Digiqole ad

Kiliziya n’agakingirizo ni nk’amazi n’umuriro!

Kiliziya Gatolika ikomeje gushimangira ingingo yayo ko ikoreshwa ry’agakingirizo atari umuti mu bibazo bya SIDA no kuringaniza imbyaro.

Untitled
Kiliziya ntizigera itwemera

Revela Ralph Madu umunyamabanga mukuru wa kiliziya Gatolika muri Nigeria aherutse kugaruka ku mpamvu Kiliziya Gatolika itemera ikoreshwa ry’agakingirizo, aka gakingirizo akanavuga ko bitabaho ko Kiliziya izigera ikemera.

Avuga ko agakingirizo atari keza, avuga ka ko nka Kiliziya bazi neza ko Isi yugarijwe n’ubusambanyi, ariko kandi ko nubwo Kiliziya izi neza ko ibyorezo n’indwara zo muri ubwo busambanyi ari ikibazo, agakingirizo atari wo muti.

Revela Ralph Madu ati “ Nko kuringaniza imbyaro, niba uri umugabo umugore wawe akaba ari mu gihe cy’uburumbuke, kuki utamwigoma aho kwambara ayo mashashi.

Umuntu ntabwo ari umubiri yambaye, kandi muntu ntabwo abeshejweho no gushimisha uwo mubiri yambaye. Mu gihe kidakwiye ntabwo bikwiye gukora imibonano mpuzabitsina”

Uyu munyedini avuga ko ku buzima bw’umuntu kumukangurira gukoresha agakingirizo ari nko kumukangurira ubusambanyi. Ngo ni ukumwicira ubuzima mu buryo buziguye.

Abajijwe niba hari umuti wundi abona mu gukumira SIDA, uyu munyedini yagize ati “ SIDA ubu yiganje cyane mu rubyiruko, kuko rwakanguriwe gukoresha agakingirizo. Rwakanguriwe ubusambanyi.

Ako gakingirizo ntabwo gakoreshwa none, ejo n’ejo bundi, bageraho bakakarambirwa kuko kadakwiye. Ni inzira mbi. Bakandura, bakanduzanya bakanduza benshi.”

Akomeza avuga ko ababana n’ubwandu bw’ agakoko gatera SIDA cyane cyane ababana ndetse n’ abandi bashaka kuboneza urubyaro, gukoresha agakingirizo atari bwo buryo buboneye. Umuti we atanga ni ukwifata.

Yagiriye inama urubyiruko ko nibakomeza gukoresha agakingirizo bizabokama imitima yabo igakukira mu busambanyi buzahenura roho zabo.

Yarangije ashimangira ko ikoreshwa ry’ agakingirizo kiliziya Gatulika irirwanya yivuye inyuma ko ahubwo yimirije imbere ikoreshwa ry’ uburyo gakondo bwo kwifata.

punchng.com

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ibi na njye ndabishyigikiye 100%.
    Ngo niba unaniwe kwifata koresha agakingirizo! Ariko ni icyaha!!!

  • kiliziya ni imwe itunganye gatolika kandi ikomoka ku ntumwa.Yewe ndabona gukorera Imana muri iyi kiliziya byarananiye ariko KILIZIYA URI UMUHIRE.

  • ibyo nanjye nemeranya na gatorika ntampamvu y’agakingirizo, kwifata ningombwa nokwubahiriza amategeko y’IMANA, ntampamvu yogukoresha agakingirizo tujye tumesa kamwe niwiyemeza tujye twemera ningaruka naho ibi nibyo bituma amabi yiyongera. Naho ubundi ntagakirizo ubushurashuzi bwaba bucye kubera gutinya sida,abantu bariraye. Gatorika ntimukemere kwigisha abakristu ibyo ahubwo mwigishe ivangili mutwereka itegko rya 06,twirinde ubusambanyi.

  • Sisi aha ntabwo nemeranya nawe, kuko nzi yuko hari byinshi byirengagijwe kdi nabyo biboneka mu ijambo ry’Imana, kdi yenda nawe warabyumvise. ibi kdi nibyo Imana izanaheraho ica urubanza kubanze kumvira ukuri bazifuza igihe bazamenya ko igihe k’imbabazi cyarangiye.

