Kizito Mihigo ni umugizi wa nabi nk’abandi bose – Min.Mitali
15 Mata – Mu mbwirwaruhame yagejeje kubari bitabiriye umuhango wo gushyingura no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Ruhanga, mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo, Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yasabye Abanyarwanda kudakomeza gufata Kizito Mihigo nk’umuntu w’umusitari (Star) ahubwo bamenya ko ari nk’umugizi wa nabi, wagiriye nabi igihugu.
Mu mbwirwaruhame ye, Minisitiri Mitali yagarutse kenshi ku banyapolitiki bakorera hanze y’igihugu ariko ngo ugasanga nta cyiza bashakira Abanyarwanda uretse kongera kubabibamo amacakubiri n’inzangano nk’ibyo bahozemo, ari nabo ngo bagushije Kizito Mihigo mu mutego.
Benshi muri abo banyapolitiki kandi ngo baracyafite umugambi wo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Abafite umugambi wo kuyipfobya, igihe ubwacyo kizagenda kibereka ko nta gaciro, nta n’umwanya nta n’uruvugiro bafite haba mu Rwanda haba no ku Isi yose.”
Abanyapolitiki Minisitiri Mitali yatungaga agatoki barimo nk’abo mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa RNC n’inyeshyamba za FDLR we ngo afata nk’imitwe y’iterabwoba.
Ygize ati “Bariya bose ni amaco y’inda, ni bya bindi bya mpemuke ndamuke ariko ikibabaje ni uko hari ababumva kandi bitari bikwiye.”
N’ubwo aba yita Abanyapolitiki bagifite ibitekerezo bibi barwanywa, ariko haracyari ibisigisigi by’imbuto mbi babibye.
Ati “Hari abo inyigisho z’urwangano zacengeye bananirwa kuzigobotora, n’ubu bumva iturufu y’amoko ariyo bashyira imbere ngo bagere ku nyungu zabo.”
Muri abo babumva bakemera gukorana nabo yatanze urugero rw’abaherutse gufatwa barimo n’umuhanzi Kizito Mihigo.
Mitali ati “Ubundi twakoranaga (Kizito) twibwira ko dukorana neza no muri gahunda nk’izi zo kwibuka.
Ntabwo Kizito Mihigo uyu munsi akwiye gukomeza kuba umusitari, yari umusitari mu ndirimbo, mu buhanzi bwe, ariko ntakomeze kuba umusitari kuko yafashwe, ni mumufate nk’umugizi wa nabi nk’abandi bose.”
Minisitiri Mitali kandi ngo asanga n’ubuhanzi bwa Kizito bwari bugamije ikibi gusa.
Yagize ati “Na buriya buhanzi bwe, muby’ukuri uko bigaragara wari umwitozo cyangwa inzira yo gushaka kumenyekana cyane kugira ngo bazagere ku mugambi wabo wo kuyobya bamwe mu Banyarwanda.”
Minisitiri Mitali kandi arahumuriza buri we wese ushobora gukeka ko wenda byaba bidafatika.
Ati “Inzego z’umutekano zacu ntabwo zihubuka, amakuru zatangaje ni uko zifite gihamya ko hari agatsiko k’abantu nawe (Kizito) arimo bamaze igihe kitari gito bakorana n’aba bagizi ba nabi navugaga.”
Minisitiri w’umuco kandi arakebura Abanyarwanda kutajya bibeshya ku muntu uwo ariwe wese ngo ni uko yarokotse cyangwa yari mubahagaritse Jenoside kuko ngo bitavuze ko atahindukira, ngo nawe kubera inyungu z’inda nini, abe umwanzi w’igihugu nk’uko na ba Kizito byagenze.
Ati “Birababaje kubona abana b’u Rwanda, birababaje kumva umwanzi agira amayeri yo gukoresha abantu nka bariya bazwi cyane, bari bafite ababibonamo batari bacyeya kugira ngo bagere ku migambi mibisha harimo no guhungabanya umutekano w’igihugu.”
Minisitiri Mitali asaba buri wese ko mu bihe nk’ibi byo kwibuka, ibyabaye bidakwiye kubahungabanya ahubwo ngo bitume barushaho kuba maso.
