Digiqole ad

King James umwambika abikora neza

King james ari mubahanzi bazwiho kwambara neza cyane cyane iyo ari mubitaramo muri iyi minisi ubwo ari mubahanzi bataronijwe guhatana muri GUMA GUMA SUPERSTAR naho ngo aragaragara yatsapye . (Yambaye neza), twamwegereye ngo twumve  imideri akunda naho ahahira imyambaro ye ndetse anadutangariza uko iri rushanwa aryitwaramo hamwe n’ibindi kubuhanzi bwe.

KING JAMES, witwa RUHUMURIZA JAMES yavutse tariki 1/04/ 1990 aka ba ari umusore ufite uburebure bunga na 1, 70 m nibiro 77, akaba atuye i Nyamirambo.

Umuseke.com: James ngo waba wita cyane ku myambarire yawe, ni koko ?

King james: Njye mfite  umuntu unyambika witwa  YVAN  kandi mbona abikora neza kuberako buri aho ngiye kujya nibyo ndimo gukora ngerageza kwambara bijyanye . Ubusanzwe nkunda kwambara udukweto two hasi, i pantalo hamwe nimipila cyangwa g amashati anyegereye kandi nkagerageza kujyanisha .

Umuseke.com: Nyuma ya salax awards ubungubu uhugiye kuki?

King james: ubundimo ndatunganya album yanjye ya kabiri izaba yitwa UMUVANDIMWE

Ikindi ni GUMA GUMA SUPERSTAR.

Umuseke.com: hari andi marushanwa nkaya wigeze witabira?

King james: Oya


Umuseke.com: Iri rushanwa ubona rizasigira iki umuziki nyarwanda?

King james: Rizaha agaciro umuziki dukora kuberako abashoramari na za  company zikomeye zizashyiramo cash,  nkuku bralirwa yabikoze noneho agaciro kabahanzi kagaragare .

Umuseke.com: Mundirimbo zawe wumva ni izihe uzahitamo izo uzagaragaza mugihe cya music live ?

King james: nzahitamo mundirimbo eshanu arizo zikurikira 1. NZAKUBONA RYARI.  2. INZOZI  3. UMUGISHA   4. NARATOMBOYE   5. NARASHIZE .

Umuseke.com: Wowe nk’umuhanzi ni ubuhe bushobozi  ufite muri muzika bwatuma abanyarwada bakugirira icyizere?

King james: Njye mfite ijwi rikundwa kubera imwihariko waryo, ryumvikanamo umuziki nyarwanda uvanze nuwa kizungu bigatuma riba ijwi ryumwimerere, ikindi kandi nuko nshoboye kuririmba munjyana zitandukanye kuburyo biyanyorohera kuririmbana na SEAN KINGSTON cyaneko twembi turirimba R&B, POP.

Umuseke.com: ni ubuhe butumwa waha abakunzi bawe?

King james: ndashimira Imana kandi ngasahimira byimazeyo nafana banjye mbabwirako ibyiza biri imbere icyo mbasaba nuko batantererana bakagumana  nanjye nkuko bakomeje kubinyereka guhera 2009 kugirango bizabe ishema kuba naba umuhanzi mpuzamahanga bikazaba igihango kuri njye kuko icyo njye nkora ari ukutazabatenguha mubyo banyobora kujyamo sinzibagirwa aho navuye kuko amaso yanjye azahora ariku Rwanda. Mbatuye indirimbo yanjye yitwa MWARAKOZE

Plaisir Muzogeye

Umuseke.com

5 Comments

  • uyu muhanzi arajyanisha bikamukundira bikamubera,usanga iyo yambaye ishati iriho inkoko ku nkweto haba hari amajyi,ibintu usanga bimubera pe!

  • nibyo koko arajyanisha ariko number one ni m carre

  • haha coment yawe iransekeje byahatari

  • nkuko izina ryanjye ribivuga nkundabyeri ariko nuyu muhungu ndamukunda afite ijwi rirenze iricyenewe

  • ikibabaje nuko arimo guhatanira kizaririmbana na the ben cg meddy
    hahahahah

Comments are closed.

en_USEnglish