  • Gusambana ukoresheje agakingirizo no kubikora utagafite byose ni icyaha kandi ibihembo by’ibyaha ni urupfu!Kubwira abantu ngo mwifate nibyanga musambane mukoresheje agakingirizo ni nka Muganga wabwira umurwayi ngo”Ntuzarye inyama ariko nibikunanira ujye urya izokeje”!Ndumva uwo murwayi nta effort yakora areka inyama ahubwo yaboneza iyo ku byokezo bya za brochettes!Niba mushaka kwirinda Sida mukayirinda n’abanyu nimubwire abantu ko gusambana ari icyaha kandi umusambanyi wese azacirwaho iteka kuko Bible mu 1 Corinthian 6:18 haravuga ngo naba n’ibindi byaha bikorerwa inyuma y’umubiri ariko usambanye aba akoze icyaha cyo mu mubiri imbere kandi umubiri wacu ni urusengero rw’Imana! Uriya mupadiri rero nanjye ndamushyigikiye niba ibyo avuga abasha kubishyira mu bikorwa!

  • Vraiment je suis fière d’être catholique kandi Kiliziya ntizigera ishyigikira ayo mahano ngo ni uko abatware ba sekibi bayoboye isi babishaka.nta l’homosexualité,avortement n,ibindi bibi byose bitanezeza Imana.kandi nta na rimwe ikibi kizatsinda ikiza.tube maso kandi dukomeze dusenge tutagwa mu moshya iyi si igeze ku ndunduro.

  • Ibi nanjye ndabyemera pe!!!!!

    Niba ikibi ari kibi, ni ikibi nyine.
    Tucyirinde, naho kuvuga ngo ikintu ni kibi tujye tugikora gahoro(gusambana ni bibi, ariko tubikore twikingiye agasashe:condom) nta gaciro na gake byaduha. Rero, njye numva atari kiliziya yonyine yagombye kumera itya, ahubwo umuntu wese wifitemo ubumuntu(utagengwa na instinct)uzi gukora icyo yatekereje ntiyari akwiye guha agaciro ibitagafite….naho HIV/SIDA,ni nka Nyabarongo, uzayandurira mu mwuka cyangwa mu kuramukanya azaze muhe umuti kandi azakira.

    murakoze kuduha inkuru zidufasha.

  • Imana ikomeze kumurikira Kiriziya yayo kandi ikebure iyi si inaniwe. None se wa mugani ko SIDA iri mu rubyiruko cyane kurusha ahandi kandi arirwo mbona gahunda zose z’udukingirizo ariho zibanda, bisobanuye iki? Agakingirizo si igisubizo kuri SIDA niba hari n’abayobozi b’ibihugu babyumva gutyo baribeshya cyane. bari kure y’ukuri… yewe ni uko uyu munyamabanga wa kiriziya muri Nigeria atabivuzeho, ibi binini n’inshinge abagore basigaye birohamo nabyo si igisubizo cyo kuboneza urubyaro. Ahubwo ni inzira yo kwica ubuzima no kongerera ibibazo imiryango. Ngaho abagore basigaye bajya mu ihango itarangira, abarwaye imitwe idakira, abafite ubushyuhe burenze urugero (nymphomanes)…n’ibindi byinshi usanga mu by’ukuri ari ingaruka z’ibi binini n’imiti byadutse. None se njye ugenda mu byaro ko n’ubundi nkibuna urucanda rw’abana bato mu miryango, harya ibyo binini bikora iki? Mundebere abantu basigaye babyara impanga eshatu, enye muri iki gihe…Nyamara ahubwo Leta zacu nizitareba neza uko zahangana n’izi nkunga z’uburozi duhabwa n’ibihugu bikomeye umuryango nyafurika, cyane cyane umuryango nyarwanda uri kwangirika ku buryo bukabije. Nta muvugizi dusigaranye ni Kiriziya Gaturika yonyine, ariko nayo kubera amafaranga abaterankunga bazana bayaherekeresheje ibi binini n’utu dukingirizo usanga inyigisho za Kiriziya abantu benshi bazinyuza inyuma y’amatwi nk’aho ari ugucurangira abahetsi.. Kiriziya ntiyibeshya kuko imurikiwe kandi iyobowe na Roho Mutagatifu…iyi nkubiri rero yo kwirukanka ku bitazaramba ababyirukaho bazabikurizamo ingaruka rwose byanze bikunze.

    Ubusambanyi ni bubi kuko bwica ubwonko bukica imibereho bukaguhindura undi muntu utari uwo Imana yashatse ko uba we..Ni ubwiyahuzi muri rusange. Ntabwo umuntu ari imfizi cyangwa inyamanswa yo igengwa n’irari. Kiriziya irashyiraho gahunda y’umuryango, ugasanga yegerewe n’ababarirwa ku ntoki, bakwigisha uko wabana n’uwo mwashakanye mu buryo bwubaka umuryango ugasanga rubanda bahununukiye kwirohamo ibibahumanya//// Rwose uwakwibaza sinzi niba yabona igisubizo…ariko Imana ikomeze ireberere Kiriziya yacu kandi iyihe imbaraga zo guhana n’ibikorwa bya Sekibi uyugarije.

  • utu se twaje ryari dufite izi couleur.

