Digiqole ad

Kirehe: Uwaregwaga kwambura abaturage yabishinje Akarere, nako karabihakana

 Kirehe: Uwaregwaga kwambura abaturage yabishinje Akarere, nako karabihakana

Iyamuremye we yashimiye itangazamakuru ngo ritumye ukuri kujya ahagaragara ko atari we wambuye abaturage

*Amafaranga yatse abaturage ngo yari yoherejwe n’Akarere
*Abaturage ntibayasubijwe n’imishinga bavuga ntiyabonye inkunga
*Akarere kavuze ko nta n’umwe ufite ikosa
*BDF yavanywe muri iki kibazo
*Abaturage babuze byose; ayo batanze n’imishinga bigiwe ibitse gusa

Mu murenge wa Musaza kuri uyu wa kabiri habereye inama yize ku kibazo cy’abaturage bashinja uwitwa Iyamuremye kubambura amafaranga yiyita umukozi wa BDF. Abaturage bongeye guhabwa umwanya bashinja uyu mugabo nawe ahibereye, maze ahawe umwanya ikibazo nawe agishinja ubuyobozi bw’Akarere, ubuyobozi bw’Akarere byarangiye buvuze ko nta numwe ufite ikosa. Ikibazo kimaze hafi imyaka itatu.

Iyamuremye we yashimiye itangazamakuru ngo ritumye ukuri kujya ahagaragara
Iyamuremye we yashimiye itangazamakuru ngo ritumye ukuri kujya ahagaragara ko atari we wambuye abaturage

Iyamuremye Francois Xavier abaturage bitaga ko ari umukozi wa BDF bavuga ko yabasabaga amafaranga ibihumbi bitatu ngo abigire umushinga, nyuma iyo mishinga yabigiraga ntibamenye ibyayo ntibanasubizwe amafaranga yabo. Hashira hafi imyaka itatu.

Mu cyumweru gishize Umuseke wanditse iby’iyi nkuru, nyuma gato uyu mugabo Iyamuremye ahita atabwa muri yombi maze hafatwa umwanzuro ko kuri uyu wa kabiri bamuzana imbere y’abaturage n’ubuyobozi buhari ikibazo kikigwaho.

Ku biro by’Umurenge wa Musaza ahari abaturage bavuga ko yabambuye Iyamuremye yahawe ijambo maze avuga ko atigeze yiba abaturage ahubwo yahawe inshingano n’Akarere zo kwigira abaturage imishinga buri muturage akajya amwishyura ibihumbi bitatu kuri buri mushinga ngo yanasiragiye kenshi ku karere asaba ko abaturage bahabwa amafaranga bari baremerewe kuko we yari yararangije akazi ke.

Iyamuremye yabwiye Umuseke ko ikosa aribona ku buyobozi bw’Akarere butakurikiranye inkunga bwagombaga guha abaturage bafite imishinga myiza naho we ngo ntacyo akwiye kubazwa.

Iyamuremye ati “Jye ikibazo nakibonye mu buyobozi n’ejo ubwo bari bantumije ku karere nabasabye ko baza hano bakereka abaturage ikibazo cyabaye.

Imishinga uyu mugabo yigiye abaturage ngo ibitse mu bushyinguranyandiko bw’Akarere ka Kirehe ngo kuko aho bari bizeye kubona amafaranga yayo batayabonye, gusa ntibagarutse ngo babimenyesha abaturage batanze amafaranga yabo.

Gerardine Mukandarikanguye Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage watoranyijwe n’Akarere gukurikirana iki kibazo we yavuze ko Akarere nta kosa gafite ngo kandi na Iyamuremye nta kosa afite ngo mbese nta muntu numwe abonaho ikosa.

Ati “BDF siyo yabambuye kuko ntinatanga amafaranga ahubwo ibabera inguzanyo nta nubwo ari Iyamuremye wabambuye.

Abajijwe niba ari akarere kambuye abaturage ati “Oya….Si Akarere kabambuye, si BDF yabambuye nta n’umuntu n’umwe wabambuye, babigiraga imishinga kugira ngo barebe ko baterwa inkunga kuba inkunga yarabuze si ikibazo.

