Digiqole ad

Kirehe: Amapfa yatumye abaturage badatanga ‘mutuelle’ uko bikwiye

Izuba ryinshi ryacanye mu bice by’Iburasirazuba na cyane mu Karere ka Kirehe naBugesera ryangije umusaruro w’ubuhinzi w’abaturage bibateza bamwe inzara n’ubukene, mu Karere ka Kirehe byanatumye batanabasha kwitabira gahunda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza nk’uko babitangaza.

Abaturage bo mu karere ka Kirehe amapfa yatumye badatanga mutuel
Abaturage bo mu karere ka Kirehe amapfa yatumye badatanga mutuel

Jean Claude Munyeshuri umuyobozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mukarere ka Kirehe avuga ko uko abaturage batangaga ubwisungane mu kwivuza byagabanutse.

Bamwe mu batuye akarere ka Kirehe baganiriye n’Umuseke bavuga ko byabagoye cyane kubona umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kubera kurumbya imyaka bivuye ku zuba ryinshi. Aba baturage ariko usanga bumva cyane akamaro k’ubu bwisungane.

Cyprien Ntahobatuye utuye mu murenge wa Musaza muri Kirehe avuga ko ibyiza byo gutanga ubwisungane mu kwivuza babibonye kuko batarembera mu nzu babufite.

Ati “Nubwo turi abakilistu kandi tuziko Imana ikiza, ariko Mitiweli no gusenga biruzuzanya, ntabwo wareka kuyitanga ngo Imana izagukiza, kwivuza ni ngombwa. Ariko ubu byaratugoye abenshi muri twe kubona umusanzu kuko twarumbije imyaka mu mirima kandi ariho ducungira.”

Marceline Mukantabana wo mu murenge wa Mushikira nawe yemeza ko Imana ifasha uwifashije, badashobora kwanga gutanga ubu bwisungane ngo biringire Imana gusa. Ariko akemeza nawe ko ubu byabagoye cyane kubera izuba ryangije imyaka yabo mu mirima.

Jean Claude Munyeshuri ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere avuga nawe ko ikigero cy’abatanze ubu bwisungane muri uyu mwaka kugeza ubu kiri hasi ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka ushize nk’iki gihe.

Nawe yemeza ko intandaro yabyo ari izuba ryononnye umusaruro w’abaturage ari nawo bavanamo udufaranga tw’umusanzu mu kwivuza buri mwaka.

Uyu muyobozi ati “Izuba ryinshi ryacanye ryarumbishije imyaka y’abaturage ntibabona umusaruro basanzwe babona. Ariko ubu turi gukora ibishoboka byose ngo twegeranya imisanzu ibonetse ngo tuyitange.”

Kirehe niyo yari yabaye iya mbere mu gihugu mu mwaka ushize (2013/2014) aho abaturage bagera kuri 89.8% bari bitabiriye gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Kugeza ubu ariko Kirehe ngo ihagaze ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu gutanga imisanzu inyuma y’Akarere ka Kayonza kaza imbere.

Munyeshuri avuga ko n’uyu mwaka bazakora ibishoboka byose bagasubira ku mwanya wabo wa mbere.

 

Amadini ari kubafasha

Pasiteri Anastase Ntwarane ukuriye impuzamatorero mukarere ka Kirehe avuga ko nabo bari gufatanya na Leta ndetse n’abaturage gushishikariza abantu gutanga umusanzu no gufasha abo bigaragaye ko batishoboye.

Uyu munyamadini ati “Roho nziza itura mu mubiri umeze neza, niyo mpamvu turi gukora ubukangurambaga kandi tugerageza no gufasha wawundi tubona koko utishoboye tukayamutangira.”

Akarere ka Kirehe mu imurika ry’uko imihigo ya 2013/2014 yagezweho mu cyumweru gishize kaje ku mwanya wa gatatu mu gihugu. Ubwisungane mu kwivuza ku baturage ni kimwe mu bihererwa amanota mu isuzuma ry’imihigo kikaba n’umwe mu mihigo ikomeye abayobozi b’uturere bahiga imbere y’umukuru w’igihugu.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Kirehe      

0 Comment

  • Kuki aramadini arikubafasha gusase leta ibamariyiki noneho?

  • simbona se nta kibazo gihari nubwo bari ku mwanya wa kabiri mu gihugu!! ahubwo bakomereze aho kuko mituelle irafasha cyane

Comments are closed.

en_USEnglish