  • Yes ibyo birakwiye ko abantu bava mubusambanyi agakingirizo gakurura ubusambanyi,ese uwo ukunda kuki muryamana na agakkingirizo niba ari uwawe umwifuriza ibyiza nawe akwifuriza amahoro, hari akajambo musenyeri kera yigeze kunyibira ati ese uwo ukunda umugereranya numwanda cga umuntu wapfuye? Sinasobanukiwe ho gato nibwo yansobanuriye ati icyo udiye gufata mumyanda wambara ibintu bikingira umwanda ngo utakujyaho,iyo ugiye gukora kumuntu wapfuye wambara gan bivuga ko aba yabaye umwanda naho waba wamukndaga ute! Rero dukangukire kuva mubusambanyi twirnda yo myanda
    Imana ibe kumwe namwe

  • Muntu usebya agakingirizo,ikomereze!ariko ntuzahigime nubona umwana wawe yituma nk’uwihagarika cyangwa yafashwe na mugiga kubera SIDA!

  • Erega Imana ntiyemera ubusambanyi kandi agakingirizo kaje kubera ingaruka zitoroshye ziboneka mu mumibonano mpuzabitsina.None se wagirango udukingingirizo tutaraza ubusambanyi ntibwabagaho?Gusa umuti nyawo ni ukwifata ntusambane kandi birashoboka rwose.Erega ibyo umuntu asabwa n’umubiri byose agiye abikora yakenyuka vuba,ni yo mpamvu umuntu agomba kumenya ko ubuzima bwe buri mu maboko ye naburekura buzamucika ariko naburinda afashijwe n’Imana azabaho. Nshuti yanjye wishyira ibyiringiro mu gakingirizo ahubwo ubishyire muri Yesu kandi abagakoresha nabo Imana irabazi izi ko nta kundi byagenda.Kiriziya ntikemera ariko ibyamaze kwinjira mu isi ntabwo twabihindura.Iyo umuntu ari jenerali yambara nka jenerali kandi umuntu uri koporo yampara nka koporo.Umusirikari wa Yesu agakingingirizo si ikibazo ahubwo kaba ikibazo ku wundi umuntu.Icyaha ntikiri mu gakingirizo ahubwo icyaha kiri mu bakoresha agakingirizo.

  • Kiriziya(Gatorika) ntijya ihubuka kandi ntijyana n’ibigezweho bibonetse byose.Birumvikana rero ko abakunda ibigezweho n’abadafata igihe cyo gutekereza bihagije bazayihata imijugujugu.Ariko twe tuyikundira ko ari MATER ET MAGISTRA: UMUBYEYI N’UMWIGISHA.

  • Njye nshigikiye abamagannye ako kanyagwa ngo ni agakingirizo. Barabeshya ko gafite akamaro ariko ntacyo gakingira. uragakoresha kakurambira ugasanga ubuze amajyo wararangije kuba ikimuga. Njye ubibabwira naragakoresheje ariko icyo nakingiraga cyanguyeho kandi nagakoresheje. Ubu narakanze kandi ndatuje, kwifata byampaye umutuzo kandi numva ntateganya kuzongera kugakoresha. Naho wenda mu kuboneza urubyaro abantu bajya bifata kuko birashoboka. None se iyo abagore babyaye ko bamara ibyumweru 3 cg ukwezi batarakira mujya kubonana nabo bakirwaye ntimwifata bagakira, ninde wishwe n’inzara y’igitsina koko? Kwifata ni ingenzi rwose. Murakoze

  • ariko simbyumva neza! Ngo Murabuza abantu gukoresha agakingirizo? Nonese abanduye sida bo ntibemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ? Bo se ntibaremanywe kwifuza uwo mudahuje ibitsina? Bazayikorere ntagakingirizo se ? Nyamara tugomba gushyigikira ikoreshwa ryako niba dushaka kubaho ! Njyewe mfite uburenganzira bwo kugakoresha ntitaye kumagambo y’abanyamadini ! Agakingirizo oyeeee!

  • Kiriziya ibyo ivuga ni ukuri ariko kukemera cyangwa kutakemera ntacyo bizahindura ku mikoreshereze yako kuko byaragaragayeko abantu benshi bayoborwa n;irari kuruta uko bayoborwa n’amahame y’Imana cg amategeko ya Kiliziya.Nonese ni izihe ngufu Kliziya izabona zo guhagarika ikoreshwa ry’agakingirizo mu gihe ku rundi ruhande za Leta ndetse n’indi miryango itegamiye kuri Leta aribyo bigisha amanywa n’ijoro mu gihe Kiliziya yo iyo ngingo iyivugaho nka rimwe mu mwaka?

Comments are closed.

en_USEnglish