Digiqole ad

Kigali: Kubera gukunda umunyamakuru abanyeshuri muri APACE bashinze ‘association’ barayimwitirira

Abanyeshuri bagera kuri 30 biga mu ishuri ryisumbuye rya APACE ku Kabusunzu mu murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali, nyuma yo gusanga bahuje gukunda cyane umunyamakuru w’imyidagaduro Ally Soudy bashinze ishyirahamwe ribahuza bararimwitirira.

Bamwe mu bagize ishyirahamwe bitiriye Ally Soudy nawe hagati yabo
Bamwe mu bagize ishyirahamwe bitiriye Ally Soudy nawe hagati yabo

Aba banyeshuri biganjemo abo mu mwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu, bose bavuga ko bakunda kumva cyane ibiganiro bya muzika n’imyidagaduro, ariko by’umwihariko bagakunda cyane uriya munyamakuru Ally Soudy wa Radio Isango Star ivugira mu mujyi wa Kigali.

Kuwa gatatu tariki 29 Gashyantare, basuwe n’uyu munyamakuru wumvaga ibyo aba bana bakoze, akagira ngo ni ibisanzwe by’uko abanyamakuru bagira abantu bakunda ibiganiro byabo gusa.

Umwe muri aba banyeshuri, Ingabire Yvonne nyuma yo kubona telephone za Ally Soudy, yamubwiye ko bafite ‘Association’ bamwitiriye mu kigo kuko bakunda cyane ibiganiro bye. Ally Soudy ntabwo yabihaye agaciro cyane kugeza ubwo amakuru yamugezeho ko iyo nkuru ari impamo.

Ally Soudy Uwizeye umugabo wubatse, yasabye ubuyobozi bw’ikigo uruhusa rwo kwinjira muri icyo kigo no kubonana na Association y’abanyeshuri yamwiyitiriye atarabona. Kuwa gatatu nibwo yabonanye nabo.

Ally Soudy bamwakiranye urugwiro
Ally Soudy bamwakiranye urugwiro

Ally Soudy yatangarije UM– USEKE.COM ati: “ Naratunguwe kandi ndishima. Nkibona ubushake bafite, natekereje icyo iyi Association yakora cyangwa yamarira aba bana

Nyuma yo kuganira bakungurana ibitekerezo, Ally Soudy n’aba bana bakoze ishyirahamwe bakarimwitirira, bemeje ko nk’urubyiruko ishyirahamwe ryabo ryihaye intego yo guharanira gutera imbere mu byo bakora no gugira intego no gufashanya kurangiza neza inshingano yabo ya mbere y’amasomo.

Muri uku guhura, aba banyeshuri babifashijwemo na Ally Soudy bitoyemo abayobozi bazajya babafasha muri izo gahunda. Ingabire Yvonne atorerwa kuba umuyobozi mukuru, Jean Damascene Ndayishimiye atorerwa kuba umujyanama, bitoyemo kandi umunyamabanga n’ushinzwe umutungo. Ally Soudy abemerera kubaba hafi mubyo bazajya bakora cyangwa bategura gukora.

Biyemeje kandi kuzamurika iri shyirahamwe ryabo muri Gicurasi uyu mwaka.

Babanje gufata umwanya wo gusangira, kwishimana no guhuza urugwiro
Babanje gufata umwanya wo gusangira, kwishimana no guhuza urugwiro
Hakurikiyeho kungurana ibitekerezo ku cyakorwa n'iyi Association
Hakurikiyeho kungurana ibitekerezo ku cyakorwa n'iyi Association

Photos: Umuseke.com

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ngewe burigihe nshimishwa n’uburyo celebrities b’u Rwanda(Imana irufashe mw’iruhire) bamaze gutera imbere. Basore ni muzacike intege tubari inyuma

  • ALLY SOUDI NJYE URANYEMEZA, MU BIGANIRO BYAWE NTACYINCIKA

  • Njye nanga ukuntu witwara nkumu GAYS

  • Soudy azitonde ntazagwe mu mutego nk’uwo mugenzi we yaguyemo,Azirinde ubucuti bwihariye na bamwe muri bariya bana iby’ubu ntibigikinishwa ariko n’umugore we azabimufashemo.