Visi Mayor Mukandarikanguye avuga ko nta numwe ufite ikosa kuri uku kwaka abaturage amafaranga ntibabone icyo bayatangiye
Visi Mayor Mukandarikanguye avuga ko nta numwe ufite ikosa kuri uku kwaka abaturage amafaranga ntibabone icyo bayatangiye

Mukandarikanguye akomeza avuga ko nta butekamutwe bwabayemo ngo ikibazo ni imishinga itarabonye inkunga ariko ngo izakomeza ibikwe mugihe haboneka undi muterankunga ba nyiri ya mishinga bazahabwa inkunga…nubwo nta gihe kizwi iyo nkunga izabonekera.

BDF yavugwaga muri iki kibazo byarangiye babaye abere ngo kuko nta naho bari bahuriye nacyo. Mutabazi James ushinzwe imishinga muri BDF mu karere ka Kirehe akaba yishimiye ko icyaha kivuye kuri BDF.

Bamwe mu baturage ariko bagaragaje kutanyurwa n’ibyo Iyamuremye n’aba bayobozi bisobanuyemo. Banibaza impamvu batasubijwe amafaranga yabo cyangwa ngo babwirwe igihe iyo mishinga izabonera abaterankunga kuko hashize imyaka irenga ibiri ibitse.

Umwe muri bo ati “Icya mbere mvuguruza mu bintu yavugiye aha yavuze ko nta nama yigeze atumiza ariko ndahamya ko yaje iwacu mu kagari ka Nganda atubwira ko twikoreshereza imishinga tukayimuzanira, mu itsinda mpagarariye twatanze amafaranga ibihumbi cumi na bibiri batwigira umushinga tuwuzaniye Iyamuremye tumuha andi ibihumbi bitatu kandi umushinga tuwifitiye.”

Uyu muturage yavuze ko atanyuzwe n'uko izi nzego hamwe na Iyamuremye wabatse amafaranga babisobanuyeho
Uyu muturage yavuze ko atanyuzwe n’uko izi nzego hamwe na Iyamuremye wabatse amafaranga babisobanuyeho
Bamwe mu batanze aya mafaranga bavuga ko batanyuzwe n'uko bigenze kuko babona n'ubundi bakomeje kwamburwa
Bamwe mu batanze aya mafaranga bavuga ko batanyuzwe n’uko bigenze kuko babona n’ubundi bakomeje kwamburwa

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • ABA BATURAGE BATEYE IMPUHWE KABISA IZUBA RYA KIBUNGO RYARABARANGIJE NONE NTA N’UMWE WABAMBUYE UBWO BARIYAMBUYE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Iki gisobanuro cyatanzwe na Vice Mayor Social Affairs ntabwo gifataika. Nta na “meaning” gifite, kuko ubona ashaka kureba uko yakwikuraho ikibazo ariko agatinya no kugira undi agihigikiraho.

  • Ariko kweli nk’umuyobozi ujya imbere y’abaturage akisobanura gutya ntaba akwiye guhita yeguzwa? Ibi babyita incompetency! Mbese muri make kuri we nta kibazo gihari.

  • Ni danger!

  • ubundi se bafashe iyo mishinga bakayishyira muri BDF ikayiga, ikibazo kirihe? Abaturage bagize amahirwe babona ubigira imishinga none ngo ni Ikibazo? Mukore akazi muve mumatiku, mufashe abaturage bave mu bukene.

  • None se imishinga yigirwa ubuntu? N’iyo inkunga itabonka, ntabwo abatanze ayo kwiga imishinga bayasubizwa. Keretse ibaye itarizwe

  • Ariko se murabona bidateye isoni aho akarere gahagarariye Leta imbere y’umuturage, kakamwaka amafaranga ngo nukumwigira umushinga, ntazigere abona igisubizo(nta service yarihishijwe, nta no kumusubiza iyo yarishye) “n’IMUNGU MUBIBA MUBATURAGE” namwe mutiretse. Kuko ntushobora konka imitsi y’abaturage ngo ugire uburambe mu kazi.

Comments are closed.

en_USEnglish