Digiqole ad

Kigali: Ibitaro bishya kuri miliyoni 50US$ bigiye kubakwa

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima aho yavuze ko ibi bitaro bigiye kubakwa mu butaka bw’ibitaro byitiriwe umwami Faical, bisanzwe biherereye mu karere ka Gasabo.

Ibitaro bishya bizubakwa iruhande rw'ibitaro by'uwami Faisal
Ibitaro bishya bizubakwa iruhande rw'ibitaro by'uwami Faisal

Ibi ibitaro bizubakwa bizaba bitandukanye n’ibitaro by’umwami Faical nkuko Ministre Dr Binagwaho yabitangaje.

Ibi bitaro bizubakwa ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda n’abayapani ndetse Banki nyafurika itsura amajyambere (African Development Bank). Inyigo y’uyu mushinga  ikaba iri kunononsorwa.

Abayapani bazafasha muri icyi gikorwa bibumbiye mu kigo cyitwa Tokushukai Medical Corporation gifite ikicaro mu mujyi wa Osaka, kikaba ari ikigo cya gatatu gikomeye ku isi mu mu bijyanye n’ubuzima.

Ibi bitaro bikazatwara miliyoni 50 z’amadolari ni akabakaba akayabo ka miliyari 30 z’amanyarwanda.

Ibi bije nyuma gato yaho ibitaro bya kanombe bivugururiwe mu izina bikitwa ibitaro bikuru bya Gisirikare (Rwanda Military Hospital) ibi bitaro byahise byongererwa inshingano ndetse  n’ubushobozi.

Ku nkunga y’abashinwa, hakaba harubatswe ibitaro bya Masaka, haracyari kongerera ingufu ibitaro bya Muhima na Kibagabaga.

Ibi bitaro byose biri mujyi wa Kigali bizafasha mu gutanga serivisi nziza z’ubuvuzi ku batuye n’abaturiye umujyi wa Kigali dore ko nawo ugenda uba munini uko iminsi iza. Tutibagiwe n’abarwayi boherezwa n’ibitaro byo mu ntara kuri za “Transfers” kugirango bitabweho byisumbuyeho.

Ministeri y’Ubuzima ivuga ko iri gutekereza kongerera ubundi bushobozi bimwe mu bitaro bya buri Ntara. Ibi byose bikazafasha mu kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturarwanda.

Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ni byiza ni bishyirwa mu bikorwa vuba.wenda byazaramira abarwaye indwara zigoranye kuvurira mu Rwanda niba bizaba biri international standard

  • nibyiza ariko ndabona hagakwiye kujyaho politique yo kumanura biriya bitaro bikajya gukorera muntara bikorohereza abaturage baza kigali kenshi badafite n’ubushobozi bwo kuhivuriza no kwiyitaho byazagabanya umurongo na rendez-vous zidashira zihabwa umurwayi kandi ababaye.Gusa nitugumya kubishyira mumujyi tuzaba tugumya kwita kubari mumujyi abakure bagumye babihomberemo kandi ntabushobozi bufatika bafite

  • Ese ubwo mwa byubatse nka gitarama

  • nanjye ndabona ibitaro bikomeye byose babirundai i Kigali. Abo mu ntara tubaye abande?? Nyabuneka décentralisation natwe abaturage itugereho. Nk’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare nabyo bikwiriye kuvugururwa no kongererwa ubushobozi.

  • kare kose se!

  • Nzaba ndeba ko ibyo bitaro byubakwa. Mbese hashize imyaka ingahe bavuga ko airport igiye kubakwa? Ngizo za stadium nshya bavuze ko zigiye kubakwa ariko ntazo tubona.

  • byagakwiye ko bimwe mu bigo bikomeye bijya byegerezwa abaturage bo muntara kuko burya biteza imbere aho hantu biri bitewe n’uko abantu benshi baza aho hantu bahashaka service zitangwa nabyo ibyo bigatuma hitabirwa hakanamenyekana kubera iyo mpamvu.dufate urugero rwa butare izwi cyangwa yamenyekanye kubera NUR, so kuki ibi byose babishyira i KGL?!!byakabaye byiza ibyo bitaro byubatswe ahandi kuko bizongera umubare w’ibitaro dufite mu gihugu kuko nibyubakwa hamwe na Faysal ndakeka hatazavugwa ko ari ibitaro bibiri bitandukanye kandi biri hamwe!!byaba ari imibare mike.COOL

  • Nibyubakwe wenda byazarusha Faycal gutanga services nziza. Uzi ko utanga ibizamini by’amaraso kuri Faycal ukazategereza ibisubizo ugaheba ngo ntibiraboneka, ukwezi kugashira, abiri, ndetse no kurenza. Ikiba kibura ntawakimenya. cyangwa nabyo wasanga bitagira reactifs zifasha mu gukora ibizamini!!! Byaba ari agahomamunwa ku bitaro byitwa ko bikomeye nka biriya!!!!!

  • sha nibyiza ariko bigiye nki GISENYI byafasha abanyafurika benshicyane cyane murwanda na congo kandi tukunguka cyane nkabomuri CONGO bakwivuza muma dorari hatitawe kubwishingizi cyangwase bikubakwa IGITARAMA KANDI bitacyanecyane kubaturage bakoresha mituweri kuko usanga ibitaro byinshi byirengagiza abo baturage

  • YEGO NI BYIZA USA NI HITABWE NO KUABATUYE MU INTARA,IKINDI NUKO BITAHERA MUMUGAMBBI GUSAA.GUSA TURASHIMIRA LETA KU ITERAMBERE TUIH– USE.ME AND YOU=RWANDA

Comments are closed.

en_USEnglish