Ati “Tumenye ko abagome bagira amayeri menshi, cyane cyane kandi bakanyura ahoroshye, mu bantu bafite amaroso ashyushye, mu rubyiruko.”
Mitali avuga ko ubundi urubyiruko rw’u Rwanda rufite imyumvire myiza ariko ntihaburamo bacyeya bashobora gushukishwa indoke zitazaramba bakaba bashorwa mu bikorwa bibi nk’ibyo Kizito na bagenzi be bari bamazemo iminsi.
Minisitiri Mitali asaba Abanyarwanda ko batakomeza guta umwanya ku bantu we avuga ko batannye bagata umurongo, ahubwo ngo barusheho kuba maso no gukangura ubugizi bwa nabi n’aho bwava hose.
Ati “Uru ni urugero rufatika rw’uko twese tugomba kwisuzuma kugira ngo buri wese yumve niba ahagaze neza mu myemerereye, mu kugendana n’igihe, mu guhangana n’ikibi, mu gutera umugongo ikibi aho cyaturuka hose, uwakivuga uwo ariwe wese, isano mwaba mufitanye iyo ariyo yose.”
Mitali yemeza ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije bityo ntawukwiye gukomeza guha umwanya abantu bashaka gusenya kugira ngo batazarusubiza inyuma.
Umuhanzi Kizito Mihigo kuri uyu wa 15 Mata ubwo yerekwaga abanyamakuru, yemeye ko yavuganaga amagambo asebya Leta, ayivuga nabi n’uwitwa Gerard Niymugabo.
Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com
58 Comments
Oya bwana Mitali nawe aho waba urengereye ugiye gusebya ubuhanzi bwa Kizito kuko nambere yo gukorana nabongabo ndetse nambere yuko bahunga Kizito yari umuhanzi kandi ufite inganzo. Ntimugakabye burya umuntu ahemutse none ntibikuraho ko atakoze neza ejo nubwo bitahabwa agaciro. Ejobundi nimwe mwasobanuragako umujinya mwiza ubaho none ngo ntabuhanzi bwe… ariko ye.
Jye ndabona rwose mu ngengo y’imari y’Umwaka utaha 2015, abadepite mbisabire bongere BUDGET ya GAHUNDA Y’ITORERO na NDI UMUNYARWANDA. Biragaragaye ko kwigisha abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko nta KUJENJEKA kandi bibe itegeko ku rubyiruko. Kandi muzashyiremo n’inyigisho zisanzwe ku myitwarire muri rusange kugirango ababyeyi barusheho kuzishyigikira.ITORERO RWOSE RIHABWE IMBARAGA , nibashaka vacances zose bajye bazimara mumasomo kuko hari ibyo batiga mu ishuri. TURI MU GIHUGU CYABAYEMO IBINTU BIDASANZWE, Tugomba no kugira guhunda z’URUBYIRUKO zidasanzwe.
Nuko Nuko mitali!! Uri sure ko ntacyo usigaje utavuze???ubutaha ni wowe dore umaze no kubyivugira ko ntwo kwizerwa!!!
Ese ubu tuzizere nde? ko tubona bose ari bamwe koko Nakizito ? twabwirwa ni iki umwere ko na bagitifu batuyobora banduye? kandi aribo baririmba amahoro, ubworoheranie n’ubwiyunge buri munsi? igihe kirageze ngo buri wese ayoborwe n’umutima nama we w’ ubumintu gusa.
Mitali aho nawe ejo ntuzaba ikigarasha ngo utaranirwa agabanye agira ngo ijuru kiri hafi
Mwabayobozi mwe mwagiye rimwe na rimwe mwicecekera ko nta gahora gahanze ra? none se tutanirengagije ubutabera niba koko bubaho uhereye he uvuga ko arumugizi wanabi atari yakatirwa?Intero yaratewe twikirize twese koko?
Wenda yahereye (ndavuga Mitali) kubyo yivugiye (Kizito) imbere y’abanyamakuru ko akorana na rnc na fdlr.
