Digiqole ad

Kitoko ntakiri muri PRIMUS GUMA GUMA

Umuhanzi Kitoko Bibarwa Patrick ntakitabiriye amarushanwa ya Primus Guma Guma Superstar kubera amasezerano yagiye asinya ahandi, nkuko byatangajwe n’abakuriye iri rushanwa bo muri Bralirwa.

Primus Guma Guma Super Star

Uyu muhanzi akaba yahise asimbuzwa Faycal nawe umenyerewe mu njyana nyafrica za hano mu Rwanda. Mu bandi bahanzi batararangiza gusinya amasezerano na Bralirwa yo guhatanira umwanya wa mbere, harimo TOM Close ngo wugarijwe n’ibizami aho yiga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, gusa ngo akaba aza kuyisinya vuba aha nkuko byatangajwe n’aba Staff ba Bralirwa.

Mu gutora uwa mbere mu bahanzi 10 hazakoreshwa SMS, ndetse abatabasha kureba television kuko batazifite, aba bahanzi ngo bazazungurutswa igihugu cyose na Bralirwa mu byitwa “Road Shows”.

Platini umwe mu bagize itsinda dream Boyz, avugana n’ umuseke.com yadutangarije ko mu bijyanye n’ imyiteguro, icyambere babanje kwitegura mumutwe: “icyambere n’ ukubanza kwigirira icyizere, ukumva ko igikorwa ari icyawe ndetse ukishyiramo ikizere cy’ uko ibyo bintu ushobora kubigeraho…. Aya mahirwe tubonye si amahirwe akunze kuboneka tukaboneraho gusaba abanyarwanda kutuba hafi nka Dream Boyz, natwe tubijeje kutazabatenguha”.

Tariki 9/7 hazavanwamo abahanzi 3 hasigare 7, tariki 16/7 havemo abandi 3 hasigare 4, naho tariki 31/7 abatora bazahitamo muribariya bane havemo 3 hasigare umwe ari nawe uzaba yatsinze.

Kuri stade amahoro kandi kuri iriya tariki ngo uyu wa mbere azaririmbana n’igihangange Sean Kingston uzaba avuye muri Amerika. Uuhanzi nyarwanda uzaba uwambere akazegukana amafranga agera kuri Miliyoni 6 ndetse na Ticket y’indege imujyana muri amerika gukora indirimbo.

Dore abazahatana:

TOM CLOSE (Ntarasinya contract na Bralirwa)

KING JAMES

KITOKO BIBARWA (Faycal yamusimbuye)

MANI MARTIN

RAFIKI

JAY POLLY

RIDERMAN

URBAN BOYS

DR CLAUDE

DREAM BOYS

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.COM

3 Comments

  • Kitoko arasunnye kandi Faycal ntashobora kumurusha nagato! ahemukiye abakunzi, bigaragara ko ashobora no kugira ikibazo muri Salax atitonze!

  • EWANA TOM ARABARYA KABISA NDAMWEMERA KUKO AFITE INGANZO KANDI ZIRIMO KWIGISHA KANDI AKUNDA IGIHUGU MWANA WARAMUBONYE MUZEHE YIYAMAMAZA UBURYO YASHYUHIJE ABANTU NIWEEEEEEEEE!

  • kitoko urampemukiye sana niwowe nari nizeye.ubuse ndariha ndera?

Comments are closed.

en_USEnglish