Digiqole ad

Kirehe FC na Etoile de l’Est wari umukino w’ishiraniro, bamwe bakomeretse

 Kirehe FC na Etoile de l’Est wari umukino w’ishiraniro, bamwe bakomeretse

Abafana bateje akavuyo ndetse bararwana bapfa Penaliti yari imaze gutangwa

*Habaye imirwano mu bafana kubera penaliti
*Umutoza watsinzwe yavuze ko yateguye abakinnyi mukeba agategura abasifuzi

Mu mikino ibanza ya 1/2 mu kiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru ikipe ya Kirehe FC kuri iki cyumweru  yatsinze Etoile de l’Est ibitego bibiri ku busa mu mukino ukomeye cyane wabereye i Nyakarambi mu karere ka Kirehe Iburasirazuba.

Umukino warurimo ishyaka ryinshi
Umukino warurimo ishyaka ryinshi

Ni umukino waranzwe n’ishyaka rikomeye mu kibuga cy’ibitaka aho abasore batatinyaga kwijugunya bagatera ibyo bite ‘tacles’.

Ku munota wa 15 Niyigena Abdul Karimu wa Kirehe FC yateye ishoti rirerire arirekuriye mu kibuga hagati ntibyorehera umuzamu  wa Etoile de l’Est kuwukuramo uruhukira mu rushundura igice cya mbere kirangira ari icyo gitego kimwe k’ubusa.

Mugice cya Kabiri ikipe ya Etoile yaje yongeramo imbaraga nyinshi ishaka kwishyura gusa muri iyo minota y’igice cya kabiri haje gutangwa penaliti abakinnyi n’abafana ba Etoile batavuzeho rumwe n’abasifuzi, nayo iterwa n’uyu Niyigena Abdul Karimu aba atsinze ibitego bibiri ari nako umukino warangiye.

Mbere y’uko iyi penaliti iterwa habanje kuba akavuyo kenshi, abafana ku mpande zombi bararwana ndetse hari uwakomerekejwe bikomeye mu mutwe. Police yabyitwayemo neza ihosha iyi mirwano.

Kirehe FC yatozwaga n’umutoza wungirije kuko umutoza mukuru Ndemeye Jean Luis bakunda kwita Fils yari ari mu bafana.

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko yari yahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe bumukekaho guhabwa ruswa yitsindishe gusa uyu mutoza Fils yatubwiye ko ngo afite ikarita itukura ngo umukino utaha wo kwishyura azawutoza.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wungirije wa Kirehe FC yavuze ko yishimira iyi ntsinzi ngo kandi yizeye ko ikipe ya Kirehe izajya mukiciro cya mbere.

Yagize ati” Ndishimye kuba nstinze uyu mukino ibi birerekana ko dushoboye kandi dufite ikizere ko tuzihagararaho m’umukino wo kwishyura”.

Serugendo Amadu utoza Etoile de l’Est we yavuze ko bateguye abakinnyi naho  Kirehe FC itegura abasifuzi.

Yagize ati “Twe twari twariteguye gusa Kirehe yo nyine yateguye abasifuzi, tugiye gutegura umukino utaha turebe ko tuzawitwaramo neza”.

Aya makipe yombi y’Iburasirazuba, Etoile de l’Est y’Akarere ka Ngoma ni ikipe irambye cyane mukiciro cya Kabiri aho abafana bayo binubira kuba itazamuka bakavuga ko ubuyobozi bw’Akarere bubigiramo uruhare.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuwa gatatu w’iki cyumweru tariki 03 Kanama 2016 mu mujyi wa Kibungo izatsinda ikinyuranyo cy’ibitego byinshi kurusha indi izahita ijya mukiciro cya mbere.

Abafana bateje akavuyo ndetse bararwana bapfa Penaliti yari imaze gutangwa
Abafana bateje akavuyo ndetse bararwana bapfa Penaliti yari imaze gutangwa
Bakiniye ku kibuga cy'i Nyakarambi aho ivumbi ryabaga ritumuka
Bakiniye ku kibuga cy’i Nyakarambi aho ivumbi ryabaga ritumuka
Abasifuye uyu mukino ntibavuzweho rumwe kubera uburyo wari ukomeye cyane
Abasifuye uyu mukino ntibavuzweho rumwe kubera uburyo wari ukomeye cyane

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ubu se iki kibuga nicyo bazajya bakiniraho muri 1ere division?

  • Mbega ikibuga ndagaswi!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish