Digiqole ad

Kikwete yasuye F.Hollande baganira ku mitwe yitwaje intwaro muri Congo

Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa kuri uyu wa 28 Mutarama 2015 ntirivuga byimbitse iby’ibiganiro hagati ya Perezida François Holalnde na Jakaya Kikwete wa Tanzania uri mu ruzinduko mu Bufaransa. Gusa rivuga ko baganiriye no ku mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo. FDLR uri mu igarukwaho cyane kuko na Tanzania iherutse gutungwa agatoki n’impuguke’ za Loni zivuga ko uyu mutwe hari ibikorwa uhakorera.

Mu biganiro i Champs Elysee kuri uyu wa gatatu bavuze ku mitwe yitwaje intwaro muri Congo
Mu biganiro i Champs Elysee kuri uyu wa gatatu bavuze ku mitwe yitwaje intwaro muri Congo

Elysee, ibiro bya Perezida w’Ubufaransa bivuga ko kuri uyu wa gatatu nimugoroba Kikwete na Hollande baganiriye ku mihindagurikire y’ikirere ndetse ngo bizanozwa neza mu nama mpuzamahanga kuri iki kibazo izabera i Paris mu mpera z’uyu mwaka. Hollande avuga ko ubufaransa buzashyira za miliyari z’amadorari mu “kigega cy’icyatsi kibisi” cyo kurwanya iyangizwa ry’ikirere.

Ubufaransa kandi ngo buzafasha Tanzania biciye mu kigo cya Agence Française de Développement mu bijyanye n’amazi meza, amashanyarazi n’ubwikorezi.

Aba bagabo bombi baganiriye ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Hollande ashimira Tanzania ngo ubushake ifite bwo kugarura amahoro bigaragazwa no kuba yaratanze ingabo mu ngabo z’ubutabazi z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe muri Congo (MONUSCO) zije kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, ubu iri mu igarukwaho cyane.

Hollande na Kikwete kuri uyu mugoroba
Hollande na Kikwete kuri uyu mugoroba
Bavuganye ku kibazo cy'imitwe iri mu burasirazuba bwa Congo
Bavuganye ku kibazo cy’imitwe iri mu burasirazuba bwa Congo

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Birabareba gusa bose ni ba 1

  • Abavugizi bagatanga n’intwaro.

    Biragenda bisobanuka neza.

    Intama zizajya i Buryo naho Ihene zijye i Bumoso. Kujya hamwe ntabwo bizikundira. Ntabwo binaniranye kumenya ihene ziri i Bumoso kuko zirivangura bikagaragara.Uzabone Hollande yahamagaye Kagame cg Museveni byahe birakajya! Bizajya bibarushya nigaramiye. Babuze ayo bacira n’ayo bamira. Wabonye Minisitiri w’Ububirigi n’ipfunwe ryinshi? Uko yitwaye mu kibazo cya M23!. Yigeze agera mu Rwanda icyo gihe? None yabonye u Rwnda atari agafu k’imvugwarimwe ati ndaje.Kabira we ngo yasabye ko bamuha mandat ya 3 akabona kurekura FDRL( mbega igitekerezo cg icyifuzo!).

    Bose barabeshya nitwe turi hafi ya RDC. Tugomba kugira Politiki yihariye kuri icyo gihugu.Ubutaha bazajya bakivoma ari uko badusabye uruhushya cg badusabe tubavomere baze kukivomera i wacu!.

    Wari uzi ko ubukungu bw’u Bubirigi ari RDC? Amashanyarazi ya South Africa ari RDC? Atomic Central Energy ari RDC?

    Hari igihe natwe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

  • wowe utubwira ntabwo uzi ibyo bavuze! wabimenya ute koko? wari ukwiye kuvuga ko yahageze gusa bikaba ibyo ibindi tukisesengurira! Icyo wamenya ahubwo ni uko Tanzania ari igihugu gifite ubukungu abazungu bashaka kandi ni igihugu kinini kiri mukarere bashaka kugiramo uruhare kunyungu zabo. Hari byinshi rero bireba inyungu z’Ubufaransa mbere ya byose, hanyuma gatoya na Tanzania. Buriya kandi bariya barakorana cyane kuva kuri De Gaule; urugero igihe uyu mukuru w’igihangange yafashaga Biafra na Mwalimu yahise ayishyigikira kimwe na Cote d’Ivoire na Gabon, na Zambia! Imibanire si iya none! Ibindi ubwo ni points de vue zawe nk’umunyamakuru nanjye kandi ni opinion yanjye nk’umusomyi.

