Kigali: Gusabiriza bigiye guhanwa n’amategeko
Mu nama Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yagiranye n’abayobozi b’ibitangazamakuru kuri uyu wa 30 Nyakanga, ikibazo cy’abasabiriza mu mujyi cyagarutsweho, aha Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba yavuze ko iyi ngeso igiye gutangira guhanirwa n’amategeko.
Fidel Ndayisaba yavuze ko gusabiriza bituruka ku bunebwe bwo gukora no gutekereza icyo gukora, usibye kuba biha umurage mubi abato ngo binatanga isura mbi ku mujyi wa Kigali n’u Rwanda muri rusange.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye cyane ko buri muntu utuye Umujyi wa Kigali akwiye kugira uruhare mu kwirinda ko uyu muco wo gusabiriza ukomeza gukwirakwira.
Avuga ko hari abantu benshi babana n’ubumuga babera abandi urugero rwo gukora bakiteza imbere aho kwitwaza ubwo bumuga ngo bajye gusabiriza mu mihanda.
Fidel Ndayisaba yagize ati “ Hari abakennye koko biba bigaragara ko bakwiye gufashwa. Ariko hari n’ababikorera ingeso. Hari umuturage w’i Muhanga ubana n’ubumuga ariko kugeza ubu afite Taxi eshatu, zizindukira mu muhanda imwe ikamusiga ku iseta aho asabiriza ni mugoroba ikamutahana.
Ibi bikaba byerekana ko nk’uwo kimwe n’abandi bakora nkawe baba basaba kubera ingeso gusa. Ibi rero bikaba aribyo byatumye Umujyi wa Kigali ufata umwanzuro w’uko gusabiriza ari icyaha gihanirwa n’amategeko ko bakwiye kubireka ubifatiwemo agahanwa by’intangarugero’’.
Umuyobozi w’Umujyi yavuze ko umuntu afite umutima wo gufasha abakene ari ikintu kiza, ariko akwiye kubinyuza mu miryango yabugenewe nka Caritas cyangwa abashinzwe imibereho myiza mu murenge, cyangwa se akabikora ku giti cye afasha umuntu ariko akamufashiriza mu byo akora aho kumufasha umuha igiceri ku muhanda.
Roger Marc rutindukanamurego
UM– USEKE.RW