Digiqole ad

Kiliziya ntiyemeranya n’itsinda ryitwa intwarane za Yezu na Mariya

Kiliziya Gatolika ishyigikiye Polisi y’u Rwanda iherutse guta muri yombi abantu 11 biyise intwarane za Yezu na Mariya bakekwaho gukwirakwiza igihuha, kugumura abaturage ndetse no gukora imyigaragambyo itemewe mu Mujyi wa Kigali.

Aho niho Intwarane za Yezu na Mariya zasengeraga, ku Muhima/Photo/Umuryango.com
Aho niho Intwarane za Yezu na Mariya zasengeraga, ku Muhima/Photo/Umuryango.com

Kuwa gatanu w’icyumweru dusoje umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege, yatangaje ko ibirego byabo byamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Intwarane za Yezu na Mariya barafatiwe mu Kiyovu aho bavugaga ko ngo baba bashaka kujya guhanurira umukuru w’igihugu. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi zitandukanye nka Nyamirambo, Muhima ndetse na Kicukiro

Aba bantu bari baratangiriye ibi bikorwa muri Paruwasi ya St Michel, ari naho basengeraga ndetse ngo bari bamaze no gukwirakwiza ibitekerezo byinshi mu bantu.

Polisi ivuga ko iri tsinda ryahuriraga mu Gakinjiro, bakaba bajyaga batanga ubutumwa bukura abantu imitima bavuga ko hashobora kumeneka amaraso aruta ayamenetse muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Badege avuga ko aba bantu barenze ku mategeko kandi iyo babicisha mu nzira nziza bagasaba uruhushya abayobozi b’inzego z’ibanze na Polisi bari gufashwa kugera kucyo bifuzaga bitabangamiye umutekano w’igihugu.

Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika bashyigikiye Polisi

Mu mvugo za bamwe mu bayobozi n’abihaye Imana bakuru muri Kiliziya Gatolika nk’umuyobozi w’inama y’Abepisikopi mu Rwanda Mbonyintege Smaragde akaba n’umushumba wa Diyoseze y’I Kabgayi na Archbishop wa Kigali, Tadeyo Ntihinyurwa bahakana ko Intwarane za Yezu na Mariya batakiri Abakirisitu babo kubera imyitwarire yabo.

Ntihinyuzwa yagize ati “Ndabagira inama yo kureka iyi myumvire ntabwo ari ziriya nzira bari kunyuramo ndetse nubwo bavuga ko ari abemera ba Kiliziya Gatorika, raporo zamwe mu ma Paruwasi  zerekana ko imisengere yabo  ikemangwa  kuko n’ikimenyetso cy’umusaraba ntibacyemera.

Ku ruhande rwa Mbonyintege we agira ati “Nyabora abantu b’inyangamugayo /biyubaha ntabwo nyobora abantu batiyubaha. Abo ntabwo ari abacu.”

Icyo amategeko abivugaho

Ingingo ya 685 mu gitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda giteganya igifungo kitari munsi y’iminsi umunani ariko kandi nanone kitageze ku mezi atandatu, n’ihazabu iva ku bihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda kugera kuri Miliyoni imwe ku muntu wese ukora inama cyangwa imyiyerekano itategujwe inzego zibishinzwe.

Intwarane za Yezu na Mariya zirimo ab’igitsina gore 10, n’umubo umwe, mucyumweru gishize ibitangazamakuru bitandukanye byavuze ko mubafashwe harimo  Padiri witwa Murenzi Eugene wakoreraga muri Paruwasi ya Kibuye.

Hari impungenge ko Intwarane za Yezu na Mariya zaba zari zimaze gukwirakwiza icyo bita ubuhanuzi bwabo, cyangwase baba bari bamaze kubona abayoboke benshi.