Nyakubahwa Minisitiri, inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo kuko ukuirkije uko Kizito Mihigo azwi ntabwo yagera kubyo mu mushinja uhereye ku ijambo mwavuze.Ndizera ko atari we mubi kurusha abantu benshi babaye abahezanguni.Uyu munsi niwe ejo ninjye ubutaha….
mitari uvuze nabi kuko wicaye kuntebe ibyo sibyo kizito nabagenzi be sukwanga u Rwanda nubushukanyi kandi nabo bahise bisobanura nukuvuga ko bakwiye kugirirwa imbabazi kandi Imana yavuze ko utagira imbabazi nawe ntazazigirirwa bababarirwe mubyukuri nabo babonye ko Bakoze amakosa kandi ubwo kizito yakongeje benshi nishumi ntibazongera Leta ice inkoni izamba ntakundi ese twavuga ngwiki koko RNC kayumba Rudasingwa nibo bagomba guhanwa naho abana bashukisha amafaranga nibisanzwe mubyukuri .
mbe mitariwe kuki adasimburwa ?
Njye muransetsa bamwe ati yemeye icyaha … ako mwe mwari mwumva umuntu wafashwe kuriya aba umwere ? yewe rwanda nzaba ndeba. none uyu nawe ati kizito mihigo….
Yego rata…ariko kiriya cyana nacyo cyari kwitonda!! None se ni intekerezo zagishimaga cyangwa ni ubwamamare. Umurengwe? None se kirazitura ibigambo ngo abishwe na Genocide n’abandi bose kirabasabira, twese ntitubikorera mu mutima, yeweweeeh, udasabira abe bishwe se ni nde? None cya Kizito kirasamye ngo ndi Star, ndi philosophe, ndi mwiza, ndi umucikacumu, ndazwi ndi igitangaza ndi umuhanzi, Ubwo se iyo ukomeza Saint est le Seigneur wari kubaiki? Cyangwa byakwanga ugakanda amazi. Nanga ishyanuka cyane, hano hari abahanzi Kizito we Kandi bacecetse cyane! Muri iyo myaka 25 se uzaba ucyibukwa ra???Ndagatora mawe, dore aho nibereye. Ubwo rero washakaga ubuMandela??? Genda ubore sha wumve ingoyi wangu urizize. Naho kuvugana n’abantu…question mark, …gupanga greanades….question mark…
RURASYA RUTANDITSE UYU MUNSI NI WE ARIKO EJO NUNDI …..ngaho murakoze.
ubwo se wowe uvuga ngo na maco y’inda wowe ki? bacamugani mu kinyarwanda ngo Akebo kajya iwamugarura sha, nawe umunsi wawe nugera uzaryozwa amafaranga ya Sport!!
”ni mumufate nk’umugizi wa nabi nk’abandi bose.”Kizito arakekwa icyaha ntikiramuhama, ubucamanza nibumara kumuhamya icyaha, wowe minitiri uzabone kutubwira ibi. Kandi Bwana Minisitiri, kereka niba muri government ubamo harimo abadakurikirana ibikorwa biri mu gihugu nawe urimo.
Mitali, wagirango wari ufitanye inzika na Kizito. Ko umugize umugizi wa nabi atarahamwa n’icyaha n’ubutabera. Ibyo ni byo byari byakujyanye mu Bugesera? Icyakora wabyivugiye: “Tumenye ko abagome bagira amayeri menshi, …..”. Iyo uvuze buri wese ushatse kuvuga iki?
Navuge avuye aho, ngo Kizito ni umugizi wanabi? Ahubwose uriya ministri koko arabyemera?
kizito ni umuntu ufite inganzo rwose ni indirimbo ze zakoreshejwe kenshi na abanyapoliti bakomeye bazitangamo ingero ubwo rero kuvuga ko ubuhanzi bwe ari ntagaciro kwaba ari ukuvugako abazikoresheje bari batareba. yemye ka mpore da aha……….ntawamenya…………………
Biratangaje , rwose Mr ngo ni icyotwita présomption de l, innocence ntabwo ikibaho? ese wari uzi ko gusebya umuntu no kumuhamya icyaha muruhame ko na cyo ari ikindi cyaha?wibuke uza kwivuza amagambo wambwiye yuzuye ubugome. WOWE URUSHA ABANDI BOSE AGACIRO MU RWANDA? RAHIRA KO WOWE WAFUNZWE KO BANAKWEREKANA. WENDA WE TURAMUBONYE.