  • Eh Apace tubarinyuma kabisa nibakomereze aho

  • abobantu barambabaje niba soudy ariwe kitegererezo cyabo nuburyo yitwara gipede!

  • ally soudi, nanjye urandyohera kd ndumusaza!ntihazagire ugukanga gukundwa nayo ni impano yimana umugore wawe nawe nahumure, ntabwo umuntu yagukunda gutyo ashaka kukuyobya, binabaye byaba ari rwangendanyi! ntiwatinya kuryama ngo utarota

  • Wa musaza wanyu mukunda Karimunda yagarutse.Ubwo rero uwo mushitari wabo ngo ni ALLY Sudi ntashaka kumera nka Robert Mugabe mu majaruguru ra!?

  • buri muntu agira perception ye rero ntimukagaye uko abandi babibona…niba mumukunda ni byiza nanjye nuko

  • Hahahaha Utu twana twudukobwa turambabaje! Babonye uwo bikururira! Ariko ntacyo natwo twigize kurazikubona, kandi wiyishe ntaririrwa.

  • ubu se koko munyemerere mbabaze mwabanyeshuri mwe.
    urugero nkamwe abari mu mwaka wagatandatu uyu muntu azabamarira iki mukizamini kibategereje koko?
    ese mwunva iyo association izagera kuki koko?
    ese ubu murabona harimo uwuhe mumaro mu kwiruka inyuma y’umuntu ntawe udafite uko yimereye kandi erega nta nisoni mumuri inyuma muri benshi!
    mama mwanze kuyoba muri bake mwoshya nabandi.
    hahahahahah,sha abatazi ukuntu ubuzima bumeze hano hanze nakomeze yirukanke inyuma yabo bita aba star kandi nabo bakeneye abo biruka inyuma kugirango baramuke.
    ishimire uwo uri we we kwishimira kuba wamera nkundi.

  • @soudy! umva umusaza,bitware gake dc udaserera na mukiwawe(ta dame),abobana bazwiho gukoresha penaliti! c’est dur

  • nge shimishwa nu buryo witwara gipede kabisa!

  • Kuki abantu benshi bagira analyse ziri negative!

  • njye kumva ko ngo abana nkabariya bakunda umuntu nka ally soud ntibitangaje gusa twe ntacyo byatumarira kuko ally aramutse yirukanywe kukazi ese abo banyeshuli bazakomeza kumukurikira koko? reka nibave murayo bige kugirango intera ariho nabo bazayirenge doreko aribo basitari bejo nabo thnx for this .

  • ally soudy arabashuka yabamarira iki se?

  • Murihenda tu

  • muzira abimereye neza mwabonye umupede ushaka umugore.ibyo byitwa isyari.kuri mwese mwashyizeho com zisebanya

  • mwa banyeshuri mwe murashimishije ariko ejo ni murangiza association ntizakomeza buri wese azashaka uburyo agera ku ntambwe Ally sudy agezeho!intego yanyu ni yihe? mwabonye association igira ubuyobzi bwa bantu 2 icyo muskaka ku munyamakuru wabandi haaa!!!!!kdi nimuzi ko tugeze mugihe cyo gukora Koperative? association zirmo zivaho mujye musoma kabisa .njye nisabire igitekerezo nka Directeur azatubwire abo banyeshri niba batsinda mu ishuri? babohereje kwiga nta mubyeyi wabatumye bakore associaton baiytirire umunyamakuru ejo bazaba bayitiriye umukwaferi cg umunyonzi haaaa tubitege amaso ariko nkasaba Ally asenge Imana ba Darira ni beshi mu iyi isi

  • abana babareke wenda haricyo bazakuramo

Comments are closed.

en_USEnglish