  • Nshakira ka moyen FDLR igize habi ariko Paris iracyari muri politiques za 1980, Kandi ikii nuko naho aba bagabo bafashije interahamwe zigatsindwa o ntibava kwizima, noneho bifashisha KIKWETE…….GOOD LUCK, Imana ntirahinduka.
    Ikibi ntigitsinda icyiza……

  • Nashakire ka moyen FDLR igize habi, ariko Paris iracyari muri politiques za 1980, Kandi ikibi nuko naho aba bagabo bafashije interahamwe zigatsindwa bo ntibava kwizima, noneho bifashisha KIKWETE…….GOOD LUCK, Imana ntirahinduka.
    Ikibi ntigitsinda icyiza……Abafaransa aeza intamara nyinshi muri afrika reba Central Afrika, Lybia, Cote d´Ivoir……ni Nterahamwe!!!!

  • Nta n’isoni bafite bariho baragambana isi yose ibireba uko bazafasha abanzi b’u Rwanda aribo Fdlr.Kubaho ni Yesu ntawaruzi ko nyuma ya genocide yo muri 1994 u Rwanda ruzongera rukaba igihugu nyabagendwa.
    Ngaho nibagerageze turabategereje, haba ku nabi cyangwa se ku neza!

  • Nta mwanzuro muzima bafatira FDLR.Baba bategura amakinamico yabo.Bose ni bamwe.

  • Hahaaa, Kikwete ashobora kuba ahangayikishijwe na FDLR kurusha uko ahangayikishijwe n’inyungu zi Gihugu cye!!! Aribeshya rero!!! nakomeze ashakishe arebe ko hari icyo yageraho mugushyigikira FDLR. Iyakaremye niyo Ikamena

  • Ibyo byose babikore ariko ntibirengagize ko agati kashinzwe n’uwiteka umuyaga utagahungabanya! bazarwanya ukuri kwacu ariko ntibazagutsinda! ushyigikira inkoramaraso nawe aba ariyo kandi bibwira ko tutazi imigambi yabo natwe reka tujye tubereka ko tutayizi

  • @ Gwiza

    Gwiza nawe winsetsa rwose ngo nturumva batumura Kagame na Museveni!! Ahubwo se ninde wundi wari wumva abatumira usibye Kinyata wa kenya na Zenawi wa Éthiopie akiriho!!
    Izi nanga z’abazungu zatwishyizemo ariko ntacyo zizadutwara kuko aho twavuye niho habi!!

  • Ibi nti biteye ikibazo, gutumirana kubwi mibano ni nyungu zi bihugu birasanzwe niyo byaba kujya inama mbi nti bibuza ugomba gutsi ko yatsinda…

    Hari FRANCOIS Hollande hari JAKAYA MURISHO KIKWETE bombi ukurikije amateka yabo abo baribo ntawe bakwiye gutera ubwoba ..,bano na bita abakozi ba Leta kandi begereje umusozo wa mandat bafite bombi, bivuze ko twegereje kubaruhuka mu rusaku rwabo.

    Ariko hari uba president ugasanga ateye ubwoba wareba amatekacye ugasanga azaguma ahari paka ex: BUSH cg se ugasanga ni General ndetse ayoboye nk’ingabo, mbene uwo ntaho ajya na politique ye iguma ihari niyo asimbuwe.

    Aba bagabo rero igihe gito baratubisa.

    Nawe se niki kindi bazatugeza ho nabo ubwabo atari abagabo bahamye umwe ati ndurira BODABODA nkurikire iyi ndaya nsige urugo ndi president undi nawe ati muvugane na bicanyi FDLR nyuma gato akivuguruza ati ndarasa FDLR ubundi ati sinzivanga mubyu Rwanda na FDLR ibi byose ukibaza umubare w’indimi atunze mu kanywa ke bikakuyobera !!!!

    Rero guhuzagutika kwaba bagabo biri ku rwego rudakanganye !!!

Comments are closed.

en_USEnglish