Digiqole ad

Kigali: mu muganda abaturage batashye ibikorwa remezo bagizemo uruhare

30 – 06 – 2012 – Mu muganda utegura umunsi w’ubwigenge uzaba ejo tariki 1 Nyakanga, abaturage bo mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge baboneyeho gutaha ibikorwa remezo nk’amashuri amazi n’amashanyarazi bagize uruhare rufatika mu kugirango bibagereho.

Solange Mukasonga n'abaturage nyuma y'umuganda batashye amazi meza
Solange Mukasonga n’abaturage nyuma y’umuganda batashye amazi meza

Muri uyu muganda umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Solange Mukasonga wari waje kwifatanya nabo, yashimiye aba baturage uruhare rwabo mu kwishakira ibisubizo biyubakira ibikorwa remezo.

Bimwe mu byatashywe nyuma y’umuganda harimo ibyumba by’amashuri by’ikigo cya Groupe Scolaire de Kigali, amazi n’amashanyarazi byageze muri uyu murenge w’abatuye ahanini inyuma y’umusozi wa Mont Kigali.

Nyuma y’umuganda no gutaha ibi bikorwa Mukasonga Solange yabwiye abaturage ati: “Ubwigenge bwa nyabwo ku banyarwanda ni ukobona ivuriro hafi, amazi meza, amashuri abana bazigamo batagiye kure

Aba baturage b’i Kigali nyuma y’uko ngo n’umusaruro ukomoka ku bihingwa ngo wabaye mwiza basabwe nawo kuzawongera kugirango bazasagurire isoko rya kijyambere bagiye kubakirwa mu minsi iri imbere.

Mu bikorwa ubuyobozi bw’Akarere bwavuze kandi ko bigiye kubakwa ngo harimo amacumbi y’abarimu ku bufatanye na Ministeri y’Uburezi, aya macumbi ngo azubakwa mu kagali ka Karama, mu kagali ka Mwendo aho amazi ataragera naho ngo agomba kuhagezwa vuba.

Umuturage witwa Thomas BITABATUMA yatangarije Umuseke.com ko atagicana itadowa kuko amashanyarazi yayabonye munzu ye, ndetse abana be ngo ntibagikora ibirometero bajya gushaka amazi ku “giti cy’inyoni”.

Amashuri yubatswe n'abaturage bafatanyije n'ubuyobozi
Amashuri yubatswe n’abaturage bafatanyije n’ubuyobozi
Amashanyarazi yatashwe
Amashanyarazi yatashwe
Bamwe mu nzobere zo muri Singapore baje mu gutegura ibyerekeranye n'ibishushanyo mbonera mu turere tugize umujyi wa Kigali
Bamwe mu nzobere zo muri Singapore baje mu gutegura ibyerekeranye n’ibishushanyo mbonera mu turere tugize umujyi wa Kigali

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Abaturage nibakomeze bagire uruhare mu bikorwa by’iterambere ryabo, nikwo kwihesha agaciro Paul avuga buri gihe.

    Ibibikorwa baba biyubakiye uwashaka kubisenya nta cyuho bamuha ibi bintu ni byiza cyane

Comments are closed.

en_USEnglish