Kinshasa na M23 bashobora gusinya amahoro kuwa 15/03
Leta ya Congo Kinshasa kuwa 15 Werurwe 2013 yaba izasinya amasezerano y’amahoro n’umutwe wa M23 hagamijwe kurangiza intambara bamazemo umwaka nkuko Reuters itangaza ko yabonye umushinga wayo masezerano.
Aya masezezerano mu ngingo ziyagize harimo ko aba barwanyi bazatanga intwaro zabo ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa muri ako karere, maze ngo abadakurikiranyweho ibyaha by’intambara binjizwe mu ngabo za FARDC.
Leta ya Kinshasa nayo ngo igomba kwihutishwa gucyura impunzi z’Abanyecongo ziri mu bihugu bituranyi birimo u Rwanda.
Aya masezerano ajya gusa n’ayo muri Werurwe 2009 ari nayo yavuyemo umutwe wa M23 (Mouvement du 23 Mars) yashinjaga Kinshasa kutubahiriza ayo masezerano. Kimwe nayo rero akaba agamije guhosha imirwano yo mu burasirazuba bwa Congo.
Kinshasa izasinya na Gen Makenga cyangwa na Runiga?
M23 iherutse gucikamo kabiri, buri ruhande rukaba ruvuga ko arirwo M23 ya nyayo.
Hari uruhande rw’abarwanyi bari kwa Gen Sultani Makenga, aba baherutse gutora Bisimwa Bertrand nk’umuyobozi wa Politi. Hakaba n’uruhande bavuga ko ruri inyuma ya Gen Bosco Ntaganda (nubwo urwo ruhande rubihakana) rufite Bishop Runiga Rugerero nk’umuyobozi wa politiki.
Aya masezerano y’amahoro nta ruhande muri izi ruzi niba arirwo areba cyangwa areba bose.
Bertrand Bisimwa wo ku ruhande rumwe rwa M23, yatangarije Reuters ko iby’ayo masezerano we atabizi.
Naho umuvugizi wa Leta ya Kinshasa Lambert Mende we akaba yavuze ko ayo masezereno akiri gutunganywa neza, ariko ko koko tariki ya 15 Werurwe (mu minsi ine uvuye ubu) ariwo munsi ntarengwa wo kurangiza ibiganiro.
Uyu niwo muti uzakiza Congo?
Amasezerano yo gushaka amahoro muri Congo hasinywe menshi cyane kuva mu myaka igera kuri 15 ishize. Ariko umuti wa nyawo ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano mucye muri Congo nturaboneka.
Ishingiro ry’ikibazo bamwe bavuga ko ari imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera mu gihugu cya Congo Kinshasa, kabone n’ubwo yaba irwanya ibihugu bituranye na Congo. Bagashinja Leta ya Kinshasa kuba yarananiwe guhangana no guhashya burundu iyo mitwe idasiba kwica no kugirira nabi abaturage ba Congo.
Kuri aba, gusinya amasezerano ya M23 si ugusinya amahoro na Mai Mai nyinshi zihari, Raia Mutomboki, FDLR n’indi mitwe myinshi iteza umutekano mucye muri Congo.
Abandi bo bakavuga ko ikibazo cya Congo gishingiye ku kuba ikungahaye ku butunzi kamere butagira ingano, aho ibihugu birimo byinshi binakomeye ngo buri cyose kiba gishaka kugira icyo kibonaho kuri uwo mutungo udashira, bityo ngo Congo umunsi yatekana neza abashaka kuyisahura bakaba babura aho banyura, dore ko ngo gusahurira mu nduru byoroha kurusha kwiba ukanuye atekanye.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
M23 siyo itera congo kinshasha gusa.A hubwo president joseph kabila nahashye imitwe myinshi yitwaje intwaro ihora yica urubozo abacongomani ba Batutsi ari nabyo bituma imitwe nka m23 ivuka. Kuki Kabila yirengagiza indi mitwe yitwaje intwaro iri muli congo kinshasha akikoma gusa m23?
Erega Congo yabuze umuntu ufite ubushobozi bwokuyiyobora,wagira ngo Mobutu yasize ayivumye, ngaho da; na M23 nayo nuko kwiyobora byabananiye, naho ibyo kuvuga ngo biterwa n’umutungo kamere yayo simbyemera kuko abazungu babuzize nibenshi kugira ngo kibone ubwigenge(DRC ikeneye umuyozi uyikwiye ahubwo nibareke kwihenura ku Rwanda muzehe wacu ababwire ibanga ryo kuyobora).
Mwana ni mwicecekere ngo ubwira uwunva ukagira ngo warushije abandi kurera.congo izize amahanga naho ubwabo ni beza pe niyo mpanvu politique,leader ship,nuducenga twuburyarya nubucakura byarabishe.nawe se umuntu uza kukwica akaguteguza wamunganyiki?mugihe abandi bagutumira kumeza.ni munfashe dusengere abakongomani wenda IMANA yajya ibaha ubuhungiro bukwiye.murakoze.
MMwana ni mwicecekere ngo ubwira uwunva ukagira ngo warushije abandi kurera.congo izize amahanga naho ubwabo ni beza pe niyo mpanvu politique,leader ship,nuducenga twuburyarya nubucakura byarabishe.nawe se umuntu uza kukwica akaguteguza wamunganyiki?mugihe abandi bagutumira kumeza.ni munfashe dusengere abakongomani wenda IMANA yajya ibaha ubuhungiro bukwiye,Igitekerezo cyawe namasengesho yawe Imana iyunve kuko iyo urebye isa naho yibagiwe abari kuba intwari,irebere Gen nkunda,Gen rwibasira,Gen mayanga,Gen marik kijega,gen masunzu,Gen Ntaganda ,GEN GAKWAVU,GEN GADI,Gen bisengimana,Col gahizi,col makenga,col ngaruye,col mico,col mutebutsi,col kayinamura,col zimurinda,col rugayi,col ruhorimbere,yewe uwabavuga ntiyabona uburo atekereza icyihishe inyuma cyizi ntwari zabuze uzirengera gusa yesu arabazi kandi azayobora ubwenge bwabamwe bazarusheho gusesengura ikibatera ubwunvikane buke byyyyyyy njye wa
ARIKO SE KWELI NKABA BARWANIRA IKI KO NTAHO BAZAGERA?.JYE NDABONA NTAHO BATANIYE NA FDRL BAGIYE KWITURIRA MU MASHYAMBA BIBEREHO KINYESHYAMBA.
ntabwo abantu 2 bafitanye impaka ariko bose aba ari babihaba harimo uwananiranye,ni ahacu ho gusesengura tukumva neza aho ikibazo kiri,se wowe niba ufite abavandimwe muri ziriya nkambi,wumva niba leta ya congo itabacyuye ngo bajye i wabo wumva bazataha ryari?
Ubwose abari kubafasha gutahuka batangiye kuryana bicamo ibice, keretse Imana igize icyo ibikoraho nuhubundi ndakurahi da;
Comments are closed.