Digiqole ad

Kigali Up Festival ku nshuro ya gatatu izanye imbaraga

Ku matariki ya 13 na 14 Nyakanga, kuri Stade Amahoro hazabera Iserukiramuco rya muzika rizwi nka Kigali Up rizaba ribaye ku nshuro ya gatatu, abaritegura baravuga ko rije ritandukanye n’andi abiri yabanje cyane cyane mu mitegurire.

Kigali Up Festival
Kigali Up Festival

Mu kiganiro itsinda ritegura Kigali Up Festival riyobowe na Mighty Popo waritangije bagiranye n’abanyamakuru bavuze ko ku nshuro ebyiri zabanje bagiye bahura n’imbogamizi yo kutagira ahantu ho gukorera hazwi dore n’umwaka ushize bimuwe ahantu bagombaga gukorera ku munota wa nyuma.

Ubu ngubu ariko ibintu byose biteguye neza, haba ku ruhande rw’umutekano w’abantu bazaryitabira, ndetse ngo hatumiwe n’abahanzi bafite ubunararibonye n’ubuhanga mu byiciro byose kuburyo bizeye ko buri muntu wese n’injyana y’umuziki yiyumvamo, nahaza azanezerwa.

Avuga kucyo iri serukiramuco rimaze kugeza ku banyarwanda by’umwihariko mu myaka ibiri rimaze, Mighty Popo yavuze ko ryagiye rizamura abahanzi benshi ku rwego rw’igihugu nka Sofia Nzayisenga ucuranga inanga, rikanatuma Mani Martin na Ras Kayaga ubu bashakishwa mu maserukiramuco mpuzamahanga.

Ati “Nizera ko iyo hataba aha Kigali Up batari barageze kubyo bagezeho ubu, kandi turitegura no kuzamura abandi.”

Nicole Musoni, Umunyarwandakazi ukorera umuziki we muri Canada nawe uzagaragara bwa mbere muri Kigali Up bikaba ari n’ubwa mbere azaba aririmbiye murwa mubyaye, yabwiye Umuseke ko ashimishijwe no kuba agiye kuririmbira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, ngo Se yajyaga akunda kumusaba ko mu byo akora byose atazibagirwa urwamubyaye.

Iyi Kigali Up ku nshuro ya gatatu izitabirwa n’abahanzi bavuye mu bihugu bitandukanye ariko bose basa n’abahuriye ku muziki w’umwimerere gakondo.

Bamwe mu bahanzi bazitabira iri serukiramuco bavuye haze y’u Rwanda barimo Nicole Musoni (Canada), Joey Blake (USA), Habib Koité na BAMADA (Mali), Maia Von Lokow (Kenya), Tony Osanah (Argentina), Lion Story (Burundi), Nirere Shanel (France).

Hari n’abahanzi ariko bazayitabira basanzwe bakorera umuziki hano mu Rwanda nka Jay Polly, Riderman, Gaby, Nubian Gypsies, Ras Kayaga, Orchestre Impala, Makanyaga, Babou, Rafiki, Safa Papy John, Dream Boyz, Patrick Nyamitari, Mani Martin, Ikobe, Liza Kamikazi, Blessed Sisters, Alarme Ministries, Urunana, Strong Voice n’abandi.

Iserukiramuco Kigali Up ryatangiye mu mwaka w’2011, rikaba rigamije gushimangira injyana z’umuco gakondo no kurushaho kumenyekanisha ibyiza by’umuco w’Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

en_USEnglish