Iby’isi ni gatebe gatoki …………………………………………………..
Uyu mugabo siwe mu cyunamo cy’ubushize wakotingiga (quote) KIZITO mu ijambo rye ryose ryo kwibuka akarinda arangiza nta kindi avuze. None ngo …??
Mu gihe umuntu atarahamwa n’icyaha aba ari umwere. Naho ubuhanzi bwa kizito bwo ni ntagereranywa uko byagenda kose nta muhanzi wabagereranya muri uru Rwanda. Nta mugabo useka imbohe.
Ko nta cyaha kirafata KIZITO, uramutukira iki? Ibyaha ni bimufashe, yakwitwa umugizi wa nabi, ariko dutegereze ubutabera, kandi burahari.
Mitali nawe agomba gukurikiranwa mu butabera kuko yandagaje umuntu mu ruhame kandi ataracibwa urubanza. Ibi Ni bibi ntibyari bikwiye k’umuyobozi nkawe
ntangiye ngaya abantu batanga ibitekerezo batubaha iyo utubahiye Minister ko ari umuyobozi nti munamwubahirako abaruta mumyaka no mubunararibonye gutukana rwose byongeyeho gutuka umuyobozi nubwo ntawe ugomba gutukwa bigaragaza ko ntaburere burimu banyarda barezwe mufashe ababantu byumwihareko bimbabaje birenze murakoze Imana ibababarire .
Uwo batutse ni nde? Ko araho mwcira ibintu mwanga ko ukuri kuvugwa! Kuvuga ko umuntu ari umwere mbere yo guhamywa icyaha mu butabera si ugutukana.
Minisitiri se we yavuze neza Kizito?
Abanyarwanda mwitonde,icyaha mugifate nk’icyaha mureke gushyushya imitwe. Intilligence y’Urwanda irakomeye,nimushaka mugenze make kandi uzashaka kudukomeretsa mu nkovu nti tuzemera ..
Bizagaragara reka tubihe igihe, sinibaza ko urukiko ruzamukatira nta bimenyetso, kuvugana kuri Skype cyangwa se what’s up ntibihagije kugirango umugambi w’icyaha ube wuzuye, biriya babyita indice bizasaba izindi prevue materiel z’uko icyaha cyapanzwe sinon ibyo police ivuga nti bihagije kuba byacisha umutwe umuntu.
Bizagaragara reka tubihe igihe, sinibaza ko urukiko ruzamukatira nta bimenyetso, kuvugana kuri Skype cyangwa se what’s up ntibihagije kugirango umugambi w’icyaha ube wuzuye, biriya babyita indice bizasaba izindi prevue materiel z’uko icyaha cyapanzwe sinon ibyo Ministry avuga sibyo kuko ntago Kizito amaze igihe akorana n’umwanzi Badege yavuze ko bamwinjije mu ntangiriro z’uyu mwaka, kandi nabwo hazagomba kurebanwa ubushishozi uruhare yagize kuko kuvugana n’abantu ubwabyo si icyaha.
Wowe RUFI nako RITI,,,,,,,,,,,, uziko muri Intelligence hari abahitamo guhunga igihugu ,,,,, benshi baba babuze aho banyura ngo bicireho none nawe urarenzwe uravuga ubusa uvugira Leta icyo bagusa baguhe,,,,, gusa Imana byose irabireba
Ijambo Minister yavuze ntabwo yaritekerejeho neza habaho presomption d’innocence, mbese ubwirwa niki biriya bamushinja akanisobanura ahagararanye nabo ko ari ukuri? yenda azagera murukiko ukuri kumenyekane gusa yaba yarabikoze yaba atarabikoze ntibikuraho ko akiri umwere mugihe atarakatirwa nurukiko kandi Kizito si malayika kuburyo atagwa mucyaha. Bible iravuga ngo tukiri kw’isi dufashe igihe muntambara y’icyaha rero si igitangaza ko na Kizito yagikora ariko murekeraho kumusebya ngo sumuhanzi?
