Kigali Farms yamuritse ibindi bicuruzwa bishya bikomoka ku bihumyo
Kuri uyu wa kane tariki ya 12 Werurwe 2015 Kigali Farms yashyize ku isoko ibicuruzwa bine byiyongera kuri kimwe cyari gisanzwe byose bikozwe mu bihumyo.
Kigali farms ni uruganda ruhinga rukanatunganya umusaruro uturutse mu buhinzi bw’ibihumyo, iki kigo kibasha gukorana n’abaturage mu bice bitandukanye by’u Rwanda babyifuza kibafasha kubona imigina babibaho ibihumyo bakakajya kubitera aho batuye bakanabakurikirana bareba uburyo bitaye ku gihigwa cyabo.
Umugina umwe uba upima 1kg ugurishwa ku muturage amafaranga y’u Rwanda 400, mu gusarura umugina umwe ushobora kuvamo hagati ya 400g na 600g z’ibihumyo.
Mu mezi atandatu umuhinzi asarura inshuro esheshatu kuko nyuma y’iminsi 10 umusaruro wa mbere uba wabonetse, umuturage arongera akagurisha n’uruganda umusaruro we aho 1kg y’ibihumyo igura amafaranga 1200.
Ariane Mukeshimana ushinzwe kugenzura imirimo y’uruganda (production manager) Yabwiye itangazamakuru ko iyo umuturage yitaye ku musaruro we ashobora gukuramo inyungu nini kuko imigina 1 000 ivamo ibiro 40 muri cya gihe cy’amezi atatu gusa.
Kigali Farms kuva mu 2010 yari ifite igicuruzwa kimwe ku isoko ariko ku itariki 05 Werurwe 2015 yarashyize ku isooko ibindi bicuruzwa bine, ubu ikaba icuruza ibicuruzwa bitanu bikoze mu bihumyo kandi by’ubwoko butandukanye Aribyo :
_ Ifu y’ibihumyo gusa ( Nicyo cyari kiri kwisoko cyonyine)
_ Ifu y’ibihumyo ivanze n’urusenda
_ Ifu y’ibihumyo Ivanze na tungurusumu gusa
_Ifu y’ibihumyo ivanze na tangawizi na tungurusumu
_ Ikirungo cy’inyama
Laurent Demuynck Umuyobozi mukuru wa Kigali Farms, Ufite ubwenegihugu bw’Ububirigi mu gushyira ku mugaragaro ibi bicuruzwa byabo yavuze ko ibihumyo ari ikiribwa kiza gifite intungamubiri nyinshi ati “Dukwiye gusobanukirwa ko kurya ibihumyo ari inyungu z’ubuzima bwacu kuko birinda irwara nyinshi.”
Tony Nsanganira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yagize ati “ Turi hano murwego rwo gushimira Kigali Farms mu ruhare bafite bashyigikira politike ya leta yo guteza imbere ubuhinzi babunyujije mu bihumyo, tunabashishikariza gushyiramo imbaraga kugirango ibikorwa byabo bigere kuri benshi”
Nsanganira kandi yasabye ko ubutaha batakongera guterana bavuga ko amagana y’abantu bagerwago n’umusaruro wabo ko ahubwo hazaba havugwa ibihumbi kuko iki ari igikorwa cyiza cyo guteza imbere ubuhinzi ariko nanone bishamikiye ku bikorera bakabigira ibyabo.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ni byiza kandi ningirakamaro ibihhumyo gusa turifuza contact zabo kugirango tuzabashe gukorana nabo natwe n’ibintu twifuje igihe kirekire murakoze. Mwakoresha e-mail yacu kugirango muzitugezeho murakoze.
Dido ntago twabashije kubona email yawe ark uburyo bwokubona Kigali Farms buroroshye. Ushobora kuntwandikira ukoresheje email adress yacu ariyo [email protected] cyangwa numero ya terefone 0787397272
Dido se sha e mail yawe urumva bayikura he ???
Iba ubakeneye baririza ku bureau bya ko karere bakorera mo barakurangira nibyo bishoboka
ni byiza ariko se umuntu ubishaka gukora business byamusaba capital ingana iki?
Comments are closed.