Source: Newtimes
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ikimenyetso cy’umusaraba ntibacyemera kandi ureba urusengero rwabo, ndetse n’indi foto bigeze kutwereka, ari imisaraba gusa????
    Archibichop kandi ngo barahuye bemeranywa ku mikorere, we kubahinduka kuko bageze mu mage ahahaha. Mbega abashumba basigaye hanze aha!!!
    Nonese ko ureba n’abihayimana banyu bababagamo kandi ntimubahagarike (mubizi neza kuko baripotinga ku mukuru wabo)?
    Guys mube serious muvuge muti ntabo twatumye, ariko mwe gushaka ibisobanuro nk’abafarizayi

    • Nanjye ntangajwe n’ibyo Mgr Ntihinyurwa Avuga ngo ntibemera ikimenyetso cy’umusaraba kandi ubona aho basengera hamanitse umusaraba! Kubihakana ni bimwe bya Petero yihakana Yezu. Ntabwo bintangaje! Amagara aryana akara. Iyo atewe hejuru buri wese asama ye! Ariko ntibikwiriye umushumba! Ubwo se iyo avuga gusa ko inzira banyuzemo atari zo ntibyari bihagije? Soma Bibliya murasanga henshi abahanuzi badakundwa, kuko bakura abantu umutima, kandi ntibatange umuti (intsinzi).

  • Kiliziya ni imwe itunganye Gaturika… kandi ikomoka ku ntumwa! Ibindi byose ni ibyagiye bishibukiraho ku mpamvu nyinshiiiii… Gusa amadini yose yemera imana ndayashigikiye kandi ndayubaha! Nk’aba ngo ni “Intwarane…” bo si n’idini ni ibigirwa madini bya shitani!

    • ariko se ubundi abajya gusengera ahihishe kuriya kiriziya hari aho zitari?bagiyeyo se gushengerera barabirukana? mureke twitagatifuze n’ibikorwa byiza Imana ishima kandi bishingiye ku ijambo ryayo:nko gufasha abatishoboye,imfubyi n’abapfakazi,ibindi bizaziraho… izo ntwarane byakabaye byiza tubona n’ibindi bikorwa byabo byiza bijyanye n’uko gusenga!

      • Yezu yararaga mu ishyamba asenga kandi insengero zariho,naho ibyo kukutemera umusaraba byo ni ikinyoma kuko no kumarembo batweretse ifoto yumusaraba sinzi impamvu mutabivuga

      • umva musere,mu gusenga umuntu agomba no kwiherera akavugana nimana wenyine nabyo nibyiza cyane

  • Aba bantu mubitondere wasanga bakorana na FDRL bakaza bitwaje Yezu na Maliya ntibabitinya kuko muri jenoside babanje kwica amashusho yabo. Abo bantu mubabaze kane na gatanu wasanga bari inyuma yababa padiri bandika kuri le prophete( za nterahamwe zahunze)mubitondere kabisa.

  • Abayobozi ba Kiliziya nabo sinumva ibyabo, bariya bantu se ko hashize imyaka irenga 20 babayeho iyo abo bayobozi ntibari bazi ko bariho cg ni uko bajyanye ubutumwa kwa president?
    Jye si mbemera sinabahakanya, ntegereje gusa kureba niba ibyo bahanura bizaba, nibitaba byo nibwo nzemera ko ari amagambo bitekerereje.

    • Ni ukuvuga ko utegereje ibyago ku gihugu cyawe?
      Mbega wowe, Imana iratuburira kugirango dusenge turusheho kwiyeza. Naho ibyo baba bavuga byaba ari ukuri, ntiwavuga ngo urategereje….ahubwo wafuma usabira igihugu n’abacyo.
      Ngo urategereje??? I can’t believe that!

    • nenese uzemera ko kuzuka bibaho ariko Yezu yagarutse?Mbega akaga. ngushimiye ko uvuga make ukirinda gusebanya. Icyo basaba abanyarwanda ni ukwihanire kureka. Imana ikugirire neza.

