cyo kibi kiruta ibindi kandi twese ntawe urwiyifuriza, gusa ikibabaje ni uko usanga abanyarwanda dukomeje kuba inkoramaraso, ese amaraso y’abanyarwanda yamenetse mubona atari ahagije? maze kubona byinshi ku banyarwanda ari  mwe mutuyobora natwe abayobowe, gusa mpamyako bimwe nabimwe tubyisobanurira mutiriwe mudusobanurira mwe abadutera nk’umupira, aabatijijisha namwe mwabanyamakuru mwe. abanyarwanda tuzi ubwenge mwaravuzengo” aho gupfa none wapfa ejo” biragaragarako twakomeje gutinya kuvuga ngo tudapfa. Gusa ntibizashoboka kuko” akari kumutima gasesekara ku munwa” hari hageze ngo abashaka ubuyobozi mutuyobore ariko mureke twibereho mu mudendezo niba atari ibyo muzahora mudushinyagurira gusa mushingiye ku nyungu zanyu. Amakibirane yanyu turayahaze kuko aritwe nubundi tubigiriramo ingaruka. Sinaburakubabwirako dutekereza kandi tutari Injiji, muyoboye abantu ntimuyoboye inka. Namwe mutanga ibitekerezo mwibukeko, ibyo benshi bababwira bitandukanye nimitekerereze yabo. Hari umunsi tuzavuga duti “wima amaraso igihugu imbwazikayanywera ubusa.” 

  • ibi byose ni ikinamico , ntimukajye mwibwira ko mubeshya abana , none se kuki babanje kuburirwa irengero , ngo polisi igatangaza ko iri kubashakisha none ngo yiyemereye ko yari ibafite !!!!

  • rutagengwa we icyakunyereka nkabona urwango ushinja bandi wowe utarufite.kuko n’imvugo yawe yerekana uwo uri we.Ejo nawe ni wowe…Naho wowe Gerard we mbere yo kuvuga bazungu ni iki 1 wari wakora cyerekana ko ufite ubwenge n’imbaraga zirenze abazungu?Iyi internet ukoresha n’itumanaho mwararikoze cg ryakozwe n’abazungu?buretse n’ibyo uhereye ku byo wambara buri musni mwakoze bingahe?Muzi kwiyemera gusa ntacyo mwiyemerana gusa…democratie abazungu ngaho wowe erekana icyo ubarusha kuko ibikorwa biruta amagambo…mubanze mwisuzume mwebwe ubwanyu mu mitima yanyumubone kuvuga abazungu kuko n’ubundi nimutimenya abazungu sibo bazabamenya ahubwo bazabamena…

  • nkurinkije aho URWANDA rutangiye kwerekeza, bitewe n’abarutuye, ndabona abayobozi bakuru baterana bakiga kurikikibazo. naho ubundi ni dange.

  • Eh ko shitani yaba ari mubi koko. aha reka dutegereze ibizava mu iperereza byose. Gusa twamukundaga yakoze byinshi byiza jye mbona ubwo yemera icyaha yagabanirizwa ibihano byanaba ngombwa bakamukoresha ingando special ubundi akagaruka mumurongo agakoereza kumusanzu mwiza w’ubuhanzi bwe yubaka igihugu. Ndangiza ngira nti turamukunda nubwo yakoze ibyo byaha bimeze gutyo Bible iravuga ngo tugomba kubabarira nubwo byaba bitukura tukutuku apfa gusa kubisabira imbabazi zivuye kumutima kugirango bitazasubira.Murakoze

  • Iyo leta iza kuba yumva neza umusanzu KIZITO atanga ungana ntiyari kwandagazwa kuriya.Ngo yateganyaga guhorera Karegeya? amuzihe se,uwamwishe se arazwi,amobiliza urubyiruko se ngo rwase nirumara kwemera rutere grenade 5 nabonye hariya? KIZITO n’ubucivile,n’ubukristo n’ubumuntu muziho ntiyajya muri ayo matiku. Kubyemera byo ntibitangaje kuko siyasa cg itotezwa bishobora gutume wemera.

  • Baretse tukubaka igihugu koko, ubu aho u Rwanda rwagejeje nabafite umutima uvangura ntibahabonye??

  • Birababaje kubona abantu bashaka gusenya icyo uRwanda n’abanyarwanda baharaniye muri rusange ngo hagaruke amahoro iwacu

    • Kera iwacu twari duturanye numukecuru yari afite abana,abakwe,abakazana nabuzukuru. Buri gitondo bakazinduka bamusukura bamukarabya uhereye mumutwe ukageza kubirenge,barangiza bakamusiga amavuta y,inka,bakamwambika umushanana wera bakamwicaza kuntebe. Waturuka mwirembo ukabona umukecuru mwiza pe maze bakamuzanira amata akanywa. Bamara kujya mumirimo yabo, umukecuru akinyabya inyuma yinzu akajya ayora umukungugu akisiga ahereye mumutwe no kumyenda hose agira ati. Bangire neza nigire nabi,bangire neza nigire nabi,bityo umukecuru agahindana,yarangiza akihaga ya mata akayaruka akagotomera urwagwa. Ibyo nabibonye ndumwana. None rero umenya abanyarwanda kurimba no gusa neza atari ibintu byabo,ndabona bameze nkuyu mukecuru

  • Ni amayobera rwose….Ni gute abantu baregwa ibyaha bikomeye kuriya birimo na terrorisme baza baseka ndetse bagaragara nk’aho ntacyabaye?reka tubitege amaso

  • I am surprised to read all these stories about KIZITO. He disappointed me when he stopped signing for God which he had a very good talent and ventured into kinda of philosophical songs( I went to school with him he does not have the brain for that). what I am thinking he might have a mental problem following what happened to him and what he has been feeding his soul. Anyway I am sorry for him

  • nibyiza kutugezaho amakuru buri munsi yerekeranye nibibera iwacu,.gusa ndabona ibintu byo kuvuga ngo abantu baburiwe irengero nyuma ugasanga ari police yari yarababitse,then ngo bakurikiranweho gutera ibisasu,kwica abayobozi bakuru,guhungabanya umutekano mugihugu biraza kurambirana. my general ideas is this:if these allegations are true for all detainee (kizito and his fellows; musanze executive leaders), Rwanda would have been infiltrated by opposition through it high political members. current regime should ask themselves why rwandans are massively joining opposition?what should be done to avoid it? maybe our current regime have unknown problem among them.thank you my rwandan brothers.

  • Deborah ntago ari injiji shajolie ntawuburanya uwemeye buriya urubanzarwarangiye ahubwo hasigaye gukati rwa ibihano. Do you understand Jolie?

Comments are closed.

en_USEnglish