ibihangano bye byaratwubatse mutwereke ibyanyu bisumba ibye noneho ,turacyamukunda nubwo ari mukaga kandi nabamaze abantu bicaye kuntebe rero mwihanganirane murekeraho ukuri kuzajya ahagaragara
Minister yavuze ukuri ,iyo batamufata n’abagenzi be bamwe muri mwe muba muri imirambo none ngo fyotofyoto?muzajya mwemera gerenade z’abagezemo zibaca amaguru?mugabanye ibyizere buri wese yimenye kandi yitonde.mutazateg’imitego ikaba arimwe ifata.
mugabanye ibyizere sha numugore numugabo basigaye bicana kandi bafitanye abana na nkaswe mihigo ahubwo imana ishimwe ko itemeye ko abantu bayo bazira ubusa.imani ni seriye sha.
Abanyarwanda rero baba nki impumyi cyane. Sinumva impamvu bibaza ko Kizito atagambanira igihugu? a trator… niko Kaguta abita ninako bari; ninde waruzi ko se Theogene, etc… bagambanira igihugu. Bose barashaka intebe. Kizito yari gusimbura Mitari. Kwibeshay cyane. Yamusimbura atabanje kujya mu nterahamwe. Comon sence is not comon kabisa kandi gukundi igihugu ubibona kare
AM AGREE WITH U
Kizito yarahemutse kabisa! Iyo umurebye uba ubona ari umuntu mwiza utanatekereza ko yakora ibintu nka biriya pe! Burya koko kurebera umuntu inyuma ntibihagije ngo umenye imiterere ye bwite!!! Gusa araduhemukiye.
Icyo nkundira bamwe mu bayobozi bacu; akazi kose baragakora; ubwo mitari urubanza ararurangije kandi atri umucamanza!!! Nka wa wundi ngo “Naba n’umwere, naba n’umwere,…bazamugire umuyobozi ahandi”. Buri wese ajye akora akazi ke, ahi kwifanga mu kazi k’abandi, kandi ake atakarangije!
ahhaha nzaba ndeba , nonese dusubiye muri 90!!!! Kizito ndamuzi neza ntiyashobora no kwica imbeba, inkoko ngo none yashakaga kwica umukuru wigihugu nabayobozi!!! ariko mwashakiye abanzi aho bari, mureke uwo mwana winzirakarengane, yaratwubatse azakomeza atwubake naho police nubushinjacyaha bwavuga iki abanyarwanda 99% bazi ko ari umwere azira iriya ndirimbo yahimbye gusa ” Igitekerezo cy’urupfu” …ikindi niba aba rescapes aribo basigaye bakorana na FDLR it is simply kubasonga!!!!!Kizito akorane na FDLR ngo imuhe iki adafite , Kagame atamuhaye?
Icyo nzi nuko ntawe leta ishinja ngo agire ukuri, ikindi kandi ibi biramenyerewe cyane mu mateka yacu abanyarwanda; kuva kera ukuri umunyarwanda akubwiye uragutegereza. Njyewe mu buzima bwanjye ntinya politiki cyane, mwe mwese mwatanze ibitekerezo mwibuke ko nta numwe muri mwe wafatwa kuriya ngo abure kwemera ko yanashakaga kuzica OBAMA atanamuzi, atazi naho America iherereye. Umukino wa politiki urakomeye mujye mwivugira ntacyo muzi. Umuhanzi umwe ati: twe twarahoze!!!!!Ibindi Imana irinde u Rwanda n’amabanyarwanda
Banyarwanda mugabanye umujinya no guterana amagambo. Ijambo ry’Imana riravuga ngo uwibwirako ahagaze yitonde atagwa,Imana ireba imitima niyo izi imigambi iri mumitima yacu,Buri wese niyirinde Kizito yashutswe namafaranga yibagirwa impano yahawe ariyo benshi twamukundiraga tukanayimwubahira yarikumugeza kubyiza mugihe kiri mbere areba hafi agwa mumutego azaharwa nkuko amategeko abiteganya.niba bazanamubabarira ntitubizi.Mwihane mwakire umwami yesu mubone imbaraga zibashoboza gutsinda icyaha nigisa nacyo.Nkaba nshima Imana nsenga igaragaza imigambi mibi yabagizi banabi itaragerwaho,tuzakomeza tuyitakambire kubwikigihugu dukunda.thx.
