Digiqole ad

Kigali – Hafi miliyari 18 zaburiwe irengero mu itangwa ry’inyongeramusaruro

Nk’uko biri mu itangazo ry’ inteko nshingamategeko ryo ku wa 28/6/2011, raporo yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’abadepite ku bijyanye n’ubuhinzi yatangaje irerekana ko Miliyari 1.8 yaburiwe irengero mu kugabagabanya abaturage inyongerera musaruro zatanzwe na Leta, miliyoni magana atatu yatanzwe ku ifumbire yasabwe ariko irenze iyari ikenewe na buri rwego ndetse ifumbire irenga kilogarama ibihumbi 800 yaburiwe irengero.

Ifumbire mvaruganda y'ibirayi n'imbuto

Nk’uko ibiro ntangazamakuru by’u Rwanda byabitangaje kuri uyu wa gatatu, iri tangazo ry’inteko nshingamategeko rivuga ko urebye inyongeramusaruro zatanzwe kuva mu 2008 kugeza mu  2010 ukagereranya, izaguzwe n’izatanzwe n’izikiri muri stock usanga habura amafaranga milliyari 1.5 aterekanwa aho yagiye.

Iri tangazo rinavuga ku ifumbire yaguzwe, ko ibiro 800 (800 kg) byaburiwe irengero.

Ku bw’ibi inteko ivuga ko miliyoni zirenga maganatatu na zo zaburiwe irengero mu bigo bibishinzwe zari zasabwe ngo zifashe mu kugura inyongeramusaruro zavugwaga ko zibura ngo abaturage bose bakwirwe.

Komisiyo y’inteko nshingamategeko yatanze iri tangazo ifatiye kuri raport y’ibiro by’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’umutungo, l’Office de l’Auditeur Général (OAG) yakorewe mu turere 5 tw’igihugu, hagati y’umwaka w’ 2008 na 2010.

Inteko yavuze ko ibi ari ibibazo bidasobanutse kandi byiganje bitari ngombwa, maze isaba gukurikirana iki kibazo ababikoze bakabihanirwa.

DUKUZUMUREMYI Noël

Umuseke.com

2 Comments

  • babitohoze hakirika ayomafaranga agaruke ntampamvu yo kuzajya twigomwa imisoro ngo yibake igihugu barusahurira mundura bikuriramo ayabo nkaho badahembwa

  • iyi fumbie irimo agatubuyse kuburyo inkwakuzi zamaze kubikiriramo.

Comments are closed.

en_USEnglish