Kigali: Restaurant zirimo isuku nke zafunzwe by’agateganyo
Restaurant ziri mu mujyi wa Kigali muri quartier commericial zafunzwe n’Umujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize kuko zifite isuku nke nk’uko byemejwe n’abazifunganga babiherewe uburenganzira n’Umujyi.
Isuku nke igaragara muri izo restaurant ni aho usanga amazi ava muri izo restaurant atabona aho aca bitewe n’ibyobo agomba gucamo byuzuyemo imyanda bigatuma amazi adendeza aho.
Izi restaurant zirimo Restaurent “UMUCO”, iri munsi y’ikicaro gikuru cya Banki ya Kigali, restaurant « VENI-VIDI » n’izindi zikorera mu gikari aho bakunze kuri Atene, muri quartier commerciale.
Abazifunze bavuga ko zifunzwe by’agateganyo zikazafungurwa igihe ba nyiri amazu baza bacyemuye ikibazo cy’amazi n’imyanda biva muri restaurant.
Ikindi ni uko ba nyiri amazu akoreramo ziriya restaurant baciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe kubera kutubahiriza gahunda babwiwe.
Kugenzura isuku muri za restaurant zigaburira abantu zivugwamo isuku nke kikaba ngo gikomeje nkuko Umujyi wa Kigali wabitangaje
Usibye kwangiza ibidukikije kuri restaurant zirimo umwanda ngo zinica ubuzima bw’abaziriramo, dore ko ngo benshi mu bakorera i Kigali arizo bitabaza ngo bice isari bakomeze akazi.
Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM
0 Comment
Abarira no muri restaurant yitwa city beach mu gikari cya someca,murarye muri menge kuko mu gikoni no mu ma toilette habamo umwanda ukabije,ntimuzakangwe n’ako kabyiniro ahandi ni umwanda gusa!
Vuga ibyo uzi sha! Iyo Resto iri mu zigezweho ubu i Kigali, ifite isuku ihagije ahubwo niba igiciro cyaho wacyigondera uzahagere urebe! Ni ababiligi bari serious bashoyemo
Comments are closed.