ndumiwe gusa!!!!!icyo ukwiye kumenya kugeza uyumunsi nuko kizito akiri umwere rwose, kuko ntabwo ubutabera buramuhamya icyaha!none redo wowe ndumva wishyize mumwanya w’ubutabera ndetse ugatangira no kumwangisha abandi! ibyo sibyo rwose! mureke dutegereze ubutabera bukore akazi kabwo kandi ngo ubamba isi ntakwega
Comments murazimize da ! Itangazamukuru? Oya ntabwo ari Ibikamakuru rwose! Ubutabera hano ? Mureke turebe? Hahirwa abavugisha ukuri kuko baba batishe itegeko rya NYIRIGIRA, iNTIJANWA YA TUREMYE TWESE MU ISHUSHO YAYO,
Iyi nkuru ya Kizito igaragaza intege nke tugifite nk abanyarda ubu abemeza ko Kizito ari umwere nta kindi bashingiraho uretse uko bamubona cga indirimbo ze bajyaga bumva abenshi ntibanamuzi kuburyo bahagarara bemye bagatinyuka kumugira umwere rwose nimureke gukorera kuri sentiments utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi iyaba mwatekerezaga ko icyo ashinjwa ari uguhungabanya umutekano wanyu banyarda mwatuza mukareba ikiva mu butabera aho gutangira mumweza uretse namwe na nyina umubyara ntiyabyemeza kuko imitima yacu ntawe uzi ibibamo. Naho ibya Minister rwose ntabeshya kuko si umucamanza ngo agendere kuri izo presomption d innocence muvuga arabivuga nk umuyobozi ndetse ubuhanzi buri mu nshingano ze mubyo agenzura ndetse afite n ibyo ashingiraho ubwo se abayobozi bacu bakoreyr kuri izo sentiments zanyu amaherezo yacu yaba ayahe?Mwubahe igihugu mwubahe n abayobozi banyu mwubahe n’Imana.Amahoro ku Rwanda
Muvandimwe se waba wemera ko Imana yaduhaye ubwenge ngo dutandukanye ikibi n’ikiza? Ntabwo tugomba kwemera buri gihe irivuze umwami, kuko uyu munsi ni MIHIGO ejo niwowe. kuba twagira mefiance ntibisobanura ko twananirwa no kumenya uvuga ukuri n’ubeshya. Reka dutegereze ariko abenshi turi gutungurwa n’ibiri kubera iwacu mu Rwanda, tunibaza iherezo ryabyo. Ubuyobozi turabwizeye kandi turabwubaha ariko nabwo hari aho bakwiye kujya bumva, bagafata umwanya ntibihute kuko ibiri kuba biraduhungabanya kandi barasabwa kubiturinda. Reka tubasabire Nyagasani ahe abatuyobora amahoro y’umutima, ndetse n’ubwenge nk’ubwa Salomon.
Ni akumiro koko ministiri asigaye acira imanza abantu bataragera no mu rukiko !!!
Ubuzima bw’abanyarwanda burashinganye, nundi wese ubitekereza abyumve neza, iyo bigeze aho abantu bicwa nama grenades cg nibindi byose bitwara ubuzima bwabantu kumaherere, sentiments zishyirwa kuruhande hagakorwa igikwiye.Kizito niki yabuze muri uru Rwanda koko? arifuza iki? ese abamushuka niki Leta ibagomba itabahaye koko? abantu bibagirwa vuba kabisa, gusa bagomba guhanwa bigaha isomo nabandi batekereza gusubiza u Rwanda mumarira. Ndemezako amaraso yamenetse ahagije, so, ntayandi dukeneye
nicyo nkundira abanyarwanda iyo umuntu akoze ibikorwa byiza bigomba
kwitirirwa igihugu cyose yagwa mu byaha cg mu ikosa bikaba umusaraba we
Ariko kuki abanyamakuru badatuma Kizito avuga mu magambo ye bwite ko yiyemereye icyaha ngo tumwumve nibura avuga hamwe na bagenzi be……….usibye ko wenda ashobora no kwemera icyaha kuko ariko bamutegetse kuvuga, haaaaaaaaa politique weeee…..