  • ubizi abazi aduhe amakuru nuko abazi

  • Aba banturero ibyabo ntabwo bisobanutse , gusa Kiliziya yarikwiye kugira uruhari rwo gusobanura bariya bantu, naho ku bahakana ho si igisubizo , icyo nemeza nuko aho batwaye ubutumwa , kiliziya atari yo yabatumye , ariko kuba yariziko bahari bwo yaribizi, nifashe abantu rero kuva mugihirahiro ,bamenye uwo mutwe wabanyamasengesho uwo ariwo , nuko ukora , naho amakosa yo kutubahiriza amtegeko y’igihugu yo barayafite rwose.

  • Ntabwo bafatiwe mu kiyovu, ahubwo babaenze i muhire batashe. Inzira z’Imana sizo za muntu, n’ugushaka kwayo siko kwa muntu. Uwibwira ko azaha umuyoboro ugushaka kw’Imana uwo aribeshya. Mukeka ko uko Imana yokoraga cyera yahindutse. Mujye musoma ibitabo by’abahanuzi murebe. Kuvuga ko hazabaho abanuzi b’ibinyoma si ukuvuga abukuri bazaba batakiriho. Uko Imana iriho na satani akabaho ninako abanuzi b’ubukuri n’ab’ibinyoma bose bariho. Perezida muvuga si umuntu utinyitse imbere y’Imana, ntanubwo asumbya sekibi imbaraga. Si umutagatifu kuburyo Imana yabura icyo imunenga, kandi n’ukora icyiza arashimwa. Ugira amahirwe yahitamo kwifata kuvuga no gusebya intwarane kuko utazi insimhiro ry’ubutumwa bwazo. Na Yohani baptiste yakaswe umutwe hejuru yo kugira inama umwami. Ibyo bizahoraho kugeza kurangira ry’isi. Sibatumwa na musenyeri ninayo mpamvu ntaruhushya bamutezeho kugirango bajyane ubwo butumwa. Kandi nabo ubwo bafite burahagije, amaraporo y’ubwo butumwa barakuzanya bakayabaha. Icyo batazi n’iki? Burya ubwo ubwoba n’intwaro ikomeye ya sekibi koko. Imana yabwiye Yeremiya ngo: Ninkutuma ku muntu kumuburira ntujyeyo, ntapfa amaraso ye azakubarwaho. naho numuburira kabone nubwo atahinduka, wowe uzaba ukijije ubuzima bwawe.
    Ntawe Imana itinya mu biremwa byayo kabone niyo waba utegeka isi n’ukuzimu.

    Mugire amahoro.

    • nibyo.

  • musenyeri ntatubeshye ngo abayoboke babo ni abantu basobanutse,nta muryango ubura ikigoryi,uretse n’abayoboke babo n’abayobozi bose ntibasobanutse aho banga kwitabira gahunda za Leta mu guhindura za Diyoseze ku rwego rw’intara.ibyo ni ukutujijisha nkaho nta muyoboke cyangwa umuyobozi wagize uruhare rufatika muri genocide kandi agakingirwa ikibaba. njye icyo nemera ni iki. ni iko Imana ifite ukuntu ikorana n’abantu bayo,ibyo kandi ntibigenzurishwa amaso y’umubiri,bisaba ubushishozi mu by’umwuka. ubwo buhanuzi nabwo bujye bubanza bugenzurwe neza kuko no kuvangirwa birashoboka kandi bireze. abagatorika ndabashimira cyane bamaze gutera imbere mu misengere,imyumvire y’imyemyerere n’imihindukire ya roho. courage ,ushaka ijuru narikirere,ushaka umuriro nnawe nashyiremo ingufu kuko isi yo irashize biragaragara. Imana itwezeho umugayo wacu wose. Amen.

  • None se b say, nawe uri intwarane ngo ubisobanure neza ko mbona ubusobanuro bwawe bwuzuyemo imigani n’amarenga gusa? bivuge neza wowe nzaze nkwihambirire ngushyikirize ubutabera ubisubiremo neza.

Comments are closed.

en_USEnglish