Digiqole ad

Kikwete yongeye gushimangira inzira y’ibiganiro na FDLR

Jakaya Mrisho Kikwete Perezida wa Tanzania aravuga ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda utari mwiza kuva mu kwezi kwa Gicurasi k’uyu mwaka, kandi aracyashyigikiye ko habaho ibiganiro hagati y’u Rwanda n’umutwe w’inyeshyamba FDLR, icyifuzo cyatewe utwatsi na Leta y’u Rwanda.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame aganira na Perezi Kikwete wa Tanzania

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aganira na Perezi Kikwete wa Tanzania

Ibi Perezida Jakaya Kikweta yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye ejo kuwa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2013, ubwo yatangazaga uko igihugu cye cyifashe nk’uko abikora buri kwezi.

Aya magambo ya Perezida Kikwete aje nyuma y’aho mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu Karere yabereye muri Ethiopia yasabye ibihugu gushyikirana n’imitwe irwanya ubutegetsi bwabyo.

Icyo gihe Perezida Kikweti yasabye u Rwanda ko rwashyikirana na FDLR, amagambo atarakiriwe neza na Leta y’u Rwanda kuko ishinja uyu mutwe kuba ugizwe n’inkoramaraso zasize zikoze jenoside mu Rwanda.

Avuga ku mubano hagati ya Tanzania n’u Rwanda, Perezida Kikwete yavuze ko umubano uri mu bihe bikomeye, ndetse avuga ko hari umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Amakuru dukesha BBC, avuga ko Perezida Kikweta yayabajwe cyane n’ibyatangajwe n’abayobozi b’u Rwanda.

Yagize ati “Ku ruhande rwanjye ku giti cyanjye, ntacyo ndavuga ku Rwanda, n’ubwo hari amagambo menshi y’ibitutsi n’agasuzuguro ava mu kanwa k’abayobozi b’u Rwanda, ntibivugwa ko numva cyangwa ntabwirwa ibivugwa, cyangwa ntazi kuvuga, cyangwa ntafite icyo mvuga, oya sibyo. Sindabikora kubera ko ntabona inyungu zabyo gukomeza impaka. Inama natanze nayitanze kandi no kuri Leta ya Congo, nayitanze kandi no kuri Leta ya Uganda, aho muri iyo nama nyine.”

Kikwete mu kababaro

Mu ijambo rye, Perezuda Kikwete yavuze ko yababajwe n’ibyatangajwe na Leta y’u Rwanda, aho yagize ati “Muri iyo nama Perezida Yoweli Museveni yashyigikiye ibyo navuze, Perezida w’u Rwanda ntacyo yavuze aho muri iyo nama, amaze gutahuka nibwo twatangiye kumva amagambo kandi dukomeje kumva na n’ubu, rwose birambabaje bitangangaje cyane ukuntu bafashe inama yanjye n’ibyo bakora ntaho bihuriye na gato”.

Kikwete avuga ko Tanzania ikeneye kumvikana n’ibihugu byose bituranye nayo n’ibindi bihugu, akavuga ko byaba ari icyemezo cya nyuma kuba hari ubugizi bwa nabi Leta ye yakora ku kindi gihugu.

Perezida Jakaya Mrisho Kikwete avuga ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu bikeneranye muri byinshi.

U Rwanda narwo rwababajwe na Kikwete

Nubwo ariko Perezida Kikwete atangaje ibi, ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda ntacyo baratangaza kuri ibi byatangajwe n’umukuru w’igihugu cya Tanzania.

Akababaro ka Leta y’u Rwanda kagaragajwe mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka abwo Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yagize ati “Biteye ikimwaro kuba hari abakuru b’ibihugu bavugira FDLR bakumva ko inafite icyo kuvuga mu ruhando rw’abafite ukuri.”

Yongeyeho ati “Ntibyumvikana kandi kuba Perezida Kikwete yakwibeshya ko u Rwanda ruzigera rwicarana na FDLR mu biganiro kandi mbere y’uko aba Perezida wa Tanzaniya yarabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga aho yakabaye yarasobanukiwe neza ibibera muri aka karere.”

Uretse Mushikiwabo kandi na Perezida Kagame yagize icyo avuga ku magambo yatangajwe na Kikwete.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kuwa 30 Kamena 2013 yagize ati “Abantu baravuga ngo dushyikirane n’abishe abantu bacu, abo bavuga FDLR bazi neza ko bari kuvuga abishe abantu bacu (…).”

Perezida Kagame yongeyeho ati “Mbere na mbere impamvu nacecetse kuri ibyo, ni ukubera agasuzuguro nabonaga bifite, icya kabiri numvaga ko ntacyo bivuze, icya gatutu natekereje ko ari ubujiji, icya kane ni ikibazo cy’ingengabitekerezo.”

Yongeyeho ati “Gusa ariko tuzagira undi munsi wo gukemura iki kibazo.”

Aya magambo ya Perezida Kikwete aje mu gihe igihugu cye cyamaze kohereza ingabo ziri mu zigize umutwe udasanzwe wagiye guhangana n’imitwe yitwaje intwaro muri Congo, na FDLR ibarizwamo.

Source Igihe.com

HATANGIMANA Ange Eric

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko se Kikwete yabuzwa niki kubivuga ko nta muntu we wigeze wicwa n’interahamwe(FDLR).Rimenwa  n’uwariraye di.

Comments are closed.

en_USEnglish