Ariko kuki abanyamakuru badatuma Kizito avuga mu magambo ye bwite ko yiyemereye icyaha ngo tumwumve nibura avuga hamwe na bagenzi be……….usibye ko wenda ashobora no kwemera icyaha kuko ariko bamutegetse kuvuga, haaaaaaaaa politique weeee….. Gusa Imana izigaragaze
Comments zanyu mwese ndazishimye cyane nibyiza ko umuntu avuga uko atekereza ko wakuraho. ibyari bikenewe byumvikanye murekeraho bavandimwe dufatane urunana, dusengere Kizito tubwira Imana ibi: niba ari umwere akaba yarapangiwe ikinyoma kubera adafite kirengera ntagire kivugira, Imana yigaragaze nkuko yabikoreye Daniel mu rwobo rw’Intare. niba kandi yaragambaniye igihugu akabikora abizi kandi abishaka Imana iduhe ikimenyetso nagera mu butabera hazagaragare ibyo yakoze byose mumvugo, munyandiko, Imana izamuhe kuvuga ibyo yakoze byose imwime ururimi rubeshya igaragaze Kizito wahemukiye urwamubyaye twese tumumenye nibyo nsenze jye ubwange nabandi mwese musabe mutyo ukuri nukw’Imana yonyine kandi mu kwizera yabitwereka Harabantu barimo Fofo na jolie nagirango mbwire akantu gato Kizito wamwanga, wamukunda, ntacyo bihindura kumugambi w’Imana kuriwe icyo nzi ntashidikanya nuko ari umuntu ushobora gushukwa cg gukora icyaha rero bavandimwe ntimukandike mugaragaza urwango rukabije kumuntu mutazi umutima we ntabwo twemeza ko ari umwere nkuko binashoboka ariko turanashishoza kuko kuva kera isi yaremwa “utarahagize uwe yarahaguye”
Ariko kombona KIZITO yabasazije?KIZITO numuntu nkabandi bose kdi numugambanyi kko biragaragara kko yabyiyemereye.Minister MITARI yavuzukuri.nonese izo grenades yajyaga kuzatera cg kwica abayobozi iyo biba uba umugirira ayomaranga mutima.Umwanzi nta gira ubwoko cg isuraye yihariye.mugemuceceka kuzana amaranga mutima mubikomeye.grenades cg isasu ntibitoranya.
Kizito ntimwabonaga ko yari numwiyemezi, guhaguruka agahangara agatukisha Umukozi w’Imana Apotre Intumwa y’Imana kuri Stade izuba ryaka? biriya byose ni ngaruka zo gusuzugura umukozi w’Imana kumutukisha imbere y’aba pagani. None abonye isomo, yagize ngo Leta yo iramwihorera ok Imana imubabarire rwose niba ibyo bamurega ari ukuri. Kandi azakizwe mu izina rya Yesu
ministiri ukuri kuzagaragra reka gucira umuntu urubanza kuko nawe byagushykira.
Imana izigaragaze
wowe wiyise mutwa bibi kugira inzika ingana ityo imyaka ishize ibyo bibaye uracyabibitse ahaaaaaaaaaa!ndumiwe!!!!!!
Oya nyakubahwa Minister, nzi neza ko ubizi ko kwihorera byabayeho. Kizito nahanirwe amakosa ye ariko ibyo yavuze biribyo mu byubakireho mukosora amakosa yagiye akorwa kugeza ubu! Maze tuvugire hamwe twese abanyarwanda tuti :never again!!! Kandi Muzehe wacu ntacyiza atazatugezaho niki azakidukorere. Buriya ni bu mwe mu buryo bwashyira ukuri ahagaragara kandi ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka!!!Mukomereze Leta yacu tubari inyuma hamwe na mUZEHE WACU Paul Kagame: umugabo ubereye u Rwanda kandi w’intore izirusha intambwe.
Naba na Mihigo yazize urwabagabo, ariko wowe ugaragaje ubujura bw’ikingufu, kandi aho uzajya hose isi ntizakwizera ukundi.
Keretse usambye imbabazi Imana na abantu.
Comments are closed.