Digiqole ad

Kim Kardashian abajura bamufatiye imbunda bamwambura iby’agaciro ka miliyoni z’ama$

 Kim Kardashian abajura bamufatiye imbunda bamwambura iby’agaciro ka miliyoni z’ama$

Mu gicuku cyo kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Paris abajura babiri bambaye imyenda ya Police bafatiye imbuda kuri Kim Kardashian bamwambura imirimbo y’agaciro kabarirwa muri za miliyoni z’amadorari.

Kim Kardashian (ibumoso) n'umuvandimwe we Kourtney kuri iki cyumweru i Paris
Kim Kardashian (ibumoso) n’umuvandimwe we Kourtney kuri iki cyumweru i Paris

Uyu mugore ari mu Bufaransa mu byitwa Paris Fashion Week, ngo yahungabanye cyane ariko ntabwo aba bajura bamugiriye nabi ku mubiri nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we.

Umugabo we Kanye West ngo yabwiye iby’iyi nkuru ageze hagati ataramira abantu muri Meadow Music and Art Festival i New York ahita arekera aho gukomeza.

Biravugwa ko Kim Kardashian ubwo aba bajura bamusangaga mu cyumba atari kumwe n’abana be babiri.

Ubu bujura ngo bwamukorewe hagati ya saa cyenda na saa kumi z’ijoro i Paris.

Ikinyamakuru Good Morning Britain kivuga ko ibyo yambuwe byose hamwe birenga miliyoni y’amadorari.

Umuvuguzi we Ina Treciokas yatangaje ko Kardishian bamutunze imbunda bamusanze mu cyumba cya Hotel yarimo bikozwe n’abagabo babiri bambaye nk’abapolisi kandi bipfutse mu maso.

Police nayo yemerewe ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) ko ubu bujura bwabayeho kandi bakorewe Kardishian nubwo ngo ntacyo yakorewe ku mubiri, aba bajura ngo bakaba bari gushakishwa.

Abapolisi bahagaze kuri Hotel aho Kardishian yibiwe n'abajura
Abapolisi bahagaze kuri Hotel aho Kardishian yibiwe n’abajura
Kanye West wari muri Concert i New York abwiwe amakuru yahise ahagarika
Kanye West wari muri Concert i New York abwiwe amakuru yahise ahagarika
Kourtney, Kim na nyina ubabyara Kris Jenner bari i Paris mu cyumweru cyo kumurika imideri cyateguwe na Givenchy
Kourtney, Kim na nyina ubabyara Kris Jenner bari i Paris mu cyumweru cyo kumurika imideri cyateguwe na Givenchy

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish