Kigali: Umusore yabonywe munsi y’ikiraro yapfuye
10 Mata – Abana baroba amafi mu mugezi muto uca munsi y’ikiraro gitandukanya Muhima na Kacyiru aho bakunze kwita ku Kinamba nibo muri iki gitondo babonye umurambo w’umusore, uri mu kidendezi cy’amazi.
Police yahise ihagera itangira imirimo yo kumuvanamo nyuma yo gutabazwa.
Uyu murambo ni uw’umusore w’ikigero cy’imyaka 25, abakorera aho hafi bamumenye bavugaga ko asanzwe ari umukarani ku nyubako yo kwa Mutangana i Nyabugogo, nk’uko umunyamakuru w’Umuseke wariyo aho abitangaza.
Birakekwa ko yishwe kuko yageretsweho ibuye riremereye ryatumaga umurambo we wose utazamuka ngo urerembe hejuru y’amazi, abana bamubonye mbere babonye ibirenge hejuru bakurikiranye basanga ni umuntu.
Bigaragara ko uyu muntu yaba yashyizwe muri aya mazi mu masaha atarenze 24 ashize kuko umubiri we bigaragara ko utamaze igihe kinini aho.
Iyi nkuru ije nyuma y’umunsi umwe hamenyekanye undi mugore nawe wavanywe mu kiraro yapfuye muri kilometero ebyiri uvuye hano ku Kinamba.
Photos/Joel Rutanganda
Roger Mark RUTINDUKANAMUREGO
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ehee ko abantu bashize ibi ni ibiki???
ni akateye mwo kagira imana mwe
Ko ubwoba bunyishe! Mana tugirire impuhwe
birababaje
ARIKO MWARETSE GUKOMEZA KWAMBIKA ISURA MBI UMWANA WU MUNYARWANDA KWELI UBUTUGIYE KUZITWA ABICANYI RUHARWA, UB– USE KUYU MWANA UWAMWISHE YAMUHOYE IKI KWELI, ICYO NZI CYO UWISHE WESE AMARASO AHORA AMUBUNGAMO NTA MAHORO YU MUTIMA AZIGERA ABONA YOKABONA ISHYANO
Kizito we se ari he? Nyamara icyunamo kirasiga mbarwa!
abo ba securite bakorera kuri Banque populaire babazwe, kuko ibintu nti byabera hariya ngo batekubimenya. byaba ari ikibazo niba banabibonye bagaceceka? police nikore akazi kayo , kandi izatubwire icyo yagezeho ntizabigire ibanga. abo mu muryango we ni bihangane . murakoze
Mana, tabara abo waremye, uduhe ubwenge bwo kugunda, kuko nitugukunda ntituzatatira igihango cyo kwica umuntu waremye mu ishusho yawe. Ni ukuri birababaje aho kugeza ubu umunyarwanda ataramenya ibibi byo kwica
Comments are closed.