Digiqole ad

Kim Kardashian nabyara afite gahunda yo kuzarya ingobyi

California – Icyamamare muri Cinama Kim Kardashian ubu arakuriwe, inda yatewe n’umukunzi we Kanye West. Gahunda afite namara kubyara ni uko ingobyi y ‘umwana azayiteka akayirya.

o-PREGNANT-KIM-KARDASHIAN-570
Kim Kardashian arakuriwe

Kurya ingobyi yatangaje ko bizamufasha kugarura itoto, ibi yabitangaje mu kiganiro gica kuri TV kitwa kitwa «Keeping Up With the Kardashians » mu gice cyacyo cya munani.

Uyu munyamerika uri mu mezi ya nyuma yitegura kubyara ku nshuro ye ya mbere umuganga umukurukiranira hafi yemeje ko umukiriya we ameze neza nubwo agaragaza kugira intege nke.

Naramuka atetse ingobyi y’umwana akayirya ntazaba ariwe wa mbere w’icyamamare ubikoze dore ko Holly Madison wamenyekanye mu macinema ya ‘Play boy’ yariye ‘placenta’ ubwo nawe yari amaze kwibaruka. Nawe akaba yarabikoze ngo asubirane itoto.

Kim Kardashian azwiho kuba yaribagishije isura ngo bayitunganye uko ayishaka ndetse igaragare neza kurusha iyo yari afite mbere.

Ibyo kurya ingobyi y’umwana bivugwa ko byatangiriye mu Ubushinwa, Qin Shihuang umutegetsi (empereur) wa mbere w’Ubushinwa bwiyunze mu myaka 2000 ishize niwe ngo waba waratangije kurya ingobyi y’umwana uvuye mu nda nk’umuti, bivugwa ko umugore we Cixi ngo yiriraga bene izi ngobyi (placenta) bigatuma agumana itoto.

Abahanga b’abashinwa bo hambere cyane nabo ngo basize inzandiko zigaragaza ko Placenta ari urugingo rukomeye cyane mu buvuzi mu gihe rukoreshejwe neza.

Mu bitaro by’ababyeyi biri mu mujyi wa Nanjing mu burasirazuba bw’Ubushinwa batangaje ko 10% by’abagore bibaruka usibye umwana, batwara n’ingobyi ngo baze kuyirya.

Mu gihugu cya Serbia, hari umugore w’umuvuzi umaze kuba icyamamare mu kuvura  invune z’abakinnyi bakomeye ku Isi akoresheje Placenta y’indogobe. Bamwe mu bahamya b’ubuvuzi bwa Placenta y’indogobe ikoreshwa n’uyu mugore harimo abakinnyi nka Robin Van Persie, Yossi Benayoun, Glen Johnson na Albert Riera.

Kim Kardashian rero we ingobyi y’umwana we akaba atazayirebera izuba.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

Comments are closed.

en_USEnglish