Kigali: Imodoka itwaye abana 29 yakoze impanuka ku Muhima
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yari itwaye abana b’abanyeshuri 29 bari batashye yakoze impanuka ku muhanda uca munsi y’inyubako zikoreramo RSSB mu murenge wa Muhima kuri iki gicamunsi ariko ku bw’amahirwe ntibagira icyo baba uretse umwe wahungabanye akajyanwa kwa muganga.
Spt JMV Ndushabandi, umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yabwiye Umuseke ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi wagendaga nabi.
Spt Ndushabandi avuga ko uretse umwana umwe wahungabanye akajyanwa kwa muganga abandi bose ntacyo babaye.
Uyu muhanda wa kaburimbo mushya umanuka uturutse iruhande rw’inyubako ndende za RSSB uca ahahoze mu Kiyovu cy’abakene ukagera hepfo ku muhanda wa Poids Lourds ugana Nyabugogo.
Police yatabaye vuba iyi modoka ihita iterwa amazi mu gihe hari impungenge ko igiye gufatwa n’inkongi.
Spt Ndushabandi avuga ko imodoka zitwara abanyeshuri nk’izi abazitwara bakwiye kugenda buhoro kandi hakabamo umuntu mukuru ubareberera atari shoferi na convoyeur gusa.
UM– USEKE.RW
20 Comments
Imana ishimwe yahabaye ni ukuri
Imana ishimwe ko abo bana ari bataraga kandi ifashe uwo wahungabanye!
kuki imodoka zishaje arizo bajyana gutwara abana hari izo ubona zita amabati ukibaza niba aba bana barabahaze mushake imodoka nzima biriya biporoporo bibagwe
Nanjye ndatera mu rya John: kuki imodoka zishaje arizo muha abana ngo zibatware. Izananiwe nizo bashora mu bana. Ni ukubera iki? Ubwo murimva tutikunda ari twe twagombye kureberera abana. Kubera ko abana batazi kwivugira tugomba se kubaryamira! Birababaje. Rura ndumva yagashyizeho standards zijyanye na “School bus”. Ariko bigoye kuko abafata ibyemezo babijyanira ku ishuli mu modoka zabo nziza nshya ugasanga bitabashishikaza cyane.
ubundi ibigo by’amashuri byari bikwiye kugira bisi zitwara abanyeshuri noneho ayo mafaranga akajya yongerwa kuri school fees bityo byanafasha ibigo kubona uburyo bwo kwiyubaka kuruta ko abo ba rwiyemezamirimo batanaha agaciro ubuzima bw’umwana aribo bakwikubira amasoko gusa!
Imodoka zitwara abana(school bus) inyinshi zarashaje.rwose bikwiye kwigwaho. impanuka nyine ni impanuka,ariko nanone kuzumva ngo abana bahiriye mu modoka sibyo.ingamba zikwiye gufatwa. murakoze.
john na future, mubwirwa n’iki ko impanuka yatewe n’uko imodoka ishaje? Usibye ko n’inshyashya ikora impanuka
nimibore niba uyifitemo nawe uzayijyane mu gakinjiro bakoremo amasafuriya
Ubu se Rupaca..wowe uvuga gutyo uwaguhitishamo ko umwana wawe atwarwa n’imodoka ishaje itagifite ubuziranenge no kumutwara mu modoka ubona igifite ubuzima bwayo wahitamo iki koko?
Ubu murumva ibyago Atari byinshi byo gutwara abana bacu mu modoka ubwacu tutagishaka kugenderamo
Imana ishimwe yigaragaje itabaraabo bana
Rupaca:izina ni ryo muntu!
N’amahire kuba bana bato yari itwaye ntawabashije gukomereka cyangwa ngo ave mu mubiri gusa abashoferi batwara imodoka z’abana bagomba kujya bazitwara bigengesereye kuko abana bato barakubagana yanashiduka yamukoresheje impanuka, bagomba kuba maso cyane
Ariko se imodoka yasaza yagira kuki abashoferi bo batamenya uburwayi bw’imodoka zabo? Uriya muhanda uramanuka pe kandi urimo n’udukorosi. Drivers rero bakagombye kugenda bitonze cyangwa bagashaka n’indi mihanda itabateza ibibazo aho bishoboka
Leta yacu ikemura ibibazo byinshi reka twizere ko n’iki gishyirwa mu byihutirwa. Iriya mibore ya za hiace na coaster zihabwa gute uruhushya rwo kudutwarira ibibondo? Ndemeranya na “Philos” rwose amashuri ashyireho transport fees,yishakire imodoka nziza zitwara abana mu mutekano, ababyeyi tuzishyure kuko nta gisimbura ubuzima.
Ubu se Rupaca..wowe uvuga gutyo uwaguhitishamo ko umwana wawe atwarwa n’imodoka ishaje itagifite ubuziranenge no kumutwara mu modoka ubona igifite ubuzima bwayo wahitamo iki koko?
Ubu murumva ibyago Atari byinshi byo gutwara abana bacu mu modoka ubwacu tutagishaka kugenderamo
mwiriwe nibyo ibyo John yavuze rwose RURA nishyireho imirongo ngenderwaho ku mamodoka atwara abana kuko byose ibyinshi nibiporoporo rwose.
Mwavuze ku modoka ntimwavuga ku bashoferi, Police ikwiriye gutanga permis spécial yo gutwara abana yiyongera kuri permis zisanzwe kuko gutwara imodoka yaba nshya igatwarwa nabi ni hahandi!! Imana itugirire neza
Imodoka zikora transport public zose zigomba kuba ari nzima, ntabwo tugomba kuvugira abanyeshuri gusa tugomba kuvugira abagenzi bose. None se polisi yaba imaze iki niba idashobora kuvana ibyo biporopro mu muhanda.Abatwara ziriya modoka nabo bagomba kugira ubuzima buzira umuze, bakaba atari insoresore kandi bakirinda ikitwa agatama ndetse n’ibiyobyabwenge.
Rwose izo modoka zigomba gukorerwa controle ikomeye kuko akenshi usanga ari ibipoloporo kandi iyo ishuri ritagira uruhare mugushakira abana imodoka usanga ari mwarimu runaka utaha mwako gace wagiye kwishakishiriza iyo modoka ubundi bakajya bamuha icyacumi ubundi bakanazamura ibiciro uko bishakiye kugirango icya cumi cya mwarimu kiboneke.Biryo ugasanga umwana wiga mu Tunyoni yishyura 17000 frs avuye Nyamirambo meme enfants ujya les hirondeles akishyura 15000 frs.Please Rura nitabare abana ishyireho Bus zujuje ubuziranenge itabare n’ababyeyi ishyireho ibiciro rwose ibiciro bya bus z’amashuri birakabije.
mana ndagushima ko iri imana itabara abanyarwanda reka icubahiro n’amashimwe,bibe ibyawe iteka ryose amen
Comments are closed.