Digiqole ad

Kigali USA Embassy: Bijihije imyaka 234 iki gihugu kibonye ubwigenge

Ambasade ya Leta z’unze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yizihije isabukuru y’imyaka 234 igihugu cyayo kimaze kigobotoye ingoyi ya gikoloni.

Ministre Mushikiwabo n'abandi bayobozi muri 'USA Embassy' mu muhango wo kwizihiza uwo munsi
Ministre Mushikiwabo n’abandi bayobozi muri ‘USA Embassy’ mu muhango wo kwizihiza uwo munsi

Donald W. Koran ambasaderi wa USA mu Rwanda kuri uyu munsi yashimiye umubano wihariye w’u Rwanda na Amerika bikomeje kugirana

Tariki 04/07/2012 nibwo i Washington muri Leta z’unze Ubumwe za Amerika zizihiza isabukuru y’ubwigenge, ariko amasaha macye mbere nibwo ambasade zayo mu bihugu bimwe na bimwe ndetse no mu Rwanda nibwo bo bawizihiza.

Kuri Donald W. Koran uyu munsi ku gihugu cye wabayeho ari uko iki gihugu kinyuze mu nzira ndende yo kwibohora no guharanira ubwigenge.

Ambasaderi Donald ati: “uburyo iki gihugu cyavuye ku gice kimwe cy’abari bemerewe gutora kikagera aho buri Munyamerika wese ashobora gutora, nikubw’intwari zitandukanye nka Martin Luther King. Ubu buri Munyamerika areshya n’undi”.

Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda wari watumiwe anahagarariye Leta y’u Rwanda, yibukije anashimira USA inkunga zitera u Rwanda mu bikorwa byinshi by’iterambere.

Aha yagize ati: “Amerika igira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu cyane cyane ku ngengo y’imari, guteza imbere uburenganzira bw’abantu, amahoro no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage”.

Yibukije ko USA ifasha u Rwanda mu ntego yo kubungabunga amahoro ku isi itanga inkunga zitandukanye z’ingengo y’imari cyangwa ibikoresho.

Tariki 4 Nyakanga 1776 nibwo abanyamerika bari bayobowe ahanini na Thomas Jefferson na John Adams batangaje ko bigobotoye ubukoloni bw’abongereza. Kuva ubwo kugeza ubu, uyu ni umwe mu minsi ikomeye muri kiriya gihugu gikomeye ku Isi.

Abanyamerika bizihiza uyu munsi bacana imiriro ikomeye y’ibyishimo, hahuzwa imiryango, haba ibitaramo by’abaririmbyi bakomeye, bakotsa ibimasa, haba imyiyereko y’ingabo ndetse hagakinwa imikino ya Baseball nka bimwe mu mico iranga uyu munsi kuva mu myaka 234 ishize.

Mushikiwabo n'umuyobozi muri US embassy batangiza ibirori
Mushikiwabo n’umuyobozi muri US embassy batangiza ibirori

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish